Ni hoteli igezweho, ikagira umwihariko wo kubakwa mu buryo bwa château butamenyerewe cyane mu Rwanda. Ubu bwoko bw’inyubako bumenyerewe cyane mu bihugu byo mu Burayi, bukagira inkomoko mu bihe bya kera by’abami.
Ni inyubako ahanini zubatswe cyane hagati y’ikinyejana cya 8 n’icya 16, aho zaturagamo abakomeye, bakazituramo kuko zubakishije inkuta zishobora kurinda abazirimo, akaba ari naho bakorera imirimo yabo.
Abami, abakire n’abafitanye isano nabo, kenshi baturage muri izi nyubako. Aha hakundaga gucirwa imanza, hakabera ibirori ndetse n’inama zikomeye. Ku muturage usanzwe, gutumirwa muri château z’ibwami nko mu birori n’ibindi, byabaga ari icyubahiro gikomeye.
Mu zizwi cyane ku Isi harimo nka Neuschwanstein yo mu Budage yubatswe mu kinyejana cya 19,
Château de Chenonceau yo mu Bufaransa na Himeji Castle yo mu Buyapani.
Muri Afurika ntabwo ari henshi haboneka izi nyubako, icyakora ubu mu Rwanda wayihasanga, ndetse wayiraramo.
Iyo ukinjira muri Château le Marara, uhingukira ku cyumba gikoreshwa mu kwerekana ubwiza bw’ibyumba by’iyi nyubako, cyiswe ‘Fou de Toi’. Iki cyumba cyitiriwe indirimbo yahuriyemo abarimo Element EleéeH, Ross Kana na Bruce Melodie.
Abarenga miliyoni 24 bamaze kureba iyi ndirimbo kuri YouTube, aho yagize uruhare runini mu kumenyekanisha iyi hoteli, icyo gihe yari ikirimo kubakwa neza.
Umuyobozi muri Château le Marara, Mucyo Solange, yavuze ko iki cyumba bacyitiriye iyi ndirimbo mu kuzirikana uruhare yagize mu kumenyekanisha iyi hoteli.
Ati “Ni indirimbo yamenyekanishije cyane Château le Marara, yari ikiri mu kubakwa. Abantu benshi bayimenye kubera iriya ndirimbo. Iki cyumba ni icyo kwerekana uko ibindi byumba biteye, iyo tugize abashyitsi, ni cyo tubereka. Ni icyumba nk’ibindi. Ibyuma byacu byose byenda gutera gutya kubera uburyo Château yubatse. Byinshi biteye gutya.”
Kuva ku nkuta, intebe n’ibitanda, tapis na rideau, Château le Marara ni hoteli itatse bidasondetse. Mucyo asobanura ko “Byose bijyana n’uko Château imeze. Abubakaga Château kera mu Bufaransa no mu bindi bihugu byo mu Burayi, zari iz’abami [cyangwa] abantu bakomoka mu miryango yabo. No mu Rwanda, amateka avuga ko [abami] babaga ahantu heza. Niho bimokoma, ibitanda, intebe, biragaragaza ubuzima bwa cyami.”
Ibara ryiganje muri Château le Marara ni umutuku, bigaterwa n’uko “Umutuku ni ibara rikunze kuba mu bami cyane. Umuntu urimbye, uzarebe nko mu bukwe, umuntu wambaye ikanzu y’umutuku aba aberewe.”
Ibyumba byose byo muri iyi hoteli bifite amazina, amwe ajyanye n’imisozi ya Karongi yubatseho, andi ajyanye n’abami b’u Rwanda n’agaragaza urukundo.
Muri rusange, iyi hoteli ifite ibyumba 21, hakiyongeraho icyakira abanyacyubahiro (suite). Mu igorofa ryo hasi hari ibyumba bibiri, hejuru yaryo hakaba ibyumba bitandatu. Mu igorofa rya kabiri hari ibyumba birindwi mu gihe mu igorofa rya gatatu hari ibyumba bitandatu.
Iri gorofa rya gatatu ryubatse mu gisenge, nk’uko bikunze kuba bimeze no mu zindi château.
Muri ibi byumba harimo icyakirirwamo abanyacyubahiro gifite uruganiriro rwihariye, Mucyo agasobanura ko “Kimeze nk’ibindi ariko harihariye kuko hafitemo uruganiriro, hasi harimo icyumba.”
Mucyo yavuze ko ku bantu bashobora kumara igihe kirekire, bashobora kugabanyirizwa, ati "Haba harimo inyoroshya. Iyo ugiye kumara iminsi myinshi, uzanye umuryango, uje nko mu kwezi kwa buki, turabagabanyiriza bitewe n’uko bumvikanye n’ubuyobozi."
Hari kandi icyumba cyitwa ’Le President’, Mucyo asobanura ko gifite umwihariko, ati "Ni icyumba cyiza cyane. Ni cyo cyumba cyiza dufitemo kurusha ibindi... Intebe zirimo, ubunini bwaho, uburyo ureba ku ibaraza, ahabikwa imyenda, bitandukanye n’ibindi byose."
Ashimangira ko "Abanyarwanda bafite amatsiko yo kuza kuhareba no kuhasura, baratwandikira bakatubaza amakuru kandi baranaza."
Yongeyeho ko kugira hoteli nk’iyi mu Rwanda ari "Ishema rikomeye cyane kuko icya mbere byongera ubwiza bw’u Rwanda, mu bukerarugendo. Ni ishema rikomeye kuko iyo ubashije gushora mu gihugu cyawe noneho ugakora ikintu cyiza, gishimwa n’amahanga n’Abanyarwanda kandi bose bashobora kugisanga, biba ari ishema."
Yakomeje avuga ko bakorana n’abaturage baturiye iyi hoteli, cyane cyane nk’iyo bakeneye kugura ibintu runaka.
Ati "Duhaha hano, ibyo kurya bisanzwe, hari ibyo tutabona... ariko hari ibyo dukura i Kigali, ibyo dukura hanze ariko dukorana n’abaturage, turabahahira kandi tukabaha akazi."
Video igaragaza ubwiza bwa Château le Marara
Amafoto: Kwizera Remy Moses
Video: Igisubizo Isaac




















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!