Kuva aba bakobwa batabwa muri yombi, ikibazo cyabo cyakuruye impaka cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga bamwe bagaragaza ko barenganyijwe mu gihe abandi bo bavugaga ko barengereye ndetse ko bakwiye guhanwa kugira ngo babere abandi isomo.
N’ubwo izi mpaka zabaye ndende cyane cyane kuri Twitter hashize iminsi ikibazo cyabo gisa nk’aho ntawe uzi aho kigeze.
Ubwo herekanwaga undi musore watawe muri yombi akurikiranweho ibyaha birimo gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi, mu rwego rwo gushaka kumenya niba baba bararekuwe cyangwa barakatiwe n’inkiko IGIHE yabajije RIB aho ikirego cyabo kigeze.
Umuvuzi wa RIB w’umusigire Dr Murangira Thierry, yavuze ko ikibazo cyabo kikiri mu nzira z’ubutabera.
Yagize ati “Ikibazo cy’abo bakobwa kiri mu nzira z’ubutabera dosiye zarakozwe biri mu nzira y’ubutabera”
Dr Murangira yavuze n’ubwo ibyaha nk’ibi ahanini bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga bitarafata intera ikomeye mu Rwanda, hari gukorwa ibishoboka byose ngo RIB ibashe kubihashya.
Yagize ati “Intera ntabwo ari intera ikanganye gusa iyo ugenda ureba usanga ari ibyaha biri kugenda bizana n’ikoranabuhanga kuko umuntu arifata agahamagara undi akamwoherereza amafoto batarabonana, ni ibyaha ubona bigendana n’ikoranabuhanga n’iterambere”
Yakomeje agira ati “Uburyo bwo kubikumira burahari kuko natwe iyo urebye abagenzahacyaha bacu turagenda twihugura mu buryo ibyo byaha twabirwanya kuko dutekereza ko tugomba kuba imbere yabo bakora ibyo byaha ariko nta ntera ikabije ihari ariko ubona bigenda biza gahoro gahoro”
RIB yasabye abanyarwanda cyane cyane urubyiruko kwirinda kugwa no kugushwa mu byaha nk’ibi.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!