Byatangajwe na Minisitiri Dr. Erneste Nsabimana ubwo yitabaga Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite kuri uyu wa 9 Werurwe ngo asobanure ingamba zo gukemura ibibazo byatumye umushinga wa biogaz unanirana.

Hashize imyaka hafi 15 uyu mushinga utangijwe aho Leta yari yihaye gahunda yo gushaka ibicanwa bidakomoka ku biti kuko bituma amashyamba atemwa hashakwa inkwi n’amakara bigatiza umurindi iyangirika ry’ibidukikije.

Nubwo bimeze bityo ariko biogaz zubatswe ntizatanze umusaruro wari witezwe kubera ko ingano y’amase n’amazi akenewe yagiye abura hamwe na hamwe abaturage bakabura amazi bitewe n’uko ava kure. Ibi byiyongeraho kuba hari izasenyutse zikabura gisanwa.

Ibikoresho bikenewe ngo biogaz ishobore gukora byasaga nk’abo bivunanye kuko nk’ikigega cya metero kibe umunani cyasabaga ibiro 40 by’amase bivangwa na litiro 40 z’amazi. N’aho umuturage yashoboraga kubibona gutekaho ntibyigeze byemera kabone nubwo cyaba igikoma, kugira ngo gishye byabaga ari intambara.

Depite Ndagijimana Leonard yavuze ko nubwo amase ari cyo kintu cyiza cyo gukoresha biogaz bishoboka ko hakoreshwa ibishingwe byo mu bimoteri na byo bikabyazwa umusaruro.

Depite Bakundufite Christine na we yavuze ko hashakwa ubundi buryo bwakoreshwa butuma umuturage adahanga amaso amase yonyine.

Dr. Nsabimana yavuze ko kubyaza umusaruro ibimoteri by’imyanda ari ikintu gikwiye ugereranyije n’aho Isi igeze, yemeza ko hari inyigo yatangiye harebwa uko icya Nduba cyavamo gaz.

Imishinga nk’iyi yagiye itanga umusaruro mu bihugu nka Nepal mu Bushinwa n’ahandi nk’uko yakomeje abisobanura.

Ati “Ahandi imyanda ibyazwa umusaruro, ishobora kubyazwa amashanyarazi, gaz yo guteka n’iyo gukoresha mu modoka. Icyo na cyo kirimo kwigwaho mu mushinga dufatanya na Suède. Ni inyigo irimo gukorwa kandi yatangiye kwerekana ko muri kiriya kimoteri cya Nduba harimo gaz.”

Yongeyeho ati “Hari n’umushoramari washatse kuzana bisi zitwara abantu mu buryo bwa rusange aho avuga ati ‘mu kimoteri cya Nduba twakuramo gaz twanakoresha muri izo bisi’. Muri Suède hari bisi zitwara abantu zikoreshwa na gaz yavuye mu bimoteri binini nka kiriya cya Nduba.”

Usibye mu modoka, bishoboka ko muri iki kimoteri havamo n’iyo gutekesha bigakemura n’ikibazo cy’umunuko ndetse ibisigaye bikavamo ifumbire.

Ikimpoteri cya Nduba gishobora kubyazwamo gaz izajya ikoreshwa mu modoka
Ikimpoteri cya Nduba gishobora kubyazwamo gaz izajya ikoreshwa mu modoka