Ubwo imirimo yo kubaka iki kiraro yatangiraga byavugwaga ko kizuzura gitwaye miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe abahawe akazi babarirwa muri 400.
Ikigo cyahawe kubaka iki kiraro cyatangazaga ko kizubakishwaho imifuka y’isima irenga 12.100, fer à béton zipima toni 300 n’ibindi.
Nubwo cyatangiye gukoreshwa ntabwo imirimo ya nyuma irarangira kubera ko igice kinini cy’umuhanda, ni ukuvuga guhera kwa Mutangana ukagera haruguru ya gare hatarashyirwaho kaburimbo.
Gushyira kaburimbo kuri uyu muhanda ariko ntibyazabuza ikoreshwa ryacyo cyane ko n’ubusanzwe aho umuhanda uri kubakwa, bafunga icyerekezo kimwe cy’umuhanda ikindi kigakoreshwa.
Gufungura ikoreshwa ry’uyu muhanda byitezweho kugabanya umuvundo w’imodoka wari umaze amezi atari make mu muhanda mugari uzwi nka Poids-Lourd kuko ari wo wakoreshwaga wonyine.
Ibi kandi biraza korohereza abagana mu isoko rya Nyabugogo Modern Market yaba abaguzi n’abacuruzi n’abagana muri Gare baturutse mu bice bitandukanye kuko byasabaga kuzenguruka kwa Mutangana-Poids-Lourd-Mirimo no kuri Gare.
Iyubakwa ry’iki kiraro ryatangiranye na Mata 2022.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!