“Ibibazo duhura na byo mu buzima ntibishobora gukemurwa n’ikigero cy’imitekerereze cyatumye bibaho…” Aya ni amwe mu magambo agaragara mu butumwa bw’Ikigo Innovation Village kigiye guteza imbere udushya mu Rwanda.
Ubufatanye hagati y’itsinda ry’abahanga udushya rizwi ku izina rya Innovation Village na Leta y’u Rwanda bugiye guteza imbere abahanga udushya dutandukanye bakorera mu Rwanda.
Inkuru ya RwandaPost ivuga ko ubusanzwe uyu mudugudu w’udushya (Innovation Village) ugamije guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika, umuco no gukangurira abanyarwanda guhanga udushya.
Innovation Village iherereye mu nyubako y’Isomero rya Kigali, mu bikorwa bizaharangwa birimo ahakorerwa ibijyanye n’itangazamakuru, ahagenewe abana, ahahurira abantu bahuriye mu gikorwa runaka, ahafatirwa icyayi ndetse n’ahabera inama n’izindi gahunda.
Ahakorerwa ibijyanye n’itangazamakuru hazabashisha abahagana kubona serivisi mu bijyanye n’amajwi, amafoto, amashusho, mudasobwa zirimo porogaramu zigezweho zitunganya amashusho n’amafoto n’ibindi. Hazaba hari n’aho abana bahurira basoma ibitabo ndetse bakanabara inkuru.
Ahahurirwa abantu hazaba harangwamo internet y’ubuntu, serivisi zijyanye no gusohora impapuro no gufotora, aho kunywera icyayi ndetse n’ibindi binyobwa n’ibyo kurya byoroshye birimo ibyo gufatisha ibinyobwa.
Ahakorerwa inama n’izindi gahunda cyangwa se ibitaramo hazaba hagizwe n’urubyiniro/uruhimbi, aherekanirwa amashusho, n’ahamurikirwa ibikorwa hashobora kwakira abantu bari hagati ya 60 na 100.
Uyu mudugudu w’udushya uzaba ufite ibyiciro bitatu by’abanyamuryango barimo:
Abasanzwe – Abashyitsi, Inshuti, n’abagamije kwimara amatsiko
Ihuriro – Amatsinda mato, Amatsinda manini, Imiryango, Inshuti, Amatsinda ahuje intego
Abafatanyabikorwa – Bagenzi bacu, Abafatanyabikorwa n’abaterankunga
Amakuru agaragara ku rubuga rwabo avuga ko Innovation Village hateguriwe guhuza no kongerera ubumenyi ababara nkuru, abahanga udushya n’abarezi hifashishijwe ibikoresho byo kwigisha, iterambere n’udushya ndetse n’uruganiriro rwo kuri internet.
Mu butumwa bwohererejwe ikinyamakuru RwandaPost, Oriane Ruzibiza, umuyobozi wa Innovation Village yasobanuye impamvu y’iki kigo agira ati “Intego yacu ni ugufasha Abanyarwanda. Muri gahunda duteganya turashaka guhuza Abanyarwanda no kubashoboza gutekereza ku buryo bwagutse. By’umwihariko turifuza ko Innovation Village igira uruhare mu kwagura imipaka mu dushya.”
Kumenya byinshi wasura www.innovationvillage.co cyangwa ukabakurikira kuri Twitter.


















TANGA IGITEKEREZO