Ibi byaganiriwe mu kiganiro, Visi Perezida wa ICF Jean Philippe Prosper yagiranye na Perezida Paul Kagame ubwo yamwakiraga mu biro bye muri Village Urugwiro ku wa gatatu tariki ya 10 Kamena 2015.
Iki kigega kimaze gufasha u Rwanda mu mishinga 10 imaze gukoresha amadolari ya Amerika asaga miliyoni 62 aziyongera kugera kuri miliyoni 120 mu mwaka wa 2017, ni ukuvuga asaga miliyari 87 mu mafaranga y’u Rwanda.
Jean Philippe yavuze ko iki kigega kizakomeza ibikorwa bitandukanye bigamije gufasha u Rwanda mu nzira zigana ku iterambere.
Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Ambasaderi Gatete Claver wari kumwe n’aba bashyitsi yavuze ko muri uru ruzinduko kandi bagejeje kuri Perezida Kagame n’ibyo bazakorera u Rwanda.
Minisitiri Amb. Gatete ati “Yagira ngo amugezeho aho bageze n’ibyo bateganya gukora cyane cyane bazana ingufu z’imirasire y’izuba ahangaha.”
Yavuze ko iki kigega gifasha byinshi u Rwanda, leta y’u Rwanda ikaba yishimira uruhare rwayo.
Yagize ati “ Ubufatanye bwacu na IFC burakomeye cyane, ni abantu dukorana neza ni abantu twishimira gukorana na bo kandi baradufasha mu buryo bundi butandukanye.”
Yavuze ko n’ubundi u Rwanda rwari rusanzwe rukorana bya hafi n’iki kigega.
Mu Rwanda kandi ngo iki kigega kirufasha mu mishinga itandukanye no mu bikorwa by’ingufu, birimo umushinga wa Kanzenze uzatanga amazi asaga meterokibe ibihumbi 40 ku baturage.
Hari kandi umushinga wa Rusizi I uzatanga amashanyarazi azakoreshwa mu bihugu by’u Rwanda Congo n’u Burundi.
Bafasha kandi no mu bindi by’amashanyarazi harimo n’akomoka ku mirasire y’izuba, ishoramari mu by’ubuhinzi ndetse no mu kujyana impapuro mpeshwamwenda ku isoko ry’imari n’imigabane, u Rwanda rukabigiriramo inyungu nyinshi.
Amb.Gatete ati “IFC yadufashije ku bijyanye n’isoko ry’imari n’imigabane aho ubushize bashyize ko isoko miliyoni zigeze kuri 22 ngo abantu bashobore kuba bakwizigamira, ariko kandi bakora. Uyu mwaka ni bwo bongeye miliyoni eshanu mu Manyarwanda bazishyira ku isoko kugira ngo abanyamahanga babe bazigura.”
Iki gikorwa ngo kizagirira u Rwanda inyungu muri byinshi haba mu bijyanye no kwizerwa n’abashoramari ndetse no kwiyongera kw’agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda mu ruhando rw’amahanga.
Icya mbere ni uko amafaranga abonetse muri iki gikorwa akoreshwa mu mishinga yo mu Rwanda, ikindi ni uko Abanyarwanda baba bashyize hamwe muri ya mafaranga baba bizigamiye ndetse ku giciro kirenze 12%, ku buryo ngo inyungu iba ari nyinshi.
Yongeyeho ati “Abanyamahanga bagize ishoramari ryabo mu mafaranga y’u Rwanda, urasanga bo ari icyizere cyo kuvuga ko ifaranga ryacu rikomeye, rimeze neza, ni na yo mpamvu bashobora kurigirira icyo cyizere ndetse n’agaciro karyo kakiyongera.”
Iki kigega kandi kizakomeza gukorana n’abikorera, bimwe mu byo kiyemeje bikaba ari ugufasha mu mishinga ya Rusizi III, icukurwa rya gaze metane mu kiyaga cya Kivu ndetse no gufasha banki n’ibigo by’ubwishingizi.
[email protected]
Twitter:NtakirutaDeus



















TANGA IGITEKEREZO