Ikinyabupfura mu banyeshuri ndetse n’abana b’u Rwanda ngo kiragenda gikendera, ababyeyi, abarezi ku mashuri n’inzego z’ibanze ngo badashyize hamwe ngo bafatanye, bazasanga abana b’u Rwanda bamaze kugera ahantu hatari aho kwishimirwa.
Kuba ababyeyi batakibona umwanya wo kuganira n’abana mu rugo kubera kwirirwa bashakisha ubuzima, iterambere rizanwa n’ikoranabuhanga, kuba nta mwarimu ukemerewe gukoza akanyafu ku mwana, izi ni zo mpamvu bivugwa ko zitera gukendera kw’ ikinyabupfura mu banyeshuri.
Mukamudenge Bernadette umwe mu barezi mu kiganiro na IGIHE yagize ati “Wasangaga kera umwana yiriranwa n’umubyeyi mu rugo akamutoza uburere, ariko ubu umubyeyi yirirwa mu kazi yataha agasanga umwana yarayamye; ibyo yiriwe areba mu mafilime no ku mateleviziyo nibyo araranye mu mutwe”.
Arakomeza ati “Kera mu burere ndetse natwe twahawe, umwana yarakosaga ukamucishaho akanyafu ariko utamubabaje cyane, akabona ko ibyo yakoze ari amakosa kandi ikosa rijyana n’igihano, kuri ubu abana ntibagihanwa, iyo umukojeje akanyafu ajya mu buyobozi kukurega ngo wamuhohoteye”.
Naho Nsengiyumva Joseph we yagize ati “Abana basigaye basa n’aho birera, iyo bari ku ishuri tugerageza kubaha uburere, hari ubwo rero batatwumvira, ukabona umwana ahora asubiramo ikosa, mu bibangamira uburere harimo kuba umwana w’iki gihe adakangarwa”.
Alphonse Munyantwali. Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo ubwo yari yitabiriye inama y’abayobozi b’amashuri bo mu Karere ka Huye nawe yagarutse kuri iki kibazo, avuga ko gukubita atari wo muti, ariko igitsure ku mwana ari ngombwa.
Guverineri Munyatwali ati ”Abana iyo wabegereye kare ukabagaragariza urukundo, ukababwira ko iki ari kibi iki ari cyiza n’ingaruka, nibyo bibaha ikinyabupfura, ariko ntibibuza n’ibihano; ariko ibihano si ugukubita gusa ahubwo ni ukwibutsa abana hakiri kare, ntecyereza ko n’Itorero rizabidufashamo guha abana uburere”.
Nanone hari abasanga kuba ikinyabupfura mu mashuri cyaragabanyutse yaba ari imwe mu mpamvu zishobora kubangamira ireme ry’uburezi ndetse no kwiyongera kw’ingeso mbi harimo no kunywa ibiyobyabwenge, dore ko hari na bamwe mu banyeshuri batagitinya gufata mu mashati abarezi babo.
Ababyeyi, abarezi ku mashuri ndetse n’inzego z’ibanze barasabwa gufatanya mu rwego rwo gusigasira ikinyabupfura mu bana b’u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO