Icyegeranyo cy’ibipimo by’iterambere ry’itangazamakuru mu Rwanda (Rwanda Media Barometer), cyashyizwe hanze kuri uyu wa Gatatu cyagaragaje ko muri rusange rigeze kuri 75.3%, rikaba ryarazamutseho 2.8% ugereranyije nuko ryari rihagaze mu 2016.
Abanyamakuru ndetse n’inzego zitandukanye zifite aho zihurira n’itangazamakuru ariko bagaragaza ko nubwo hari byinshi byo kwishimira, hakiri ikibazo cy’akajagari ndetse n’amikoro make.
Ibitekerezo bitandukanye byagiye bitangwa, hagaragajwe ko mu gukemura iki kibazo, abari mu mwuga w’itangazamakuru bashyiraho ikigega kizajya kibunganira, iyi akaba ari n’imwe mu nama zatanzwe nyuma yo gushyira hanze kiriya cyegeranyo.
Ministiri muri Perezidansi, Uwizeye Judith, yagaragaje ko guverinoma izi neza uruhare rw’itangazamakuru mu iterambere, kandi yiteguye gutanga ubufasha aho bukenewe.
Ati “ Nahaye agaciro inama zatanzwe zirimo iy’ibanze ku kongerera ubushobozi itangazamakuru binyuze mu gushyiraho ikigega cyo kubitsa no kugurizanya, kizatuma bateza imbere ibikorwa byabo n’ubuzima bwabo. Guverinoma yiteguye kubaha ubufasha bwose bushoboka, igihe cyose ikigega kizaba kimaze gushyirwaho.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru, Peacemaker Mbungiramihigo, yavuze ko uretse kuba hazashyirwaho iki kigega, abashinga ibitangazamakuru nabo bakwiye kujya baha agaciro umunyamakuru bakamuha umushahara agenewe niyo waba ari muto ndetse n’ibindi yemererwa n’amategeko.
Ati “Abashinga ibitangazamakuru ntibakwiye guharanira inyungu nyinshi nk’uko bivugwa, kurusha inyungu bakagombye kuba basangira n’abakozi babo ari bo banyamakuru.”
Ku rundi ruhande ariko ikibazo cy’amikoro mu itangazamakuru hari ubwo gituruka ku kwifuza kubaho mu buzima buhenze kwa nyir’ibitangazamakuru kuko abenshi bifuza kubaho bihabanye n’ibyo binjiza, yaba mu mishahara bahemba, ubufasha bunyuranye ku bakozi n’ibikoresho bihenze kandi byinshi.
Itangazamakuru rikeneye kwita mbere na mbere ku bwiza bw’ibyo bakora kandi bakagendana n’isoko rihari nubwo bisaba ubushobozi bwinshi.
Ikindi ni uko abikorera bagira imyumvire yo gukorana n’itangazamakuru bakamenyekanisha ibyo bakora, bakiyumvamo ko nta yindi nzira yo kugera ku bakunzi bawe utanyuze mu itangazamakuru.
Ku ruhande rwa Leta naho hari ikigomba gukorwa, ku ikubitiro hakitabwa gushyirwa mu ngiro iby’ikigega gifasha abanyamakuru Perezida Kagame yabemereye mu mwiherero wabaye mu mwaka wa 2007.
Ku yandi mafoto kanda hano
Amafoto: Niyonzima Moise



















TANGA IGITEKEREZO