Ayo marushanwa azibanda ku isuku n’isukura no kurwanya igwingira ry’abana hanozwa itegurwa ry’amafunguro yabo.
Muri uko kwezi kwatangiye tariki ya 15 Ugushyingo 2022 kukazasozwa tariki 18 Ukuboza 2022 hazibandwa ku bikorwa birimo gukora isuku aharemera amasoko,restaurant ,gare n’ahandi hatandukanye hahurira abantu benshi.
Hari kandi isuku mu ngo mbonezamikurire y’abana bato n’amarerero; isuku mu ngo z’abaturage n’ahazikikije; ubukangurambaga n’ubudasa bw’ingamba zihariye buri murenge washyizeho mu guhangana n’isuku nke n’igwingira ry’abana.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Imibereho y’Abaturage, Mukangenzi Alphonsine yabwiye IGIHE ko bifuza ko isuku igaragara hose, umwanda ugacika burundu.
Yavuze ko ubusanzwe bamaze imyaka ine baratangije gahunda ya ‘Ruhango Icyeye’ bityo uyu ari umwanya ku bufatanye na Polisi babonye wo gukora igenzura no kureba ahakiri icyuho kugira ngo bakizibe.
Yagize ati “Nta byacitse ihari ngo tuvuge ngo abana barwaye inzoka bameze nabi cyane cyangwa ngo abaturage barasa nabi cyane ariko ntabwo twavuga ngo twarabirangije, isuku isaba guhozaho no guhora wibutsa buri wese kugira ngo adahuga na gato.”
Abana 12 barwariye imirire mibi mu bitaro
Mukagenzi yavuze ko muri uku kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda bazibanda no ku gutoza ababyeyi kwita ku gutegura indyo yuzuye bakumira imirire mibi n’igwingira bikunze kwibasira abana bari munsi y’imyaka itanu y’amavuko.
Yavuze ko igenzura bakoze mu 2021 ku bufatanye n’Abajyanama b’Ubuzima ndetse n’Abakozi bo mu rwego rw’ubuzima basanze bagifite abana bangana na 29,5% bagwingiye.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu 2015 bwagaragaje ko mu Karere ka Ruhango abana bagwingiye bangana na 38,5%.
Yavuze ko kuri ubu bategereje ubundi bushakashatsi buzemeza neza intambwe yatewe mu kugabanya igwingira mu bana.
Mukagenzi yavuze ko kugeza ubu bafite abana 12 bari mu bitaro kubera ko barwaye imirire mibi.
Ati “Gahunda twafashe ni ukubashyira mu bitaro kugeza igihe bakiriye bakabona gutaha. Ubu dufitemo abana 12 bari mu mirire mibi, bari mu ibara ry’umuhondo ntabwo barembye ni ibintu bikosoka mu gihe gito.”
Yasabye abaturage kwimakaza isuku kuko nayo iri mu bitera imirire mibi abibutsa ko umuntu uriye ibiryo byanduye ntacyo bimumarira usibye kumutera indwara.
Muri ayo marushanwa, akarere kazahiga utundi kazahembwa imodoka nshya naho umurenge uhembwe miliyoni 25 Frw.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!