00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ijambo Visi Meya wa Gasabo yavugiye mu baturage ryateje impagarara

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 February 2017 saa 03:52
Yasuwe :

Nubwo umuyobozi aba akwiye kuba indorerwamo ya sosiyete, akanitwararika mu byo avuga, Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo wungirije ushinzwe ubukungu mu cyumweru gishize yavugiye amagambo atangaje mu ruhame.

Mu nama y’abaturage n’abayobozi yabereye mu Murenge wa Rutunga ku wa Gatatu, tariki ya 15 Gashyantare 2017, Visi Meya Mberabahizi Raymond, yumvikanye yikoma abo yita ko batifashije, baka ruswa abaturage, babizeza kubavuganira.

Nubwo ateruye ngo avuge abo ari bo ariko yerekana ko ari abanyamakuru, Mberabahizi yagize ati “Kimwe na babandi njya numva birirwa aha ngaha babashuka ngo bakora mu maradiyo ngo bazabavugira, umuntu ukuvugira kurenza umuyobozi w’umudugudu watoye ni nde? Ukuvugira kurenza umuyobozi w’inama njyanama mwatoye ni nde, umuntu ukuvugira kurenza ubuyobozi bw’Umurenge ni nde ko aribo bahawe ubwo bubasha.”

Yakomeje agaragaza ko abo bajya kwaka ruswa bahabwa duke, akibaza icyo babasha gufasha abaturage.

Ati “Abandi bakaza bakabashuka ngo barabavugira ngo mukabaha bibiri, ubundi ubwo umuntu waka bibiri yavugira umuntu? Yabanje we akivugira akivana ku yo aneye koko[…] ariko umuntu araza akaka bitatu ngo agiye kukuvugira, ese umuntu utivugira ngo abone bitatu koko ubwo azakuvugira wowe koko, akuvugira iki koko? ”

Ibyo uyu muyobozi yavugiye mu baturage byagiye bizenguruka mu matsinda ahuriramo abanyamakuru, hakaba ababibona nko kuba yatutse itangazamakuru, ariko mu mvugo yoroheje yabwiye IGIHE ko atarituka kuko azi umumaro waryo.

Mberabahizi yavuze icyo yashakaga kuvuga cyumvikanye nabi, asobanura icyo yashakaga kumvikanisha.

Yagize ati “Umuntu ni umuntu ashobora kuvuga ijambo abantu bakaryumva ukundi, ariko wenda we icyo yashakaga kuvuga abantu baticaye ngo bakiganireho…njyewe ndi umuntu uzi akamaro k’itangazamakuru ndi umuntu ukorana n’itangazamakuru ndi umuntu uzi agaciro n’akamaro k’itangazamakuru. Nibyo banavuga ngo navuze ngo umunyamakuru ni umuntu utivana kuyo aneye ntabwo aricyo navuze, navugaga abantu muri rusange bajya gushuka abaturage ngo barabafasha kandi baje kubiba batari bubafashe.”

Yakomeje atangaza ko yaba ari umuyobozi, umunyamakuru n’umuntu uwo ariwe wese ushaka kwihisha mu nshingano ze akiba abaturage uwo ariwe yashakaga kuvuga.

Visi Meya Mberabahizi Raymond wavuze ijambo ryateje impagarara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages