Gusa uwavuga ko uyu murunga uri gucika mu mashuri yisumbuye ntiyaba arengereye kuko ubu kuvuga Ikinyarwanda byabaye icyaha ndetse n’ufashwe akivuga arahanwa rimwe na rimwe agakurwaho amanota y’imyitwarire.
Umwarimu wigisha Ikinyarwanda mu ishuri rimwe ryo mu Majyepfo yagaragaje impungenge atewe n’imikoreshereze y’Ikinyarwanda mu mashuri, avuga ko hatagize igikorwa umuco nyarwanda ubumbatiwe n’ururimi kavukire wazacika.
Yagize ati “Ubu abana bemerewe gukoresha Ikinyarwanda ku wa Gatatu gusa nabwo kuko ari umuntu uba ugiye kubaha amabwiriza agendanye n’imiyoborere y’ishuri. Indi minsi yose abana bategetswe gukoresha Icyongereza gusa ku buryo hari n’igihe kigera wavuga Ikinyarwanda ugahanwa nk’uwakoze ikosa.”
Uyu mwarimu avuga ko guhanira umwana kuvuga Ikinyarwanda ari ukugitesha agaciro nyamara mu bindi bihugu nka Tanzania, u Bushinwa, u Bufaransa cyangwa u Bwongereza usanga bashyira imbere ururimi rwabo kavukire.
Mukamisha Gaju Divine Chloé wiga Siyansi mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye muri Lycée Notre Dame de Cîteaux [LNDC], avuga ko bigoye kwimakaza umuco Nyarwanda mu gihe hagikoreshwa indimi z’amahanga kenshi.
Ati “Dukoresha cyane indimi z’amahanga. Ntabwo wambwira ngo nimakaze umuco Nyarwanda ndi kuvuga Icyongereza amasaha 12 y’umunsi.”
Ndayisaba Innocent wigisha Ikinyarwanda muri LNDC avuga ko uretse no kuba gikoreshwa gake mu mashuri, Ikinyarwanda nk’isomo gisigaye kigishwa amasaha make mu ishuri kuko nko mu Cyiciro Rusange (Tronc Commun) bagikuye ku masaha atanu mu cyumweru bagishyira kuri atatu.
Yakomeje ati “Ikindi usanga abarimu b’Ikinyarwanda dufite ari bake, ndetse bamwe na bamwe ugasanga ntabwo bacyize bari kwirwanaho. Ahandi ugasanga bafata nk’umwarimu ufite amasaha atuzuye akaba ari we baha kwigisha ikinyarwanda."
Ndayisaba asaba ko iri somo ryahabwa agaciro rikwiriye, rikongererwa amasaha ryigishwa mu ishuri ndetse abarimu bagahabwa imfashanyigisho z’Ikinyarwanda kuko benshi nta bitabo bagira.
Ati "Nk’ubu usanga andi masomo yose afite ibitabo bihagije rwose ariko mu Kinyarwanda ugasanga nta bitabo Bihari. Nk’urugero hano mu wa Gatanu nta gitabo dufite, ni ugukorera kuri murandasi.”
Wa mwarimu utashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko mu bitabo REB iheruka koherereza ikigo yigishaho, buri shuri ryagenewe ibitabo by’Ikinyarwanda bine gusa mu gihe ishuri ririmo abana barenga 50. Aha nta n’igitabo cy’umwarimu bahawe ku buryo bituma birwanaho mu kwigisha.
– Mineduc yijeje gushaka umuti w’ikibazo
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko ibi bibazo byose biri mu isomo ry’Ikinyarwanda bizwi kandi bizagenda bikemurwa.
Yagize ati “Icyo kibazo (cy’ibitabo) turakizi, ntituragera aho buri munyeshuri wese aba afite igitabo cye ariko dufite gahunda y’uko ubushobozi nibuboneka ibyo bitabo bizaboneka. Iryo sumbana riri mu masomo ntabwo ari ibintu byari bikwiye kubaho. Ni ibintu byo gukosora.”
Yavuze ko ku bijyanye n’abarimu hari gahunda yo gufasha abarezi kwiyungura ubumenyi bakigisha ibyo bamaze gusobanukirwa neza, naho ku bijyanye n’amasaha y’isomo ry’Ikinyarwanda avuga ko ahagije ahubwo abarezi, ababyeyi n’abanyeshuri bakwiye kuyakoresha neza.
Yakomeje ati “Amashuri akwiriye gushyiramo imbaraga kugira ngo Ikinyarwanda kivugwe, kivugwe neza ariko nanone abanyeshuri bahabwe umwanya wo gukora ibikorwa bishingiye ku muco kuko ni byo bibafasha gukomeza gutera imbere muri urwo rurimi.”
Minisiteri y’Uburezi yavuze ko ururimi rw’Ikinyarwanda ruri mu bizitabwaho mu kwezi k’umuco kwatangijwe ku wa 2 Gashyantare 2022 mu mashuri yose yaba ay’incuke, abanza n’ayisumbuye kugira ngo Umuco Nyarwanda usigasirwe.
Ntabwo kizazimira
Umuyobozi w’Inteko y’Umuco, Ambasaderi Masozera Robert, yabwiye IGIHE ko ibibazo ururimi rw’Ikinyarwanda rufite uyu munsi cyane cyane mu bato babibona ariko bari gukora ibishoboka byose bafatanyije n’inzego zose bireba kugira ngo bikemuke.
Mu byugarije Ikinyarwanda, yagaragaje ko harimo kukivanga n’indimi z’amahanga, kugicurika ibizwi nk’igifefeko no kukizanamo amagambo mashya adafite aho ashingiye. Ibi byose ngo usanga byiganje mu bato.
Ati “Ntabwo rushimishije (Urwego imikoreshereze inoze y’Ikinyarwanda iriho mu bato) niyo mpamvu habaho n’ubwo bukangurambaga n’ubuvugizi kugira ngo ubumenyi bwiyongere. Ntabwo biri ku rwego rushimishije ariko izo ngamba nizishyirwa mu bikorwa bizagera ku rwego rushimishije.”
Yakomeje avuga ko kugira ngo Ikinyarwanda kirusheho gushinga imizi mu bato, gikwiye no kwimakazwa mu miryango aba bana baturukamo.
Ati “Bireba imyigishirize mu mashuri ariko no mu miryango buriya niho hambere, ababyeyi, abaturanyi nabo imikoreshereze inoze y’Ikinyarwanda iyo yimakajwe byagera no mu ishuri abana nabyo bakabyiga, urumva ko byongera urwego Ikinyarwanda cyari kiriho.”
“Icyo dushaka ni uko ururimi rw’Ikinyarwanda ruhabwa agaciro, rukigishwa abantu bakarumenya, bakamenya kunoza neza imivugire y’Ikinyarwanda n’imyandikire yacyo.”
Amb Masozera yavuze ko nubwo Ikinyarwanda gifite ibibazo byinshi, kidashobora kuzimira nk’uko benshi babitekereza kuko igihugu gishyira imbaraga nyinshi mu kugisigasira.
Ati “Ikinyarwanda nacyo kijya kigira inzitizi ukabona hari ibyonnyi bikinjirira birimo kuvanga n’indimi z’ibifefeko, ntabwo Ikinyarwanda kiragera ku rwego rw’ururimi tuvuga rushobora kuzimira. Nta mpungenge kuko nta na rimwe Leta y’u Rwanda izemera ko hatagira igikorwa.”
“Ntabwo bizashoboka iyo urebye ingamba Leta yashyizeho, igashyiraho Minisiteri ibishinzwe, igashyiraho Urwego rw’Inteko y’Umuco. Ntabwo izo nzego zaba ziriho ndetse ubu hari n’amabwiriza n’amategeko ngo ururimi abe aribwo rucika.”
Inteko y’Umuco igaragaza uretse mu mashuri imikoreshereje y’Ikinyarwanda iteye n’impungenge no mu bakuru biganjemo Abanyarwanda baba mu mahanga ndetse n’ababakomokaho.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!