00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igizwe n’amafi mabisi: Umwihariko wa ’Sushi’ itegurwa na restaurant y’Abayapani i Kigali (Video)

Yanditswe na Ayera Belyne, Migabo Panthera
Kuya 6 August 2025 saa 12:26
Yasuwe :

Ibaze umuntu akubwiye ngo arya ifi mbisi. Ushobora kumva ari kuvuga ibintu bitumvikana cyangwa ukamufata ukundi, kuko ni ibintu bitangaje bitewe n’igihugu wakuriyemo, icyakora nk’uko bijya bivugwa, agahugu umuco akandi uwako.

Turenze imbibi z’u Rwanda tukagera ku Mugabane wa Aziya mu Buyapani, dusanga mu ndyo gakondo bafite harimo izwi nka ‘Sushi’ igizwe n’amafi mabisi.

Sushi ni indyo igizwe n’ibintu bitandukanye birimo umuceri, ibyatsi byo mu nyanja, amafi mabisi yo mu bwoko butandukanye, imboga, umureti ndetse n’ibindi. Ni indyo itegurwa mu buryo butangaje.

Mu kumenya byinshi kuri iri funguro birimo n’uburyo ritegurwa, IGIHE yasuye restaurant y’Abayapani iherereye mu Mujyi wa Kigali, Sakae restaurant. Chef Kamugisha Joseph Kennedy, umaze imyaka 12 ategura ‘Sushi’ arabitwereka.

Chef Kamugisha yasobanuye ko Sushi ibamo amoko atandukanye arimo ’nigiri’, ’maki’, ’uramaki’, ’temaki’, ’chirashi’ na ’inarizushi’ ndetse n’andi atandukanye.

Kurikira Video urebe urugendo rwacu tujya kurya Sushi n’uko bayitegura.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages