Ikinyamakuru Cosmos (Cosmos Magazine) cyibanda ku nkuru zatuma umuryango uba ahantu buri wese yifuza kubarizwa, umugore akabigiramo uruhare rukomeye abungabunga ubuzima bw’umwana kuva amutwite kugeza akuze.
Cosmos Magazine ni ikinyamakuru cyatangiye gikorera ku rubuga rwa internet muri Mutarama 2014, gitangijwe na Blandine Umuziranenge nyuma yo kumva ashaka gufasha Leta kurwanya amakimbirane yo mu miryango no kubaka urubyiruko rw’ejo hazaza.
Mu kwezi kwa Kamena 2014 yahise abona abaterankunga atangira gusohora ikinyamakuru cyanditse ku mpapuro ( Magazine), aho yatangiye asohora kopi ijana ariko ubu akaba agiye gusohora kopi igihumbi mu ntangiriro za Werurwe.
Blandine yabwiye IGIHE ko mu ndoto ze (passion), akunda kwita ku bana kuko asanga abo twita abana uyu munsi ari bo bayobozi ndetse n’ababyeyi bo mu gihe kizaza.
Yagize ati” Nkurikije ubuzima ngenda mbona, nasanze umunezero no kwishima biburira mu muryango, kandi ari ho byakabonekeye. Ugasanga umwangavu bamuteye inda bamuhaye bombo imwe nyamara iwabo ari bo bakize kuri ako gasozi, yemwe wenda banaziranguza!”
Akomeza avuga ko yasanze biterwa n’uko nta kwisanzuranaho kuba guhari mu muryango, kuko iwabo bombo bataba bayibuze, ariko bakaba baba babuze urukundo, hagira ubeshya uwo mwana ko amukunda akayimushukisha, ibibazo nk’ibyo ndetse n’ibindi bituma mu miryango hataba umunezero, boikaba ari byo byatumye Cosmos Magazine yiyemeza kwandika.
Umuyobozi w’ikinyamakuru Cosmos avuga ko afite intumbero yo kuzageza ibinyamakuru bye kuri buri bitaro byo mu Rwanda, amashuri n’amasomero anyuranye kugira ngo ababyeyi ndetse n’abandi bantu babashe kubibona biboroheye bivomera ubumenyi bwatuma bagira umuryango unezerewe.
Yongeyeho ko yifuza kugera ku rwego rwo guhitisha ibiganiro kuri za televisiyo zitandukanye kugira ngo abatabona umwanya wo gusoma na bo bamenye ibyo Cosmos magazine ibahishiye.
Ikinyamakuru Cosmos gitangirwa ubuntu, kikaba kirimo inkuru z’umuryango wishimye, inkuru zigaragaza ubuzima bw’umwana n’uko wamwitaho kuva bamutwite kugeza akuze, inkuru mu mashusho, uzahasanga ubuzima bw’ibyamamare n’ibyubatse ubwamamare bwabyo.
Ikinyamakuru Cosmos kigira kiti “Ahazaza h’abawe mu biganza byawe”. Ushobora gusoma inkuru za Cosmos magazine kuri www.cosmosrwanda.com cyangwa ukayisura kuri facebook kuri Cosmos Magazine na twitter kuri @CosmosMagRwanda.
TANGA IGITEKEREZO