Iyo nkuru yasakaye mbere y’umunsi umwe ngo hatangazwe ibyavuye mu iperereza ry’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), ku birego byatanzwe ku kibazo bivugwa ko cyabaye ku wa 13 Mata 2020.
Umuntu yakwibaza impamvu The Guardian yaba yarihutiye gutangaza inkuru nk’iyo mu gihe yashoboraga gutegereza ibyavuye mu iperereza, igatangaza inkuru yizewe ku byabaye.
Hayden kandi ku munsi inkuru ye yasohokeyeho, yagiye kuri Twitter ngo ayisakaze maze yandika ati “Amakuru agezweho: Mu Rwanda, ikirego cy’uko umupolisi yagerageje gufata ku ngufu umuhungu utarageza ku myaka y’ubukure cyahungabanije inkambi iterwa inkunga na EU icumbikiwemo impunzi zavanwe muri Libya. Abacumbikiwemo bafite ubwoba ko nta perereza rikwiye cyangwa ubutabera buzabaho.”
Umujyanama muri Perezidansi mu bijyanye n’Itumanaho, Yolande Makolo, yahise amusubiza; ati “Ibi nta shingiro bifite Sally. Hagarika ibyo bikorwa by’urukozasoni by’impunzi. Bishobora kuzamura izina ryawe ariko ntabwo bifasha uru rubyiruko.”
“Gutanga amakuru y’ibinyoma kandi bishobora kwangiza amahirwe yabo yo kwimurirwa ahandi. Dore ibyabereye mu Kigo cy’agateganyo cya Gashora”, aho ahita yongeraho inzira yinjira muri raporo yari yasohotse.
Makolo afite ishingiro ryo kubyita urukozasoni rw’impunzi kuko ntibyumvikana impamvu The Guardian yajya ku gitutu cyo gutangaza inkuru nk’iyi y’ibinyoma. RIB yari ikeneye ibyumweru bibiri kugira ngo ikore iperereza ryimbitse kandi itangarize abaturage ibyavuyemo.
Ukurikije amahame ayo ariyo yose, ntiwavuga ko RIB yafashe igihe kirekire ngo itangaze ibyo yagezeho kuri iki kibazo. Bitandukanye n’ibyo, ibyumweru bibiri ni igihe cya vuba ngo ube urangije iperereza ku cyaha gikomeye nko kuba hari umuntu ushinjwa gufata umwana ku ngufu.
Ikigaragara ni uko The Guardian na Sally Hayden wanditse iyo nkuru, batigeze batekereza ku mwana ubwo batangazaga inkuru. Iyo baza kuba bashishikajwe no kumurengera, icyiza cyari kuba gutegereza ibyavuye mu iperereza kugira ngo batangarize Isi yose ukuri kuzuye.
Ahubwo, bahisemo gusakaza ibihuha bidafite ishingiro bitanagenzuwe. Madamu Hayden yari azi ko inkuru ye hari ibimenyetso bifatika ibura kandi azi ko raporo y’iperereza izagaragaza inenge zose ziri muri ibyo birego. Ibi ni bimwe mu bimenyetso bigaragara muri raporo, byatangajwe ku rubuga rwa Minisiteri ifite impunzi mu nshingano, MINEMA:
"Raporo ya muganga yemeje ko nta hohoterwa yakorewe ku mubiri, ndetse ubuhamya bw’ababyiboneye (harimo abantu babiri bari kumwe n’uwareze) bugaragaza ko nta hohoterwa rishingiye ku gitsina ryigeze ribaho. Nta na rimwe uwatanze ikirego yigeze atandukanywa na bagenzi be mu gihe kivugwa.”
“Iperereza kandi ryemeje ko impunzi eshanu zagize uruhare mu guhatira uyu mwana gutanga amakuru atari yo, baza no kuyatanga mu binyamakuru bagamije kwihutisha gahunda yo kubimurira ahandi. Bitewe n’ibyabaye, iyi mpunzi y’umwana ntabwo izakurikiranwaho gutanga amakuru atariyo kuri polisi.”
Ibimenyetso nk’ibyo byagombaga guha umwanya umunyamakuru w’umunyamwuga ugamije kwandika ibintu bifatika. Umutwe w’inkuru na wo utanga impuruza ngo “umukuru wa polisi”, ku buryo wari gukeka ko umuyobozi mukuru wa polisi ukekwaho ibyo byaha, ibintu byerekana umugambi wo guharabika igihugu n’inzego zacyo.
Nk’uko bisanzwe, ikigamijwe ni ukugereranya iki gihugu nk’ahatuwe n’abantu biteguye gukora bibi gusa; umurimo w’abantu bashyize imbere ivangura bo mu binyamakuru byo mu Burengerazuba bw’Isi, biteguye gukora ibishoboka bakandika nabi ku bihugu bya Afurika hatabayeho kugendera ku mahame y’umwuga, nk’uko babikora iyo bageze ku bibera iwabo.
Hayden afite ubushake bwo gucuruza ibinyoma ku gihugu cyakiriye impunzi, mu gihe igihugu cye cyareberaga abimukira barohamaga mu nyanja ari ibihumbi, bagerageza kujya mu Burayi butanabakeneye.
Ese abasomyi ba The Guardian babura ububasha ku banyamakuru n’abanditsi bayo ku buryo badakwiye guhabwa urukozasoni cyangwa nta kibazo babifiteho? Naho kuri Madamu Hayden, biragaragara ko The Guardian n’abasomyi bayo bahabwa urukozasoni rw’impunzi rwahimbwe aho guhabwa amakuru afitiwe gihamya.



















TANGA IGITEKEREZO