Byagarutsweho kuri uyu wa Kabiri ubwo inteko rusange ya Sena yagezwagaho raporo yakozwe na Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano ku bikorwa bya Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) mu 2018-2019.
Ubwo Perezida w’iyo Komisiyo, Senateri Bideri John Bonds yagezaga raporo ku Nteko Rusange ya Sena, yavuze ko hakiri intambwe yo gutera kugira ngo abarokotse Jenoside babone ubutabera bwuzuye.
Ati "Ntitwakwirengagiza ko hari byinshi bimaze gukorwa twakwishimira, ariko mu bushakashatsi bwakozwe na CNLG twasuzumye, twasanze ikibazo cy’izi manza zishingiye ku mitungo kikibangamiye inzira y’Ubumwe n’ubwiyunge."
Senateri Bideri avuga ko impamvu basanze zitera kutarangira kw’iki kibazo zirimo ko hari abasabwe kwishyura imitungo bangije cyangwa basahuye, ubu bitabye Imana.
Hari n’abahunze igihugu nyuma yo guhamwa n’ibyaha bakanasabwa kwishyura imitungo bangije, ku buryo nta we uzi aho baherereye; abadafite imitungo yakurwamo ubwishyu ndetse n’abahisemo guhisha imitungo yabo ku bushake.
Ikindi ni uko abakekwaho ibyaha bya Jenoside bashaka impamvu zinyuranye zo gutinza imanza zabo, kugira ngo zitarangira vuba.
Usibye imanza zishingiye ku mitungo by’umwihariko, mu mwaka ushize Perezida wa Ibuka, Prof Jean Pierre Dusingizemungu, yavuze ko hari imanza zirenga ibihumbi 141 za Gacaca zahawe umurongo w’uburyo zarangizwa, ariko n’ubu bikaba bitarakorwa, atunga agatoki inzego z’ibanze mu kubigiramo uruhare.
Hirya y’ibi kandi Sena iherutse gusaba ko hashyirwaho izindi ngamba zo guhangana n’ingengabitekerezo, ihakana n’ipfobya bya Jenoside bikwirakwizwa hakoreshejwe ikoranabuhanga, kuko na byo biri mu bibangamiye inzira y’Ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda, by’umwihariko mu baba hanze y’igihugu.
Mu 2002 nibwo Inkiko Gacaca zashyizweho ngo zice imanza z’abashinjwaga kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho zaciye izisaga miliyoni ebyiri, mu gihe iyo biza gukorwa n’inkiko zisanzwe byari gutwara imyaka isaga 110.
Mu manza zisaga miliyoni n’ibihumbi 900 zaburanishijwe n’Inkiko Gacaca, izisaga miliyoni imwe n’ibihumbi 200 zari izirebana n’imitungo yangijwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kugeza ubu uturere dusaga icumi mu gihugu cyose ni two twarangije imanza zose zifite aho zihuriye n’abagize uruhare muri Jenoside; utundi, umubare munini w’imanza zitararangira wihariwe n’izishingiye ku mitungo yangijwe muri Jenoside itarishyurwa.



















TANGA IGITEKEREZO