Ku wa Kane w’iki cyumweru nibwo ubwo bwato bwari butwaye amatungo magufi arimo ihene n’ingurube byaguzwe mu isoko riherere mu Murenge wa Macuba, mu Karere ka Nyamasheke, bwarohamye mu Kiyaga cya Kivu.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheje, Kamali Aime Fabien, yabwiye IGIHE ati “Ni Abanye-Congo bari baguze amatungo bayajyanye iwabo, bageze mu Kivu hagati bahura n’umuhengeri, amatungo yabo arahohama. Byabaye ku wa Kane nijoro.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko amatungo yose yari yaguzwe muri ako Karere, cyane cyane mu isoko rya Rugali riherereye mu Murenge wa Macuba, ariko ngo bagenda bagura andi mu nzira.



















TANGA IGITEKEREZO