00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikiraro cya Nyabugogo cyatangiye gukoreshwa

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 30 August 2022 saa 10:38
Yasuwe :

Ikiraro cya Nyabugogo giherereye ahazwi nko ku Mashyirahamwe kuri ruhurura ya Mpazi, cyatangiye gukoreshwa n’ibinyabiziga ndetse n’abanyamaguru nyuma y’amezi atari make cyubakwa.

Ubwo imirimo yo kubaka iki kiraro yatangiraga byavugwaga ko kizuzura gitwaye miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe abahawe akazi babarirwa muri 400.

Ikigo cyahawe kubaka iki kiraro cyatangazaga ko kizubakishwaho imifuka y’isima irenga 12.100, fer à béton zipima toni 300 n’ibindi.

Nubwo cyatangiye gukoreshwa ntabwo imirimo ya nyuma irarangira kubera ko igice kinini cy’umuhanda, ni ukuvuga guhera kwa Mutangana ukagera haruguru ya gare hatarashyirwaho kaburimbo.

Gushyira kaburimbo kuri uyu muhanda ariko ntibyazabuza ikoreshwa ryacyo cyane ko n’ubusanzwe aho umuhanda uri kubakwa, bafunga icyerekezo kimwe cy’umuhanda ikindi kigakoreshwa.

Gufungura ikoreshwa ry’uyu muhanda byitezweho kugabanya umuvundo w’imodoka wari umaze amezi atari make mu muhanda mugari uzwi nka Poids-Lourd kuko ari wo wakoreshwaga wonyine.

Ibi kandi biraza korohereza abagana mu isoko rya Nyabugogo Modern Market yaba abaguzi n’abacuruzi n’abagana muri Gare baturutse mu bice bitandukanye kuko byasabaga kuzenguruka kwa Mutangana-Poids-Lourd-Mirimo no kuri Gare.

Iyubakwa ry’iki kiraro ryatangiranye na Mata 2022.

Abagenzi bishimiye kongera kukinyuraho
Iki kiraro cyabaye nyabagendwa
Iki kiraro cyari gitegerejwe na benshi
Iki kiraro ni inzira ku bakora ubushabitsi
Imirimo yo kubaka inkengero z'umuhanda irakomeje

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages