Iganda zitunganya ibiribwa zigomba kuba zifite isuku mu buryo bwose kugira ngo ibicuruzwa zitanga bitazagira ingaruka ku baguzi.
Ibi ni ibitangazwa na Bajeneza Jean Pierre ushinzwe itanga ry’ibirango by’ubuziranenge (certification), ubwo yasobanuriraga abanyenganda zitunganya ibiribwa mu Rwanda.
Jean Pierre yaguze ati “Ari amamashini akoreshwa, ndetse n’abayakoresha bagomba kugira isuku, kandi bakajya bamenya uburyo babikamo umwanda uvuye mu ruganda bitewe n’ingaruka ushobora gutera ku buzima bw’abantu”
Bajeneza asobanura akamaro k’ubuziranenge mu mikorere y’inganda zitunganya ibiribwa, yatangarije abanyenganda n’amakoperative yo hirya no hino mu gihugu, ko isuku igomba kuba muri buri gikorwa cy’uruganda nko mu gupfunyika (emballage), gutwara ibiribwa, kubibika ndetse n’uko bicuruzwa ku isoko.
Ntigirinzigo Innocent, uhagarariye koperative itunganya ubuki KOABAVUGA yo mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Mamba, yatangaruje IGIHE ko bakunze guhura n’imbogamizi mu kubungabunga ubuziranenge bwo mu ruganda rwabo.
Muri izo mbogamizi yatangaje harimo amazi adakunda kuboneka buri gihe, ndetse n’ibikoresho mu ruganda bidahagije kandi nabyo bikoresha ingufu z’abantu.
Agira ati “Ikibazo duhura nacyo bwa mbere ni uko dukorera mu cyaro ku buryo n’aho tugemura ibikorwa byacu haba hatatwagurira amasoko. Ariko na none dukeneye ibikoresho bya kijyambere bishobora kudufasha hatabayeho gukoresha ingufu z’abantu kuko biratuvuna.”
Icyigo cy’Igihugu gistura ubuziranenge (RBS) gitangaza ko kugirango imikorere y’inganda ibe mbyiza ni uko uko n’abakozi b’inganda baba barahuguriwe imikoreshereze myiza y’inganda bakoramo, kandi bakajya banasuzumwa na muganga wizewe na leta buri mezi atatu byibura, kugirango harebwe ko nta ngaruka uruganda rubazanira.



















TANGA IGITEKEREZO