Mu ipiganwa ribera kuri interineti rigamije kumenyekanisha ikawa y’u Rwanda ndetse no gutuma rumenyekana mu mahanga, ikawa ya Muyongwe niyo yaguzwe ku giciro cyo hejuru kuko yaguzwe amadorali 67.5 ku Kilo kimwe ikaba yaguzwe na kampani yo mu Buyapani yitwa SAZA Coffee , iyi kawa ya Muyongwe yari yarabaye iya mbere muri Cup Excellence yabaye muri Nyakanga 2015 mu irushanwa ryabereye mu karere ka Rulindo.
Impamvu y’ipiganwa rya Kawa
Ruganintwari Eric Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubuziranenge n’amabwiriza mu Kigo gishinzwe Guteza Imbere Iyoherezwa mu Mahanga ry’Ibikomoka ku buhinzi n’Ubworozi (NAEB) yatangaje ko n’ubwo u Rwanda ruteza ikawa nyinshi nka Bresil cyangwa nka Ethiopia, rukora uburyo bwose ngo rumenyekanishe na nkeya rubasha kweza, aho gukomeza kumenyekana mu mateka mabi.
Ati” Ikigambiriwe cyane si ukugurisha ikawa ku giciro cyo hejuru cyane ariko tuba tugomba no kumenyekanisha u Rwanda, ikawa nkeya rweza nayo ikamenyekana kubera ubwiza bwayo ndetse n’igihugu kikahamenyekanira.
Umwihariko n’ubwiza bya Kawa bituma u Rwanda rugira umwanya ku isoko mpuzamahanga ry’ubwiza bwa kawa.Impamvu y’iri piganwa ni ukwimenyekanisha nk’igihugu ndetse no kumenyekanisha ubwiza bw’i kawa tweza”
Uko ipiganwa rikorwa
Kawa zabaye iza mbere ni ukuvuga izarengeje amanota 85 mu irushanwa ry’Ubwiza bwa Kawa; Cup of Excellence, zishyirwa kuri website (http://www.allianceforcoffeeexcellence.org) iberaho ayo marushanwa uko zagiye zikurikirana.
Kampani zitandukanye zo hirya no hino ku Isi ricuruza kawa cyangwa zizitunganya ziba zariyandikishije mu kuzitabira ipiganwa maze bagatangira gutora.
Uko umwe agenda ashyiraho amadorali ayiguze, undi nawe agenda arushaho maze utanze menshi akaba ari we uyegukana nk’uko ipiganwa risanzwe n’ubundi rikorwa.
Mu ipiganwa ryamaze hafi amasaha ane kubera ko amasaha y’ibihugu biri mu ipiganwa aba atandukanye, buri wese yatoraga undi yakongeraho amafaranga akaba ariwe uyegukana bityo bityo. Ipiganwa rifunga ari uko ikawa zose ziri mu ibiganwa zabonye abaguzi
Umuhinzi yungukira iki muri iri piganwa?
Ruganintwari avuga ko amafaranga ava mu ipiganwa ari igihembo cya kabiri ku muhinzi wa Kawa cyangwa se ishimwe ku muturage kuko n’ubwo aba yarahembwe mu gihe cyo kugemura ikawa ye akiyisarura , iyo aya mafanga abonetse yongera akamugeraho .
Ati”Umuhinzi abona 55% by’igiciro kawa ye iba yaguzweho muri iri piganwa ryo kumenyekanisha kawa yo mu Rwanda ndetse n’uruganda rwayitunganyije rubona ibyo rwatanze ngo iyo kawa itunganywe ndetse rukanongererwaho 10% by’inyungu.”
Kawa yaguzwe amafaranga make yaguzwe amadorali 5,50 ku Kiro mu gihe mu Rwanda ikiro cya kawa cy’ibitumbwe kiri ku mafaranga hagati ya 150 na 250 ku buryo umuturage aba adahombye.
Irushanwa ryo kumenyekanisha ubwiza bwa Kawa ryabaye tariki ya 31 Nyakanga 2015 uyu mwaka mu karere ka Rulindo aho kawa 24 zashimwe n’abasogongezi zikagira amanota hejuru 85% arizo zashakirwaga abaguzi.
Ibigo 150 nibyo byasogongeye ikawa y’u Rwanda kugira ngo nibiyikunda bizabashe kugura ariko ibyitabiriye mu kugura bikaba byari 81.
tombola@igihe



















TANGA IGITEKEREZO