00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikibazo cy’itangwa ry’inguzanyo mu Mwarimu SACCO cyagarutsweho

Yanditswe na

James Habimana

Kuya 6 December 2013 saa 12:34
Yasuwe :

Kuba umwarimu kubona amafaranga y’inguzanyo mu Kigega Umwarimu SACCO bikigoranye, ndetse hamwe mu gihugu ugasanga ibi bigo bitarahagera ni bimwe mu bibazo byabajijwe mu nama ya 11 y’Igihugu y’Umushyikiranoya 11 iteraniye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, iyobowe na Perezida wa Repubulika.
Mu butumwa bwagiraga buti “Kugira ngo mwarimu abone amafaranga biracyagoranye, nugiye kuyabona, arasaba miliyoni 3 ugasanga bamuhaye miliyoni 1.5 gusa, kandi nayo akaza bitinze, ibi turabona ari (…)

Kuba umwarimu kubona amafaranga y’inguzanyo mu Kigega Umwarimu SACCO bikigoranye, ndetse hamwe mu gihugu ugasanga ibi bigo bitarahagera ni bimwe mu bibazo byabajijwe mu nama ya 11 y’Igihugu y’Umushyikiranoya 11 iteraniye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, iyobowe na Perezida wa Repubulika.

Mu butumwa bwagiraga buti “Kugira ngo mwarimu abone amafaranga biracyagoranye, nugiye kuyabona, arasaba miliyoni 3 ugasanga bamuhaye miliyoni 1.5 gusa, kandi nayo akaza bitinze, ibi turabona ari imbogamizi ku buzima bwa mwarimu.”

Kuba batabona amafaranga yose nta gitangaza gihari - Dr Biruta

Ubwo Minisitiri w’Uburezi yasabwaga gusobanura iki kibazo, Vincent Biruta yavuze ko ibi atari muri ibi bigo wasanga umuntu amafaranga asabye yose atari uko ayabonye, ahubwo ngo bashingira ku bushobozi bw’uyisabye.

Yagize ati “Ibyo nta gitangaza kirimo kuko ibyo usabye si ko ubihabwa byose, rimwe na rimwe ushobora no gutanga umushinga bamara kuwiga bakabona utuzuye, ibyo ni ibisanzwe, akenshi biterwa n’ubushobozi bw’uzayishyura kuko unareba ko azashobora kwishyura ayo agiye guhabwa.”

Minisitiri Biruta kandi yashimangiye ko kugeza ubu Imirenge 294 mu mirenge 416 ari yo imaze kugezwamo Umwarimu SACCO mu gihugu, ariko mu mwaka utaha izakomeza kwiyongera.

Minisitiri w’Intebe Pierre Damien Habumurenyi, we yavuze ko ibikenewe byose bitagerwaho ako kanya.

Yavuze ko intambwe irimo kugenda iterwa, igisigaye kikaba ari ukunoza serivise zitangwa, kandi ngo Leta nayo yashyize ingufu mu gukemura iki kibazo.

Ikigega Umwarimu SACCO cyashyizweho na Leta y’u Rwanda nka bumwe mu buryo bwo gukemura ikibazo cy’imibereho ya mwarimu igihangayikishije.

Mu myanzuro y’Umushyikirano uheruka Minisiteri y’uburezi (MINEDUC) n’UMWALIMU SACCO byasabwe gushyiraho gahunda yihutisha itangwa ry’inguzanyo ku barimu babyifuza bitarenze ukwezi kwa Mutarama 2013.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages