Ubushakshatsi bwakozwe n’urwego rushinhzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire(GMO) ku ihohoterwa ry’abana b’abakobwa mu mashuri abanza n’ayisumbuye bushyira mu majwi Akarere ka Gasabo kuba imbere mu kugira abanyeshuri benshi batwaye inda z’indaro mu mwaka wa 2011, kuko abazitwaye barenga 60.
Gasabo ikurikirwa na Rwamagana nayo ifite abanyeshuri barenga 55 batwaye inda z’indaro mu mwaka wa 2012.
Ubushakashatsi bwa GMO bugaragaza ko uturere twa Nyaruguru na Kirehe nta nda z’indaro zahabonetse mu mwaka wa 2011.
Ubushakshatsi bwa GMO butunga agatoki Abarimu, abamotari, abacuruzi, n’abagabo bakuze ko aribo bashuka udukobwa duto bagasambanya abakobwa b’abanyeshuri ari nabyo biba intandaro yo kuva mu ishuri.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Mathias Harebamungu, avuga ko ihohoterwa ry’abana b’abakobwa ryagaragaye mu mashuri abanza n’ayisumbuye rishingiye ku burere abana bahabwa mu miryango aho kuba rishingiye ku bukene.
Ubwo hamurikwaga ubushakashatsi bwakozwe na GMO, Eugenie Kabageni yatangaje ko zimwe mu mpamvu z’iri hohoterwa ari ingendo ndende abana bakora bajya cyangwa bava ku ishuri aho bahura n’ababahohotera, ubukene butuma batabona ibyo bakeneye bikabakuririra mu bishuko n’uburangare bw’ababyeyi bajugunyira abana mwarimu ntibabakurikirane.
Umunyamabanga ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Mathias Harebamungu ntabona ishingiro ry’izi mpamvu. Agira ati “Akarere ka Nyaruguru kari mu turangwamo ubukene, n’abana bakora ingendo ndende, bitewe n’imiterere yako, nyamara ntikari ku rutonde rw’uturere tugaragaramo abana batwara inda. Abana b’abakene si bo batwara inda z’imburagihe ahubwo ni ikibazo cy’uburere mu muryango nyarwanda. Icyo tumaze kubona kugeza ubu ni uko n’abana bafite ubushobozi bazitwara.”
Harebamungu yavuze ko ubu bushakashatsi buzafasha MINEDUC n’abafatanyabikorwa bayo mu gufata ingamba zihamye zo kurandura ihohoterwa ry’umwana w’umukobwa rishingiye ku gitsina, zirimo ubukangurambaga, kwamagana no kugeza imbere y’ubutabera ababigiramo uruhare.
Ubu bushakshatsi bwa GMO na MINEDUC bwa 2011, bwakorewe mu bigo by’amashuri atandukanye 72 yari amashuri yisumbuye, 72 yari amashuri abanza, 36 y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda na 36 y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12.



















TANGA IGITEKEREZO