00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ihuriro ry’Abavuzi Gakondo mu rugamba rwo kumenya bagenzi babo bishwe muri Jenoside

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 14 April 2022 saa 11:34
Yasuwe :

Abavuzi gakondo biyemeje gushaka urutonde rwa bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi nabo bakajya babibuka mu cyubahiro.

Ibi babitangaje ubwo basuraga urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, bagasoanurirwa amateka yaranze u Rwanda yagejeje kuri Jenoside.

Kuri uyu wa Gatatu, Ubuyobozi bw’Ihuriro ry’Abavuzi Gakondo mu Rwanda (AGA Rwanda Network), bwasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gisozi rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 250 y’Abatutsi bishwe mu 1994.

Basobanuriwe amateka y’icuraburindi yaranze u Rwanda by’umwihariko Kigali mu 1994 ubwo inzirakarengane zicwaga, bituma biyemeza kugira uruhare mu gusakaza urukundo binyuze mu kazi bakora dore ko bahura n’abantu benshi.

Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro ry’Abavuzi Gakondo mu Rwanda (AGA Rwanda Network), Nyirahabineza Gerturde, yagarutse ku kuba harabayeho ubugome bukabije biturutse mu rwango rwabaye hagati y’ababanaga bityo ab’ubu bakaba bakwiye kugirirana urukundo ndetse bakabana neza nk’uko babitozwa n’ubuyobozi bwiza bafite.

Yagize ati “Twe duhura n’abantu benshi, nk’abavuzi gakondo twiyemeje kugira uruhare rwo gusigasira ibyagezweho kugira ngo ibyo twiboneye bitazongera kubaho ukundi.”

Yavuze ko ibihugu bigicumbikiye abagize uruhare muri Jenoside, bikwiye gufata iya mbere mu gutanga ubutabera bwuzuye.

Ati “Bazaze barebe nk’ibyo twabonye [amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ari mu nzibutso], ndizera neza ko bazahita bafata umwanzuro wo gukora igikwiye maze abacitse ku icumi bagahabwa ubutabera bushyitse.”

Nyirahabineza yavuze ko bibabaje kuba nta rutonde n’imibare ihamye bihari bigaragaza abavuzi gakondo bishwe, ariko yemeza ko ku bufatanye n’abayobozi b’abavuzi gakondo b’uturere mu gihugu hose hamwe na Leta, bagiye gukurikiranwa nabo bamenyekana.

Yavuze kandi ko Leta ku bufatanye n’inzego z’umutekano nka RIB, bagomba gufata iya mbere mu kurwanya bivuye inyuma ingengabitekerezo yinjizwa mu bakiri bato binyuze ku mbuga nkoranyambaga bikozwe n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bavuga ko itabayeho.

Ati “Ubu igihangayikishije ni abana bakiri bato batazi amateka bajya kuri za YouTube bagasangaho za nyangamahoro ziri gusakaza ingengabitekerezo ya Jenoside. Leta ifite kugira icyo ibikoraho maze bigakumirwa bitarangiza abana bacu.”

Aba basuye uru rwibutso bavuze ko batewe agahinda n’ibyabaye ariko batagomba guheranwa nako, ahubwo bakwiye gukomeza guharanira ko bitazongera kubaho ukundi.

Ubuyobozi bw’Ihuriro ry’Abavuzi Gakondo mu Rwanda (AGA Rwanda Network), bwasuye uru rwibutso mu gihe Abanyarwanda ndetse n’Isi muri rusange bari mu bihe by’iminsi ijana yo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatusti mu 1994.

Abasuye urwibutso beretswe amashusho ya bamwe mu bacitse kwu cumu bafata urwibutso nk'ahantu hakomeye bahurira n'ababo bishwe
Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro ry’Abavuzi Gakondo mu Rwanda (AGA Rwanda Network), Nyirahabineza Gerturde yasabye imbaraga ngo abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bahanwe by’intangarugero
Bamwe mu bayobozi ba AGA Network bagaragaje agahinda nyuma yo kubona uko Abatutsi bishwe urw'agashinyaguro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages