Bimwe muri ibi bihano ni uko umuntu uzajya ufatwa atambaye agapfukamunwa azajya acibwa amande y’ibihumbi 10 Frw, kandi agashyirwa ahabugenewe mu gihe kitarenze amasaha 24, akanahabwa inyigisho zigamije kuzamura imyumvire ku kwirinda iki cyorezo.
Aya mabwiriza agena kandi ko umuntu uzajya ufatirwa mu kabari cyangwa ahandi hose hahinduwe akabari, we azajya acibwa ibihumbi 25 Frw kandi ashyirwe ahabugenewe mu gihe kitarenze amasaha 24 yigishwe.
Mu kiganiro Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa yagiranye n’itangazamakuru, yavuze ko bahisemo gushyiraho ibi bihano nyuma yo kubona ko hari abarenga kuri aya mabwiriza nkana.
Rubingisa yavuze ko nubwo hashyizweho aya mafaranga, ikigenderewe atari uguhana kuko nta kiguzi cy’ubuzima kibaho.
Ati “Ikigambiriwe ni ubuzima bwacu, ni ubuzima bw’Abanyakigali, ni ubuzima bw’Abanyarwanda […] ngirango turemeranya ko ikiguzi cy’ubuzima ari ntacyo, niyo mpamvu natangiye mvuga ngo ikigambiriwe si uguhana ahubwo ikigambiriwe ni ukugirango umuntu abyumve abigire ibye. Ariko tugeze aho mu mezi atandatu hari ababirengaho nkana, bakumva ko bitabareba.”
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali asobanura ku cyagendeweho hashyirwaho ingano y’amande buri muntu ashobora gucibwa bitewe n’ikosa yakoze, yavuze ko bagendeye ku kuba uwaguye muri iryo kosa azajya aba yumva igihano ari buhabwe kitamuhendukiye kurusha kubahiriza iryo bwiriza.
Rubingisa yavuze ko aya mabwiriza areba abantu bose, yaba umuturage usanzwe, ibigo bya Leta n’ibyigenga, ko ndetse uzayarengaho nta kabuza azahanwa nk’uko amabwiriza abiteganya.
Umujyi wa Kigali utangaje ibi bihano mu gihe mu bice bitandukanye by’uyu mujyi hakomeje kugaragara umubare munini w’abarenga kuri aya mabwiriza, barimo 250 baherutse kwerekanwa mu Karere ka Kicukiro
Indi nkuru wasoma: Utambaye agapfukamunwa muri Kigali azajya acibwa ibihumbi 10 Frw: Ibihano ku barenze ku mabwiriza yo kurwanya Covid-19.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!