Iki kigega cyiswe ‘National Research and Innovation Fund, NRIF,’ cyatangijwe ku wa 13 Kamena 2018, mu nama nyunguranabitekerezo ku guteza imbere ubushakashatsi mu Rwanda.

NRIF yibanda ku mishinga y’urubyiruko, Guverinoma y’u Rwanda iyishyiramo amafaranga yifashishwa mu gutera inkunga ubushakashatsi n’imishinga ibushingiyeho, yibanda ku ikoranabunga, ubushakashatsi no guhanga udushya.

Muri Werurwe Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye amasesezerano na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) ya miliyoni 30$ [asaga miliyari 25 Frw] yo gutera inkunga ibikorwa by’iki kigega.

Ubwo yari muri Youth Connect Convention cyangwa “Inkera y’Imihigo y’Urubyiruko” yahurije urubyiruko rusaga 3000 mu Intare Conference Arena ku wa 18 Ukuboza, Minisitiri Ngirente yavuze ko kimaze gutanga umusaruro ushimishije.

Yavuze ko iki kigega ari imwe mu ngamba Leta y’u Rwanda yashyizeho mu gufasha urubyiruko kubyaza umusaruro impano rufite ngo rwiteze imbere, runashyigikire igihugu cyarwibarutse.

Ati “Kuri ubu iki kigega kimaze gufasha imishinga igera kuri 14 muri 50 yemewe, ikaba yarahawe amafaranga arenga miliyoni 550 Frw. Kuba Leta yarashyizeho ikigega nk’iki, ni ukugira ngo ibwire urubyiruko ko tubari inyuma, dushaka ko mutera imbere ariko namwe mwifasha kandi mufasha igihugu cyatubyaye.”

Dr Ngirente yavuze ko hari byinshi bimeze kugerwaho ariko ko urugendo rukiri rurerure, rusaba imbaraga n’umuhate birenze, cyane cyane iby’urubyiruko aho by’umwihariko mu Rwanda abari munsi y’imyaka 35 bihariye 70%.

Ati “Birumvikana ko imbaraga n’ubushobozi byanyu ari byo bizafasha u Rwanda kwihutisha iterambere ry’ubukungu tugana ku cyerekezo twihaye cyo kugera ku bukungu bushingiye ku bumenyi. Kugira ngo tukigereho, urubyiruko rugomba kuba rufite ubumenyi buhagije burufasha kujya ku isoko ry’umurimo rukabasha gupiganwa n’abandi.”

Kugira ngo umushinga uhabwe inkunga n’iki kigega bisaba ko uba watsinze amarushanwa yatanzwe. Akenshi iba igomba kuba yibanda ku gutanga ibisubizo mu rwego rw’ubuzima, ubuhinzi, ingufu, inganda, ikoranabuhanga, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ibidukikije n’ihindagurika ry’ibihe.

Ikindi ugomba kuba uri mu cyerekezo cyo kuzamura ubukungu bw’u Rwanda, kuba ugaragaza neza umusaruro kandi ufitiye igihugu akamaro no kuba ugaragaza gahunda ihamye yo kwigisha urubyiruko gukora ubushakashatsi.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yabwiye urubyiruko ko gukorera hamwe, guhanga udushya no kwigirira icyizere bizarugeza ku iterambere rwifuza
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yabwiye urubyiruko ko gukorera hamwe, guhanga udushya no kwigirira icyizere bizarugeza ku iterambere rwifuza
Abasaga 3000 bahuriye muri Youth Connect Convention
Abasaga 3000 bahuriye muri Youth Connect Convention
Meya Rubingisa ibumoso na Minisitiri Mutimura iburyo mu bitabiriye
Meya Rubingisa ibumoso na Minisitiri Mutimura iburyo mu bitabiriye
Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco Mbabazi ubwo yaganirizaga abitabiriye iyi nkera
Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco Mbabazi ubwo yaganirizaga abitabiriye iyi nkera
Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco Mbabazi na Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente mu bitabiriye Youth Connect Convention
Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco Mbabazi na Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente mu bitabiriye Youth Connect Convention

Amafoto: Moise Niyonzima