Ku wa 21 Ukuboza, 2016,cyahurije hamwe abashinjacyaha, abavoka n’abacamanza, mu biganiro bigamije gusuzuma imbogamizi bahura na zo mu kazi kabo ka buri munsi no kumva kimwe aho amategeko u Rwanda rugenderaho ahurira n’amasezerano mpuzamahanga rwashyizeho umukono.

Harebwe ku Masezerano ya Maputo u Rwanda rwashyizeho umukono mu 2003, abumbatiye uburenganzira bw’umwana n’umugore aho ahuriye n’amategeko y’u Rwanda,cyane itegeko ry’umuryango; ibijyanye n’umutungo n’ubuzima bw’imyororokere.

Nk’uko byatangajwe na Tom Mulisa, Umuyobozi wa GLIRHD icyari kigamijwe ari ugufasha izi nzego kumva neza aho amasezerano mpuzamahanga ahurira n’amategeko y’u Rwanda kugira ngo bibafashe mu kazi kabo ka buri munsi.

Ati “Benshi basoma amategeko yo mu Rwanda ntibasome amasezerano mpuzamahanga, u Rwanda rwashyizeho umukono.Havuka ikibazo iyo hari ikintu amasezerano mpuzamahanga ateganya kinyuranye n’igiteganywa n’itegeko ry’u Rwanda. Icyo gihe gufata umwanzuro biragorana.”

Me Sebaziga Sophonie,Umwavoka mu rugaga rw’Abavoka mu Rwanda, yavuze ko guhura kw’inzego zifitanye isano n’ubutabera ari ingenzi kuko hari igihe zitana ba mwana ku biba byakozwe nabi, bukaba ari uburyo bwiza bwo kwikorera isuzuma ku cyakorwa ngo ubutabera bugerweho.

Yavuze ko mu biganiro nk’ibi ari bwo barebera hamwe ingingo zikwiye kunozwa cyangwa kuvugururwa ngo zibashe kujyana n’aho isi igeze.

Yatanze urugero ku Itegeko rirengera umwana rivuga ko agomba kurindwa kuva agisamwa kugeza avutse, ikaba ari yo mpamvu ingingo ya 59 y’Amasezerano ya Maputo yakuruye impaka bamwe bagaragaza ko nta wukwiye kwemererwa gukuramo inda kuko uburenganzira bw’uwo mwana bwaba butubahirijwe, bityo amategeko akaba agomba guhuzwa kugira ngo hatabaho “gukemura ikibazo haterwa ikindi”.

Indi ngingo yagarutseho ni iya 39 y’amasezerano ya Maputo igendanye n’ababanye batarashyingiranwe, ko mu gushaka gutandukana iyo babananiranywe hari ubwo umwe muri bo asa n’ushyizweho amananiza mu gihe cyo kugabana imitungo.

Ati “Itegeko riteganya ko abasaba gutandukana bifuza kugabana imitungo ririmo igisa n’amananiza kuko byemerwa gusa mu gihe umwe agaragaje ubushake bwo kongera gushaka, ibi bikwiye gukosorwa mu mategeko mbonezamubano y’u Rwanda.”

Aba banyamategeko basabwe kugira uruhare mu kumenyekanisha iby’uburenganzira bw’abagore, bushingiye ku micungire y’amasambu kuko byagaragaye ko hari ubwo bahutazwa rimwe na rimwe batanabizi.

Ndababonye Theoneste,Umukozi ushinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga ya Oxfam, nk’umufatanyabikorwa wa GLIHRD, yavuze ko abagore bamenye uburenganzira bwabo byatuma imanza zigera mu nkiko ziba nke, asaba abanyamategeko kubafasha.

Nyuma yo kuganira n’abanyamategeko n’abashakashatsi, GLIRHD ifite gahunda yo gukora ubuvuguzi mu Nteko Ishinga Amategeko no kuganira n’abaganga kugira ngo buri rwego rutange ibitekerezo bigamije kugira amwe mu mategeko avugururwa hagamijwe gusegasira uburenganzira bw’umwana n’umugore.

Mu kazi kacyo ka buri munsi, iki kigo gitanga inama mu by’amategeko ariko gishyira imbere kuburana imanza z’inyungu rusange mu mategeko.

Amasezerano ya Maputo yashyizweo umukono mu 2003, n’ibihugu 49 mu bigize Umugabane wa Afurika. U Rwanda rwayashyizeho umukono tariki ya 19 Ukuboza 2003, atangira gushyirwa mu bikorwa nyuma y’imyaka ibiri.

Tom Mulisa, Umuyobozi wa GLIRHD
Tom Mulisa, Umuyobozi wa GLIRHD
Yasin Tusingwire, umwe mu batanze ikiganiro
Yasin Tusingwire, umwe mu batanze ikiganiro
Bamwe mu bitabiriye ibiganiro
Bamwe mu bitabiriye ibiganiro