Amerika ntiyatangaje ko yinjiye muri iyi ntambara mu buryo bweruye, gusa ukurikije aho ibintu biri kugana, birashoboka cyane ko iki gihugu gishobora kongera uruhare rwacyo, cyane cyane mu gihe u Burusiya n’u Bushinwa byafata icyemezo cyo kunamba kuri Iran, igihugu byombi bifata nk’inshuti.
Mu kiganiro na IGIHE, Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss, yasobanuye impamvu igihugu cye cyahisemo kugaba igitero kuri Iran, nyamara Iran yari ikiri mu biganiro na Amerika ku bijyanye n’intwaro kirimbuzi.
IGIHE: Kuki mwahisemo kugaba ibitero kuri Iran magingo aya?
Ambasaderi Einat Weiss: Reka mbanze mbaramutse, murakaza neza. Ubu turi kuganira nyuma y’ibihe bibabaje iwacu muri Israel.
Nk’uko mubizi, Iran yarashe ku bice bituyemo abaturage mu gihugu cyacu, mu bice bya Be’er-Sheva. Twagize inkomere. Ndagira ngo nkubwire ko ubu turi kuganira, turacyari kugabwaho ibitero bikomeye na Iran.
Ngarutse ku kibazo cyawe, hashize imyaka 30 hatangwa umuburo. Ni igisebo kuba umuryango mpuzamahanga utarahaye uburemere umuburo twatanze.
Icyabaye ni uko mu mwaka ushize, cyane cyane mu mezi make ashize, Israel yabonye ko Iran iri kongera umuvuduko wo gukora no gutunga intwaro za nucléaire.
Icyo tuzi kandi twasangiza abandi, ni uko Iran yari ifite ingano y’ibinyabutabire byatuma ikora intwaro za nucléaire mu gihe gito. Iyo mvuze igihe gito, ubwo ndavuga kuva igihe twamenyeye ayo makuru kugera igihe Iran yatungira intwaro kirimbuzi, byatwara iminsi mike.
Ngusobanuriye gato ku ntwaro kirimbuzi, kugera ku [bubiko bwa Uranium bungana na] 60% Iran ifite, bitwara imyaka myinshi. Ariko kuva kuri 60% ugera kuri 90%, bitwara iminsi mike.
Ikindi cyabaye ni uko Israel, ikoresheje ubutasi bwayo, yamenye ko Iran iri gutegura gahunda ndende yo kubaka ’missile’ zibarirwa mu bihumbi bitatu ku mwaka. N’ubu bafite umubare munini wa misile.
Nta gihugu ku Isi kingana na Israel cyangwa kiyiruta, cyaraswaho missile ibihumbi bitatu ngo birangire amahoro. Ibyo ntibishoboka.
Israel yabonye ikibazo cy’umutekano wayo gikomeye, ifata icyemezo cyo kugaba ibitero.
Ufite icyizere ko Iran idafite intwaro kirimbuzi?
Hari ibintu bibiri. Icya mbere, nubwo ntari umuhanga mu by’intwaro kirimbuzi, ariko bitewe n’akazi nkora n’ibyo nsoma, hari ibyo nzi ku buryo intwaro kirimbuzi zikorwa.
Ni ibintu bigora cyane kubaka intwaro kirimbuzi, kandi buri cyiciro kigenda gisiga ibimenyetso iyo cyamaze kurangira. Biragoye cyane kuba wagera ku ntwaro kirimbuzi mu buryo bw’ibanga.
Kugira ngo ugere ku ntwaro kirimbuzi, hari ibyiciro bibiri by’ingenzi byo guhindura ’Uranium’ igakorwamo ’fissile’. Uku kubihindura bitwara igihe kinini cyane. Ikindi ni uko ugomba kubishyiraho intwaro.
Ibyo bintu bitwara igihe kandi bisiga ibimenyetso. Ubutasi bwa Israel bufite ubushobozi bwo gukurikirana no kugenzura niba Iran ifite intwaro kirimbuzi. Ikindi ni uko tumaze igihe kinini dutanga umuburo ndetse na IAEA iherutse gutangaza ko Iran itubahiriza amasezerano ku bijyanye no gutunga intwaro kirimbuzi.
Iyi ntambara izatwara igihe kingana gute?
Ntabwo ndi mu bafata ibyemezo kuri iyi ntambara muri Israel. Icyo navuga ni uko iyi ntambara yatangiye nyuma y’amezi menshi yo gukusanya amakuru y’ubutasi ndetse no kugaragaza ahagomba kuraswa, bivuze ko tuzi icyo tugomba gukora.
Niba mwarakurikiye, mwabonye ko ibi bitero biri guhamya intego mu buryo bwuzuye, haraswa ibikorwaremezo byakwifashishwa mu gukora intwaro kirimbuzi n’ibifite aho bihuriye na gahunda ya misile ya Iran.
Umutekano wa Israel uri mu bibazo kandi Israel izakora ibishoboka byose kugira ngo ikureho igiteza umutekano muke. Ibyo bivuze ko tuzi icyo dushaka kandi turi kubikora neza.
Iyo ufite abantu b’abahanga mu byo gukora intwaro kirimbuzi, nubwo wakuraho ibikorwaremezo bo ukabasiga, bongera kubaka bya bikorwaremezo vuba. Gusa ntekereza ko bizabagora kuko twishe abahanga icyenda mu byo gukora intwaro kirimbuzi.
Twari dufite amakuru ko ari abantu b’ingenzi cyane muri uyu mugambi wa Iran wo gukora intwaro kirimbuzi.
Nta bwoba uterwa n’uko Iran ishobora guhinduka nka Libya cyangwa Iraq?
Icya mbere, sintekereza ko ibiri kubera muri Iran hari aho bihuriye n’ibyabereye ahandi, kandi urebye ibiri kubera muri Iran imbere, ntaho bihuriye na Israel.
Gukuraho ubutegetsi ntabwo biri mu ntego z’intambara, ariko ntekereza ko hagize ikiba ku butegetsi bwa Iran, byagira ingaruka nziza ku Isi yose.
Mwabigenza mute Iran ibonye ubufasha bwa gisirikare bw’u Bushinwa n’u Burusiya?
Ntekereza ko ibyo bihugu byafashije Iran mu buryo butandukanye kandi sintekereza ko bari kugirira neza umuryango mpuzamahanga binyuze mu gufasha Iran, kuko bari gushyigikira ubutegetsi bubi, bushobora no kuzabateza ibibazo ubwabo.
Intego yacu ni ugukuraho ibikorwaremezo by’intwaro kirimbuzi na misile bya Iran.
Abaturage ba Iran barabashyigikiye?
Abanya-Iran bamaze imyaka irenga 45 bahohoterwa n’ubutegetsi bw’icyo gihugu. Twagiye tubona inshuro nyinshi uburyo bubangamira uburenganzira bwa muntu, ariko ikibabaje ntabwo byagiye bihabwa agaciro n’umuryango mpuzamahanga.
Mu myaka 45 twagiye tubona abaturage ba Iran bagerageza gukuraho ubutegetsi bwabo. Ntekereza ko ibyo biterwa n’uko abantu benshi hariya, (kandi turabyumva kuko abantu barabitubwira baduhamagaye) batishimiye ibiri kuba muri Iran.
Gusa na none ibi biterwa n’uko baba baratotejwe cyane n’ubutegetsi bwifuza gukora intwaro kirimbuzi, bukifuza gushyigikira imitwe y’iterabwoba ku Isi, aho guteza imbere abaturage babwo.
Ni ibintu bitumvikana kuba abaturage bawe bari mu bihe bigoye by’ubukungu, bamwe bakicwa n’inzara abandi bakamara iminsi badafite umuriro w’amashanyarazi, ariko ugakomeza kubahiga no gushyigikira imitwe y’iterabwoba, aho kubateza imbere.
