00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikiganiro n’abana ba Agathe Uwilingiyimana bamaze imyaka 23 mu buhungiro

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 February 2017 saa 10:36
Yasuwe :

Agathe Uwiringiyimana wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, ni umwe mu bagore bake b’abanyapolitiki babashije gukora ibikorwa bitandukanye by’ubutwari birimo kudashyigikira ingoma y’igitugu ya Habyarimana, kwitandukanya n’imigambi ya Jenoside n’ibindi byatumye ashyirwa mu ntwari z’u Rwanda mu cyiciro cy’Imena.

Nyuma y’urupfu rwa Perezida Juvenal Habyarimana kuwa 6 Mata 1994, Agathe Uwiringiyimana n’umugabo we, Ignace Barahira bishwe barashwe n’abasirikare barindaga Umukuru w’Igihugu.

Abana batanu b’uyu muryango, bamaze imyakaa 23 mu buhungiro aho baba muri Komini ya Lousane mu Busuwisi.

Mu kiganiro umwe muri bo yagiranye na KT Press, yavuze ko ubu bose bari hagati y’imyaka 25 na 35, kandi bajya bakumbura u Rwanda igihugu cyabo cy’inkomoko. Yagarutse ku byo yibuka ku mubyeyi we uzirikanwa kuri uyu wa 1 Gashyantare mu ntwari z’Imena asangiye n’Umwami Mutara III Rudahigwa.

Micheal Umuhire ufite imyaka 28 wavuye mu Rwanda afite itanu gusa, yavuze ko ibyo bibuka ku Rwanda ari isengesho rya nyuma n’ababyeyi babo mu rugo iwabo, urupfu rw’ababyeyi babo, guhungishirizwa ku muturanyi bafashijwe n’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye no kujyanwa i Burayi bafashijwe n’izo ngabo.

Muhire uvuga Igifaransa wibagiwe burundu n’amagambo y’Ikinyarwanda yari amaze kumenya, yavuze ko ubwo indege y’uwari Perezida yari imaze guhanurwa hari bimwe mu byo yibukira kuri nyina.

Yagize ati “Icyo nibuka ni uko Mama yamfashe ukuboko na mushiki wanjye dusanga papa mu cyumba cy’uruganiriro gusenga mbere y’uko bajya kuri radio y’igihugu guhamagarira abantu gutuza nyuma y’uko indege yari itwaye Perezida yahanurwaga.”

Akomeza agira ati “Mama yari ameze nk’umuntu utari bugaruke yaranatubwiye ngo mugume hano kandi ntimugire ikibazo Imana iraturinda twese. Bana banjye nkunda mujye mugira icyizere.”

Umuhire akomeza avuga ko byari bikomeye ariko Uwilingiyimana n’umugabo we bakinguye umuryango akumva amasasu ati ‘Numvise amasasu, nibwo bwa nyuma nabonye ababyeyi banjye’.

Michel Umuhire(ibumoso) na Irenee Barahira, imfura ya Uwilingiyimana Agathe

Akomeza avuga ko Ingabo z’umuryango w’Abibumbye zahise zihagoboka, zikabafata zikabajyana ku muturanyi wari ufite umwana ukina. Gusa ngo ntibahatinze.

Ati “Bidatinze batujyanye muri hotel i Kigali hanyuma badufasha kugera i Paris mu Bufaransa. Nyuma y’iminsi mike twerekeza mu Busuwisi i Lauzane niho tuba kugeza uyu munsi.”

Umuhire n’abavandimwe be ntibazi uwabarokoye. Gusa uwakoze icyo gikorwa yaje kumenyekana ni umusirikare wa Loni Captain Mbaye Diagne, wanahawe ‘Umudari w’umurinzi’ kuri icyo gikorwa cy’ubutwari.

Muri iki kiganiro Umuhire yavuze ko mu Busuwisi bakiriwe n’imiryango ibiri aho umwe muri bo yakuriye mu kigo cy’abagiraneza. Ubu bakaba barakuze ari abantu batekereza ku mishinga ishobora kugirira akamaro igihugu cyabo cy’amavuko.

Umuhire azi bike ku Rwanda, inzozi ze ku Rwanda ni ukubaka ikigo cy’imfubyi aho abana benshi bazakurira kandi bagahabwa uburezi. Gusa ibigo nk’ibi ntibikemewe mu Rwanda kuko igishyizwe imbere ni uko abana bose bakurira mu miryango.

Ati “Dukumbura u Rwanda mu gihugu cy’amavuko’.

Umuhire avuga ko yasabye pasiporo n’indangamuntu by’u Rwanda. Abana ba Uwilingiyimana bize imyuga irimo ubukanishi, ubuvuzi bw’abakuze.

Ibidasanzwe yibuka kuri Mama we

Uwilingiyimana yapfuye Umuhire afite imyaka itanu ariko hari ibyo amwibukiraho bidasanzwe.

Ati “Mama wanjye yari umuntu uhamye kandi udasanzwe, uturuka mu muryango mugari kandi ushishikazwa n’uburezi bw’umwana.”

Uwilingiyimana n'umugabo we bapfuye abana babo bakiri bato

Umuhire yavuze ko ubwo mama we yigaga mu mashuri yisumbuye muri Lycée Notre Dames de Citeaux, yafashwaga cyane na musaza we Juvénal Hangimana. Uyu akaba yarigeze gutangaza ko byabaye ngombwa ko ajya gukora akazi k’ubuhinzi muri Uganda kugira ngo mushiki we yige.

Amaze kuba Minisitiri w’uburezi na Minisitiri w’intebe yamwituye kurihira abana be amashuri nubwo yapfuye atabigezeho neza.

Umuhire avuga ko nyina yifuzaga ko buri mwana abaho neza akazagirira kandi yari afite imishinga minini ku gihugu cye. Yongeraho ko buri gihe bifuza kugaruka mu Rwanda bakareba aho igihugu cyavuye n’aho kigeze, igihugu nyina yari yiteguye gupfira bikanaba.

Uwilingiyimana wize amashuri abanza akora urugendo rw’amasaha abiri ku munsi, ntiyigeze yifuza ko abana be babaho mu muteto kuko yaboherezaga mu bigo by’amashuri byo mu byaro kugira ngo bamenye n’ubuzima buciriritse uko bumera.

Uwilingiyimana yemeraga ko ari ingenzi gutoza abana gusenga kugira ngo bazagire icyo bageraho.

Umuhire agira ati “Buri cyumweru yadutwaraga gusenga kandi akadutoza gukunda Imana.”

Uwilingiyimana akimara kwicwa umurambo we ntiwahise ushyingurwa, gusa Kapolari Tadeyo Karamaga wakoraga ku bitaro bya gisirikare bya Kanombe icyo gihe, ashinzwe uburuhukiro bw’ibitaro, yabwiwe kuwushyingura ntiyabikora afata isanduku awushyiramo, asiga yanditseho ko ari uwe kugira ngo azashyingurwe mu cyubahiro.

Abana ba Uwilingiyimana bamwibuka nk'umubyeyi wari uhamye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages