00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikibazo cy’abahitanwa n’akazi bakora kigiye kuvugutirwa umuti

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 19 August 2015 saa 05:33
Yasuwe :

Bwa mbere ku rwego mpuzamahanga hagiye gushyirwaho amabwiriza agenga uburyo ubuzima n’umutekano by’abakozi ku kazi byitabwaho, hagamijwe kwirinda impanuka zibakomeretsa cyangwa zigahitana ubuzima bwabo ku kazi.

Mu mahugurwa yo kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Kanama 2015, abakozi bashinzwe gushyiraho amabwiriza y’ubuziranenge mu bihugu by’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAC), bahuriye hamwe ngo bafate icyerekezo kimwe mu gutegura ayo mabwiriza, agamije gukumira ko abantu bakomeza gupfa kubera impamvu ziturutse ku mirimo bakora.

Aya mabwiriza azunganira amategeko y’umurimo yari asanzwe mu bihugu byo ku Isi, kugirango hamenyekane uko ibintu bihungabanya umukozi ari mu kazi byakirindwa, uko yabyifatamo igihe bimugezeho no kubika inyandiko zerekana abantu bakomeretse cyangwa baguye mu mpanuka zo mu kazi kugirango zibashe kwirindwa.

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge (RSB), Dr.Mark Cyubahiro Bagabe, yavuze ko aya mabwiriza azafasha kumenya icyateje impanuka mu kazi niba ari igikoresho gikoze nabi cyangwa ikindi kintu.

Dr.Mark Cyubahiro Bagabe, Umuyobozi Mukuru wa RSB

Umunyamabanga wa Komite ishinzwe kwita ku buzima, ubwiza n’ibidukikije muri RSB, Ababo Peace, yasobanuye ko aya mabwiriza azatuma abakozi bamenya uburenganzira bwabo.

Yagize ati “Aya mabwiriza azashyira ku murongo uko abakoresha cyangwa abakozi bazajya bitwara mu gihe hari uwakomerekera ku kazi cyangwa akagapfiraho. Azongerera abakozi ubumenyi ku burenganzira bwabo.”

Yakomeje avuga ko aya mabwiriza namara kwemezwa mu mpera z’umwaka wa 2016, azakurikizwa n’ibigo bito n’ibinini bya Leta cyangwa ibyigenga.

Aya mahugurwa yitabiriwe n’abakozi bashinzwe gushyiraho amabwiriza y’ubuziranenge mu bihugu by’u Rwanda, Uganda, u Burundi, Kenya na Tanzania.

Umukozi ushinzwe iby’abakozi mu kigo gishinzwe ubuziranenge mu Burundi, Ntahomvukiye Celestin, yagaragaje ko aya mabwiriza azatuma abakoresha bunguka.

Yagize ati “Aya mabwiriza arakenewe kuko kwita ku buzima bw’abakozi n’umutekano wabo mu kazi bituma ibyo bakora byunguka, kandi umukoresha agakoresha amafaranga make mu kubavuza.”

Kugeza ubu nta mibare mpamo y’abantu bakomerekera cyangwa bagwa mu mpanuka zo mu kazi. RSB igasobanura ko impamvu ari uko nta wabyitagaho ngo abikorere ibarura.

Kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’aya mabwiriza no kuyubahiriza bizakorwa na Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo nk’abafatanyabikorwa b’ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge.

Aya mabwiriza yashyizweho bwa mbere n’ikigo gitsura ubuziranenge cy’Abongereza ari na cyo cyaryubahirizaga gusa, ubu ririmo kuvugururwa kugirango rigirwe mpuzamahanga.

Mu mwaka wa 2014, Umuryango mpuzamahanga wita ku murimo (ILO), watangaje ko abagera hafi kuri miliyoni eshatu bapfuye bazira impanuka zo ku kazi.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages