Mu rwego rwo kuziba iki cyuho, Ikigo gitanga serivisi zitandukanye zerekeranye n’Icungamutungo, kugenzura Imari n’Amahugurwa ku bakozi cya ACR-Online Accounting Services Ltd (accounting firm), gikomeje guhugura abakora uwo mwuga mu buryo bwa kinyamwuga no kubaha ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo.
Iki ni ikigo kimaze imyaka ine gitanga serivisi zitandukanye zirimo kubarura imari, gukora ubugenzuzi bw’imari, ubujyanama no gutanga amahugurwa ku bantu batandukanye mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’abarangiza amashuri ariko ugasanga badafite ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo.
Umuyobozi akaba n’uwashinze iki kigo, Muhire Frederick, yabwiye IGIHE ko cyashinzwe hagamijwe kuziba icyuho cy’ubumenyi cyagaragaraga mu banyeshuri basoza amashuri badafite ubumenyi bukenewe bijyanye n’akazi.
Ati “Nanjye nize Icungamutungo ndangije ntangira gushaka uko nabona akazi, ugasanga ndatsinda neza mu bizamini by’akazi byo kwandika ariko gushyira mu ngiro ibyo mu kazi bikenewe ugasanga sinzi icyo ngomba gukora, birangora cyane. Natangiye gushaka ahantu nakura amahugurwa nk’umucungamutungo, nsanga nta hantu muri Kaminuza babyigisha. Mu ishuri twiga mu magambo, ariko ugasanga kubishyira mu bikorwa bidashoboka.”
Yakomeje agaragaza ko hari impungenge ku banyeshuri basoza amashuri mu byiciro bitandukanye ugasanga ntibafite ubumenyi cyangwa ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa amasomo bize mu ishuri kubera kwiga ibiri mu makaye gusa.
Ati “Nubwo abanyeshuri bagira igihe cyo kwimenyereza umwuga ariko usanga ibigo bakoreramo bitabaha ubumenyi bakeneye rimwe na rimwe ugasanga ushobora kugusangiza ubumenyi adafite umwanya wo kubuguha rero twaje ngo dukemure icyo kibazo cyo guhuza ubumenyi umunyeshuri avanye ku ishuri n’ubukenewe ku isoko ry’umurimo.”
Abacungamutungo barenga 200 bamaze guhabwa ubumenyi muri iki kigo, aho hibandwa ku bumenyi bubafasha gukora neza imirimo yabo.
Abahugurwa barimo abantu basanzwe bakora akazi k’icungamutungo mu bigo bitandukanye cyangwa abakirangiza amashuri yabo bifuza kugira ubumenyi bukenewe ku murimo. Banabona amahirwe yo guhuzwa n’ibigo bikeneye abakozi bafite ubushobozi.
Iki kigo gitanga amahugurwa ku icungamutungo, icungwa ry’ibitabo by’imari, ikoreshwa rya porogaramu zikoreshwa n’abacungamutungo zirimo: QuickBooks, Microsoft, Zoho, SAGE, Tally n’izindi.
Gitanga kandi amahugurwa ku birebana no kubara, kumenyekanisha no kwishyura imisoro ya Rwanda Revenue Authority (RRA), ikoreshwa rya EBM, gutunganya CV no kwimenyereza gukora ibizamini by’akazi kikanatanga ubujyanama ku misoro, guhugura abakozi b’ibigo, ubujyanama ku ishoramari n’ibindi.
Chinyere Chikwendu wo muri Nigeria uri mu basoje amahugurwa mu Ukwakira 2023 yavuze ko guhabwa amahugurwa akenewe ku isoko ry’umurimo mu mwuga w’ububaruramari ari ingenzi cyane kuko byunganira ubumenyi bwo mu ishuri.
Ati “Naje aha mfite ubumenyi bwo mu ishuri, ariko ku birebana n’ubumenyi bwo gushyira mu bikorwa ibyo umuntu yize ntabwo nari mbufite. Mu minsi namaze bampaye ubumenyi bukenerwa mu kazi kanjye harimo gutegura raporo y’imari n’umutungo nkoresheje QuickBooks na Excel kandi bizamfasha nk’umubaruramari w’umwuga.”
Alhadji Djidda Abdoulaye uturuka muri Chad we yagize ati “Nifuzaga ahantu bashobora kunyongerera ubumenyi, mbona ko ACR Accounting Academy bafite gahunda nziza yo guhugura abantu nanjye niko naje. Nkanjye bampaye ubumenyi mu bijyanye no kubara imishahara no gutegura imisoro kubihembo by’abakozi nkoresheje excel no gukoresha porogaramu ya QuickBooks”.
Mukantabana Saidate ati “Mu by’ukuri Kaminuza narayirangije kandi nize icungamutungo ariko numvaga ku isoko ry’umurimo ntafite ubushobozi bwo guhangana. Twigaga mu ishuri ibijyanye no gukora Balance sheet ariko ugasanga kubishyira mu bikorwa mu kazi ngo mbashe kubikora bidashoka. Aha bafata ubumenyi wagize mu ishuri bakabuhuza n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.”
Ku rundi ruhande Ntabanganyimana Kasim yavuze ko gukora icungamutungo bisaba kugendana n’ubumenyi bugezweho bigendanye n’aho akazi kabo kagana ari nayo mpamvu yahisemo kugana muri ACR Accounting Academy.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!