Yabitangaje kuri uyu wa 27 Mutarama 2020, ubwo hazozwaga icyiciro cya 22 cy’igororamuco rikorerwa ku Kirwa cya Iwawa.
Ni nyuma y’uko bigaragaye ko hari abagororewe Iwawa basubira mu buzererezi, bakazongera gufatwa bagasubizwayo.
Ati "Hari benshi Iwawa bayigize nk’igitutsi, ngo urakajya Iwawa. Ariko mwe muhavuye muzatubere ba ambasaderi. Ntabwo twifuza ko muzagaruka. Uzabisubiramo, aya mahirwe mwahawe ntabwo tuzongera kuyamuha tuzabwira inkiko zikore akazi kazo".
Ikigo cya Iwawa cyashinzwe muri 2010, kuva cyashingwa kimaze kugorora abarenga 27.300. Muri aba bagorowe hari abongera bagasubira mu bikorwa by’ubuzererezi bakazongera bagasubirayo.
Mu 1585 basoje icyiciro cya 22 harimo abarenga 500 bari bagarutse inshuro zirenga imwe.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Ushinzwe, Imibereho Myiza y’Abaturage, Ingabire Assoumpta, yavuze ko bagiye kujya bakurirana abavuye Iwawa, akarere kakajya gatanga raporo ya buri wese n’ibyo akora, uwagize ikibazo agafashwa.
Abagororerwa Iwawa bahabwa inzobere mu by’ubuzima bwo mu mutwe zibaganiriza, bakigishwa imyuga ku buntu n’urwaye akavuzwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!