Izi serivisi mbi zikunze kugaragara ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo irimo guhutazwa no kwishyuzwa amafaranga batazi ibyayo.

Umunye-Congo ukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka hagati ya Goma na Gisenyi, Anne Mangaza yagize ati “ Tugira imbogamizi muri Congo; iyo uhageze barakubwira ngo ishyura, uyu n’uriya ugasanga wishyuye abantu basaga basaga batanu. Iyo turi mu Rwanda nta kibazo tugira, icyo twe twifuza ni uko ibihugu byombi byabiganiraho.’’

Umunyarwandakazi, Nyirarwango Elvanie avuga ko buri wese mu bakorera ku mupaka ku ruhande rwa Congo aba agukurura ashaka ko wagira icyo umuha.

Mu biganiro byahuje ubuyobozi bw’Umujyi wa Goma ndetse n’Akarere ka Rubavu, ku wa 29 Nzeri, byateguwe n’Umuryango Never Again bigamije kubaka amahoro no gukemura amakimbirane mu biyaga bigari, Neema Charlotte wari uyuboye intumwa zavuye mu mujyi wa Goma, yavuze ko bagiye kureba icyakorwa ku bashinzwe abinjira n’abasohoka iwabo kugira ngo banoze imikorere yabo batabangamiye urujya n’uruza rw’abaturage bakoresha uyu mupaka.

Yagize ati “Kugira ngo kuri ‘Petite barrière’ habe amahoro ntekereza ko serivisi z’abinjira n’abasohoka zigomba gufasha abaturage kuko ubu icyo dushaka ni amahoro kandi ku mpande zose.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza,
Uwampayizina Marie Grace we yashimangiye ko mu rwego rw’imikoranire hagati y’impande zombi bazakomeza ibiganiro biteza imbere ubuhahirane bufasha abaturage babo.

Ati “Mu rwego rwo kugira amahoro arambye inzego zibishinzwe zizakomeza kugirana ibiganiro kugira ngo ibyo bibazo byose bizashobore kuranduka kandi n’ibigaragaye abantu babibonere ibisubizo.’’

Mukankubito Immaculée, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Never Again Rwanda agaruka ku bushakashatsi bwakozwe n’uyu muryango ku bwisanzure n’ubworoherane ku mipaka, avuga ko ko hagombye kurangwa ituze kugira ngo ibihakorerwa birusheho kugenda neza, nta bahutajwe.

Yagize ati “Umupaka ni ahantu hakomeye hahuza ibihugu; hagomba kuba harangwa n’ituze n’amahoro n’ubworoherane kugira ngo abawukoresha bashobore kugira uburenganzira n’ubwisanzure.’’

Nyirarwango Elbvanie yavuze ko abakoresha umupaka muto uhuza u Rwanda na Congo bahabwa serivisi zitanoze
Nyirarwango Elbvanie yavuze ko abakoresha umupaka muto uhuza u Rwanda na Congo bahabwa serivisi zitanoze
Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Uwampayizina Marie Grace yavuze ko impande zombi zizakomeza ibiganiro bigamije kunoza serivisi ku mupaka
Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Uwampayizina Marie Grace yavuze ko impande zombi zizakomeza ibiganiro bigamije kunoza serivisi ku mupaka
Mukankubito Immaculée, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Never Again Rwanda
Mukankubito Immaculée, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Never Again Rwanda
Neema Charlotte wari uyoboye intumwa zavuye mu Mujyi wa Goma
Neema Charlotte wari uyoboye intumwa zavuye mu Mujyi wa Goma
Ifoto y'urwibutso ku bitabiriye ibiganiro bya Never Again Rwanda hagati y'ubuyobozi bw'Umujyi wa Goma na Rubavu
Ifoto y'urwibutso ku bitabiriye ibiganiro bya Never Again Rwanda hagati y'ubuyobozi bw'Umujyi wa Goma na Rubavu