00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ihanze amaso BK Arena! Tix Africa ikomeye mu gucuruza amatike irateganya kwinjira ku isoko ry’u Rwanda

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 24 July 2024 saa 12:17
Yasuwe :

Ikigo cya Tix Africa gikomeye mu gucururiza amatike kuri internet muri Nigeria giherutse no guca agahigo ko kwinjiza miliyari ebyiri z’ama-naira, kirateganya kwagurira imirimo ku isoko ry’u Rwanda, kugira ngo kibyaze umusaruro ibitaramo n’ibindi birori bibera mu nyubako ya BK Arena.

Iki kigo kimaze imyaka itanu gicuruza amatike y’ibitaramo n’ibindi birori muri Nigeria. Mu mwaka ushize wa 2023 cyungutse miliyari ebyiri z’ama-naira (arenga miliyari 1.5 Frw). Iki kigo kandi gikorera muri Ghana ndetse no muri Afurika y’Epfo.

Umwe mu bashinze Tix Africa, Folayemi Agusto, yavuze ko nyuma yo kuba ikigo gikomeye, ubu bari gutekereza kwagurira ibyo bakora mu Rwanda no mu Bwongereza.

Yavuze ko bizasaba kwagura ishoramari ryabo rikiyongeraho miliyoni 150 z’amadolari ya Amerika kandi ko byatangiye gukorwa.

Mu Rwanda, Tix Africa ihanze amaso isoko rikomeye ry’ibitaramo n’ibindi birori bibera muri BK Arena ijyamo abantu 10 000. Mu Bwongwereza, iki kigo kivuga ko umuziki wa Afrobeat w’Abanyafurika umaze kuhubaka izina bakaba bashaka kubyaza umusaruro ayo mahirwe bacuruza amatike ku Banyanfurika bitabira ibyo bitaramo by’umuziki.

Ibyo iki kigo kibishingira ku kuba Nigeria ari cyo gihugu cya Afurika gifite abahanzi bakoreye ibitaramo bikomeye by’umuziki wa Afrobeat mu Bwongereza kuva mu myaka 10 ishize aho abarimo Wiz Kid, Davido na Burna Boy bagiye buzuza inzu y’imyidagaduro ya O2 Arena mu Bwongereza mu bihe bitandukanye.

Agusto yavuze ko kwagura ibikorwa bya Tix Africa bidakorerwa aho ari ho hose ahubwo ko bareba ahari ibikorwa by’iterambere bizabafasha gucuruza na bo.

Iki kigo kandi giteganya gufungura urubuga rushya rwo kuguriraho amatike mu masagonda 30 gusa kandi rufasha abantu kumenya ibitaramo cyangwa ibindi birori bizabera hafi yabo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages