Mu gihe habura amasaha make ngo izi kipe zitane mu mitwe mu mukino w’umunsi wa karindwi wa shampiyona y’u Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Ukuboza 2018 saa kumi n’ebyiri kuri Stade Amahoro, IGIHE yaganiriye n’abafite inararibonye bakiniye aya makipe yombi.
Umwe muri ba myugariro bagize amateka akomeye mu mupira w’amaguru w’u Rwanda by’umwihariko muri APR FC ni Bizimana Didier ukomoka mu Burundi wakiniye iyi kipe kuva mu 1996, ayibera kapiteni mu 1997 kugera 2006 ubwo yayivagamo agiye muri Kiyovu Sports.
Mu myaka yakiniye APR FC, imyinshi yahanganye na rutahizamu w’umunye-Congo Mbusa Kombi Billy wakiniye Rayon Sports kuva mu 1992 kugera mu 2001.
Aba bagabo bakiniye aya makipe nyuma baza no kuyatoza kuko kuva mu 2011 kugera ubu Didier Bizimana ni umutoza ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi ba APR FC naho Mbusa Kombi Billy yabaye umutoza wungirije muri Rayon Sports kuva 2012 kugera 2015.
Mu myaka bamaze bahanganye buri umwe yatinyaga undi nkuko babitangarije IGIHE.
Didier Bizimana avuga ku mukinnyi wamugoye kurusha abandi muri uyu mukino yagize ati “Rutahizamu wangoye kurusha abandi bakiniye Rayon Sports ni Mbusa Kombi Billy. N’ubu iyo mubonye ndamwikanga.”
“Iyo twajyaga mu kibuga tugiye kwishyushya ikintu cya mbere nakoraga ni ukureba niba Billy ari mu babanza mu kibuga. Iyo namubonaga nahoraga mfite ubwoba ko atwinjiza igitego.”
Aba bagabo bombi baganiriye na IGIHE mu bihe bitandukanye gusa ibisubizo byabo bisa n’ibimeze kimwe.
Billy Mbusa Kombi we yavuze ko umukinnyi wamugoye kurusha abandi ari Didier Bizimana. Mu magambo ye yagize ati “Muri APR FC bari bafite ba myugariro beza cyane. Nka Didier (Bizimana) yagiraga ‘imiserebeko’ myiza. Rutahizamu utihuta ntabwo yashoboraga kumucika. Nanjye kwitwara neza byansabaga kwitegura uyu mukino cyane. Undi natinyaga ni Kayaye Belanov wakinaga ku ruhande rw’iburyo.”
Bavuga ku cyo biteze mu mukino wo kuri uyu wa Gatatu, aba bagabo bafite inararibonye bombi bahurije ku kuba nta kidasanzwe biteze kuko ishyaka no guhangana mu mukino uhuza APR FC na Rayon Sports byagabanutse cyane bagereranyije n’igihe cyabo.
Mbusa Kombi Billy ati “Ni umukino usanzwe nk’indi yose. Igikomeza umukino ni amazina Rayon Sports na APR FC ariko abakinnyi nta bushobozi bafite bwo gukora ihangana nk’iryo twahoranye.”
“Sindabona umwana urangiza atsinzwe uyu mukino ngo arire muri iyi minsi. Umukino uranarangira ukabona bariganirira nta kibazo. Twe iyo twatsindwaga twamaraga n’iminsi ibiri tudasohotse mu nzu.”
Didier Bizimana we abona gusubira inyuma kw’ishyaka no guhangana byaratewe n’ubwinshi bw’amafaranga abakinnyi bahabwa.
Ati “Umupira mu bihe byacu ntabwo twavugaga ngo babanze baduhe amafaranga cyangwa batwemerere uduhimbazamusyi n’ibindi. Ab’ubu bo ntibibagora kuko n’iyo batsinzwe barahembwa ariko twe twajyaga mu kibuga n’amafaranga make twabonaga tuyahabwa ari uko twitwaye neza.”
Kugabanya umubare w’abakinnyi b’abanyamahanga muri shampiyona y’u Rwanda no gukoresha abanyarwanda gusa muri APR FC nayo aba bagabo babona ari indi mpamvu yagabanyije uguhangana n’uburyohe muri uyu mukino.
Bavuga ko kera mbere yo guhura buri ruhande rwabaga rwakoze ku nkorokoro zavaga mu bihugu bitandukanye birimo RDC, Uganda, u Burundi na Tanzania.
Bizimana na Mbusa Kombi babwiye IGIHE abakinnyi batazibagirana mu mateka ya APR FC na Rayon Sports barimo Muhamud Mossi, Saidi Ndabaniwe, Katawuti Ndikumana Hamad, Richard Mukesa, Eric Nshimiyimana, Jimmy Mulisa, Olivier Karekezi, Mudeyi Naser, Jimmy Gatete na Zappi Mola.






Ibitekerezo 0