Ntutekereza ko byari ikosa kugaba ibitero kuri Iran iri mu biganiro na Amerika?
Ntekeza ko nta kosa na rito twakoze kuko igihugu cyabonye ko umutekano wacyo wugarijwe. Iyo mvuze ikibazo cy’umutekano, ndavuga ko hari umugambi wo kurimbura Israel burundu. Rero ntabwo twicuza guhangana n’ikintu kibangamiye umutekano wacu.
Yego bari mu biganiro na Amerika, kandi turi kuvugana na Amerika, ntabwo turi twenyine kandi ndumva icyemezo cyarafashwe mu buryo bwatekerejweho.
Ni icyemezo cyafashwe nyuma yo kubona ko nta gihe gisigaye cyo gutegereza. Kandi nkwibutse ko Iran imaze imyaka myinshi mu biganiro, ariko ntabwo yubaha ibyo biganiro. Iran yagaragaje ko idategereje ibyo biganiro ngo birangire, ahubwo ikomeza gahunda yayo. Bashobora kuganira iteka ryose ariko bagakomeza no kwica amasezerano agize ibyo biganiro.
Ubona hari ingingo y’ibiganiro izongeraho kubaho mu gukemura iki kibazo?
Mu gihe kiri imbere, mu gihe ubu butegetsi bukiriho [bizarushaho kugorana]. Mbibutse ko Iran ari cyo gihugu cyonyine ku Isi gitangaza ko cyifuza kurimbura ikindi, byose ari ibinyamuryango by’Umuryango w’Abibumbye. Ikavuga ko yifuza kurimbura ikindi gihugu, kandi ntekereza ko ubu butegetsi bwa Iran butifuza ibiganiro.
Barifuza gutunga intwaro kirimbuzi, ntabwo bifuza kubahiriza ibikubiye mu masezerano basinye, ntabwo bayubahiriza.
Bafite intego yo kugera ku cyo bifuza, ibiganiro ntibyatumye bahagarika imikorere yabo, bakomeje gahunda yabo yo gukora intwaro kirimbuzi ndetse na misile zigezweho, kandi ibi biganiro bisa nk’ibyirengagiza ko misile za Iran zifite ubushobozi bwo guteza ibyago. Urugero, wareba ibiri kubera muri Israel. Ni ibintu biteye agahinda.
Rero navuga ko Iran idashaka ibiganiro, irashaka gushyira mu bikorwa umugambi wayo.
Uherutse kuvuga ko Israel iri kugirira neza Isi binyuze mu kurwana na Iran. Ushingira kuki?
Ni byo nabivuzeho na mbere, mu by’ukuri ndi kurushaho gusoma byinshi kuri iyi ngingo, biteye ubwoba iyo urebye ukuntu Iran yitwara, igashaka gukora intwaro kirimbuzi na misile, nta nubwo igerageza kubihisha. Bavugira ku mugaragaro ko bifuza kurasa Amerika, bifuza kurasa Israel ndetse n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi.
Missile zabo zishobora kugenda ibirometero birenga ibihumbi bibiri. Zishobora kugera mu Burasirazuba bw’u Burayi.
Iran ikomeje izo gahunda zo gukora intwaro kirimbuzi, bakaba barimbura Israel, ntabwo byaba ari iherezo ry’ibikorwa byabo. Byaba ari intangiriro kandi urebye intego zabo, baramutse bazigezeho byaba ari ibyago ku rwego rw’Isi yose, atari Israel gusa.
Ikindi, Iran igira uruhare mu bindi bikorwa bibi birimo gufasha mu inyerezwa ry’amafaranga, gushyigikira ibikorwa by’iterabwoba byageze no ku Mugabane wa Afurika, kugaba ibitero by’ikoranabuhanga n’ibindi byinshi. Ntabwo ubutegetsi bwa Iran bushaka kugirira nabi Israel gusa, burashaka kugirira nabi Isi yose.
Twebwe Abanya-Israel ni twe tugirwaho ingaruka nyinshi n’ibyo bikorwa zirimo no gupfusha abaturage, ariko ntabwo tuba twirengera ubwacu, tuba turengera Isi muri rusange.
Iran ishobora gutsinda intambara?
Mana yanjye! Icya mbere cyo ntibishoboka, sintekereza ko Iran yashobora kurimbura Israel, atari uko ndi Umunya-Israel ahubwo wabishingira ku byabaye muri Iran. Israel yabashije kugenzura ikirere cya Iran.
Ni ibintu bidasanzwe. Ubushobozi Israel yagaragaje bwerekana uburyo ishobora kwirinda.
Ntibajya bahisha intego zabo. Ntekereza ko buri kintu kidashyigikiye ubutegetsi bwabo, cyaba mu Burayi, muri Afurika no muri Amerika, ntibagishaka.
Nk’ubu bari kuvuga ko bafunga inzira zinyuramo peteroli na gaz bicuruzwa hirya no hino ku Isi. Ibyo byagira ingaruka ku bukungu bwa Afurika. Byagira ingaruka ku bicuruzwa bijya mu Burayi.
Ubu ni ubutegetsi bushobora gushyiraho ingamba zigira ingaruka ku bandi kugira ngo bugumane igitinyiro cyabwo.
Iran ifite ubumenyi bwo gukora intwaro kirimbuzi. Ibyo mwakoze bizatanga igisubizo kirambye?
Navuga ko magingo aya twabashije gusenya ubushobozi bwabo bwatuma bakora intwaro kirimbuzi. Uvuze ukuri, ubumenyi ni ishingiro rya byose, gusa hari abantu bake cyane muri Iran ndetse no ku Isi yose, bafite ubumenyi bw’uburyo wakora intwaro kirimbuzi mu nzira zose bicamo, kandi ni inzira ndende, ntabwo ari ibintu byoroshye.
Mu bitero bya Israel byose, twabashije gusenya inzira zose zikoreshwa mu gukora intwaro kirimbuzi. Twakuyeho abantu bafite ubumenyi bwo gukora izo ntwaro, kandi kongera kwigisha abantu bakoresha ubwo bumenyi ni ibintu bitwara igihe kinini.
Ikindi kandi ubutasi bwa Israel nta hantu bugiye kujya, buzakomeza gukurikirana. Sinzi ikizaba kuri Iran mu myaka itanu iri imbere, sinzi niba izongera gukora intwaro kirimbuzi, ntabwo iyi ntambara yari yarangira.
Utekereza iki ku baturage ba Iran?
Ubundi ni byo nakabaye nahereyeho. Abaturage ba Iran nta kibazo dufitanye. Nk’uko wabivuze, kugera mu 1979, twari dufitanye umubano mwiza na Iran mu bijyanye n’ubukungu. Dufite Abaperesi b’Abayahudi muri Iran ndetse dufite Umuryango munini w’Abaperesi muri Israel.
Tumaze ibinyejana byinshi dushyize hamwe, kuva no mu bihe bya Bibiliya. Hari umubano umaze igihe kirere ntagarukaho. Ni ngombwa kandi kwibutsa ko tutari muri Israel ku bw’impanuka, ubu ni ubutaka bwacu, ni bwo butaka bwonyine bw’Abayahudi.
Ubutaka bw’Abayahudi bungana na 0.1% by’ubutaka bwose buri mu Burasirazuba bwo Hagati, mu gihe ubutaka bw’Abanya-Iran ari bunini cyane, ni igihugu cyageze kuri byinshi mu mateka. Ndizera ko mu bihe biri imbere imibanire y’abaturage izongera kuba myiza.
Abanya-Iran ni abantu bashoboye, abantu bafite imbaraga, abantu bazi ubwenge kandi bakwiriye ibyiza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!