Abagize Ihuriro ry’abacuruzi n’abatanga Serivise mu rugaga rw’Abikorera (PSF), bashimangiye ko intego yabo atari ugutegereza ak’imuhana, ko ahubwo baziteza imbere bahereye ku bushobozi bwabo, kwihesha agaciro no kwigitra.
Ibi ni ibyagarutsweho nyuma y’amatora ya Komite nshya y’iri Huriro ry’Abacuruzi n’Abatanga Serivisi (Chamber of Commerce and Services), amatora yakozwe ku rwego rw’igihugu Amatora yahareye mu nzego zo hasi, (Akagari, Umurenge, Akarere, Intara), agasorezwa ku rwego rw’igihugu.
Iyo amatora arangiye mu byiciro byose, abatowe ku rwego rw’Intara uko ari batanu (Intara enye n’Umujyi wa Kigali), hamwe n’abab batowe ku rwego rw’;igihugu uko ari icumi (Buri umwe muri buri Huriro mu mahuriro icumi /chambers agize PSF), nibo bagira Komite Nyobozi y’Urugaga Nyarwanda rw’Abikorera – Private Sector Federation.
Mu mahuriro icumi agize PSF, turibanda ku matora y’Ihuriro ry’Ubucuruzi no gutanga services (Chamber of Comerce and Services) Komite nshya yatowe igizwe n’aba bakurikira:
– Perezida : Mazimpaka Mohammed, wari usanzwe kuri uyu mwanya, inteko rusange yongeye kumugirira icyizere Kubera ubushishozi bwe no guharanira iterambere rihoraho rya Chamber Of Commerce and Services/PSF . Mazimpaka asanzwe ari Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Abikorezi Mpuzamahanaga (ATAR)
– Visi Perezida wa Mbere: Nizeyimana Olivier, Umuyobozi Mukuru w’Abikorezi batwara abantu mu Rwanda (ATPR), ni nawe Nyiri Volcano-Express.
– Visi Perezida wa Kabiri: Madamu Dusabe Therese, uhagarariye Uruganda rwa Benz na Nissan mu Rwanda (ATC). Dusabe ni nawe Muyobozi Mukuru wa Mark Concessionnelle (Brand z’amamodoka)
Nyuma yo gutora Komite, Perezida Mazimpaka wongeye kugirirwa icyizere yashimiye abagize uruhare mu matora bose, Abasobanurira ko Urugaga ari urwabo, n’Ihuriro akaba ari iryabo, nibo bonyine bagomba kwikorera ubuvugizi, kuko nta wundi wahababera.
Perezida Mazimpaka Mohammed yabasabye kandi gukomeza gukorera hamwe, bakirinda gutatanya ingufu. Yatanze urugero rwiza rwa Association y’Abacuruzi bo mu Mujyi (ACGDR – Association de Commercants Grossistes et Demi-Grossistes au Rwanda) bishyize hamwe, ubungubu ikaba imaze kubyara companies eshatu zikomeye ku rwego rwo hejuru, harimo CHIC (Company iri kuzamura isoko rya kijyambere riruta andi yose masoko yose ari mu Rwanda riri ahahoze ETO –Muhima.
Hari kandi MIC (Muhima Investimet Company), iri kuzamura umuturirwa ugezweho (Ahahoze Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu) .
Hari kandi na KIC yubatse isoko rya Kijyambere rimaze kwitabirwa na benshi, ahahoze isoko rya Nyarugenge.
Yabasabye kandi kudategereza ak’imihana ngo bumve ko abashoramari bo hanze ari bo bazazamura igihugu, Ati: "Kuki twakumva ko ari bo baza kukitwubakira kandi ubwacu dushoboye?”
Mohammed Mazimpaka, Perezida w’Ihuriro ry’abacuruzi n’abatanga Serivise, yakomeje asaba abikorera ko bagomba guha agaciro amahuriro babarizwamo, n’abatayarimo bakayagana kugira ngo ubuvugizi burusheho kwiyongera, n’ibibazo bahura nabyo bigashakirwa umuti wihuse, aho kugira ngo buri wese abe Nyamwigendaho.
Mu ijambo rye, Madamu Dusabe Therese, Visi Perezida wa Kabiri, yatanze ishusho y’ibikorwa byagezweho n’Ihuriro ry’Abacuruzi n’abatanga Serivisi muri Rusange, asaba ko uwo musingi wakubakirwaho ngo barusheho gutera imbere. Yabashimiye kandi uburyo bagaragaje ubwitange muri gahunda zinyuranye za Leta nko kwiha agaciro, Gira inka, n’izindi, abasaba gukomeza muri uwo murongo.
Ari komite yatowe, ari n’abagize uruhare muri aya matora, bashimye Leta ko ibi korwa byose by’iterambere bageraho ibibateramo inkunga, by’umwihariko umutekano ntagereranywa uri mu gihugu ngo ari wo utuma bashora imari yabo ntacyo bikanga.
Ku bijyanye n’imiyoborere myiza ituma ubucuruzi bwabo bukomeza gufata intera mpuzamahanga, Mohammed Mazimpaka yagarutse ku kuba abacuruzi benshi banezezwa no guherekeza Perezida wa Repubulika muri gahunda za Rwanda day, kuko bibafasha kwagura amasoko, no kunguka ubumenyi bahanahana n’abandi bacuruzi basanga muri ibyo bihugu, kubw’ibiganiro nyunguranabitekerezo bagirana, n’amahuriro yabo agatangira ubufatanye mu bikorwa bimwe na bimwe (Partnership)
Yabibukije ko bakomeza gusora neza kandi ku gihe kugira ngo bakomeze kwiyubakira igihugu.
Aganira na IGIHE, Umuhuzabikorwa w’iiri Huriro Bwana Joseph Akumuntu yavuze ko iyi Komite itangiraye ingufu zizatuma igera ku byo yiyemeje, bitewe n’uko yishimiwe bihagije kandi ishyigikiwe n’abanyamuryango bose b’Ihuriro.Mu butumwa bwe akavuga ko gahunda nziza zitagomba kurangirira gusa ku munsi w’itora, ko ahubwo ibikorwa bigomba gukomeza mu buryo buhoraho.



















TANGA IGITEKEREZO