Sinamenye yagarutse kuri aya magambo kuri iki Cyumweru tariki ya 9 Nyakanga 2017 ubwo yagezaga ubutumwa ku mbaga y’abakirisitu n’abayobozi b’amadini akorera muri aka karere bitabiriye igiterane cya “Rwanda Shima” kuri Stade Umuganda.
Iki gikorwa cyari muri gahunda yo gushima Imana no kuyiragiza igikorwa cy’amatora y’umukuru w’igihugu azaba mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kanama cyitabiriwe n’amakorali atandukanye arimo Bethlehem ya ADEPR Gisenyi, Shekinah ya Evangelical Restoration Church, Maranatha yo muri Kiliziya Gatolika, Integuza yo mu Babatista,Parapanda ya Horness Church, Rehoboth ya ADEPR Mbugangari n’izindi.
Sinamenye Jérémie yavuze ko ubuzima Abanyarwanda babayeho, uko ubufatanye bw’amadini n’akarere buhagaze mu kunoza iterambere no gutanga umusaruro babikesha imiyoborere ya nta makemwa.
Yagize ati “Nta mpamvu twabura gushima Imana urebye aho yadukuye igatuma tuva muri nyakatsi, ikaduha amahoro, ikaduha kwivuza n’ibindi. Ibyo byose tubikesha imiyoborere myiza. Kera abaturiye ikiyaga cya Kivu twari tuzi ko umumaro wacyo ari ukukirobamo amafi n’isambaza no kogamo ariko kubera ubuyobozi bwiza ubu kirabyazwa umusaruro wa Gaz Methane hakaba hari gukorwa n’ubushakashatsi bwo kukibyaza Peteroli.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe ubukungu, Murenzi Janvier, yibukije abaturage ko hari byinshi byatuma bashima.
Ati “U Rwanda ubu dufite amahoro n’umutekano bisesuye kandi turatera imbere umunsi ku munsi by’umwihariko hano mu karere ka Rubavu umusaruro w’ubuhinzi warazamutse cyane nk’ibirayi, icyayi n’ibindi. Twubatse ibigo nderabuzima, iby’amashuri, imihanda, umudugudu w’icyitegererezo wa Bahimba mu murenge wa Nyundo, uwa Muhira muri Rugerero n’ibindi.”
Yakomeje atangaza ko n’ibindi bikorwa biri mu nzira ati “Mu minsi iri imbere tuzatangira kubaka isoko rya kijyambere rya Gisenyi, kwagura no kuvugurura ikibuga cy’indege, kubaka isoko ryambukiranya imipaka no gukomeza kwagura ibikorwa remezo muri rusange.”
Ubushakashatsi bwakozwe ku mibereho y’Abanyarwanda (EICV4) mu 2013/2014, bwagaragaje ko 83.3% by’ingo zo mu Rwanda zitekesha amakara n’inkwi mu gihe muri EDPRS II, biteganyijwe ko mu 2018 Abanyarwanda bazikoresha bazaba baragabanutse kugera kuri 50%.
Ikiyaga cya Kivu gifite amoko atatu ya gaz arimo Dioxide de Carbone, Methane na sulfur d’Hydrogène. REG ivuga ko izo zose zishobora kugira ingaruka mbi mu gihe haba harekuwe nyinshi.
Ikiyaga cya Kivu gifite gaz yo mu bwoko bwa Dioxide de Carbone isaga metero kibe miliyari 300 na Gaz Methane isaga metero kibe miliyari 60, isangiwe n’u Rwanda na Congo. Gaz Methane irimo ngo ishobora gutanga umuriro ungana na MW 700 mu gihe cy’imyaka 55.
Abitabiriye iki gitaramo cya ‘Rwanda Shima Imana’ bibukijwe igikorwa cy’amatora y’umukuru w’igihugu, basabwa ko kuya 4 Kanama 2017 bazatora umuyobozi uzakomeza gusigasira imibereho myiza, umutekano, ubufatanye bw’amadini na leta batora icyerecyezo kibabereye.



















TANGA IGITEKEREZO