Mu Rwanda bimenyerewe ko umuntu wese ushaka gukomeza amashuri yisumbuye na kaminuza ku mugabane w’i Burayi cyagwa Amerika, yakoraga kimwe mu bizamini by’Icyongereza, akoresheje ikaramu. None kigiye kujya gikorerwa kuri Internet.
Ibi biratangazwa na Haliyamutu Jean Fiacre, uhagarariye Ishuri International English Language School itanga amahugurwa y’Icyongereza.
Avuga ko Ikizamini cy’Icyongereza cyemerera umunyeshuri kujya Kwiga mu mahanga kizwi nka TOEFL PBT (Test Of English as Foreign Language / Paper Based Test) uwagikoraga yifashishaga ikaramu mu kugisubiza.
Agira ati “Iyi gahunda yo gukora ikizamini hifashishijwe Internet, izasimburwa n’uburyo bwa TOEFL iBT (internet based test), bizatangira gushyirwa mu bikorwa guhera kuya 31 Gicurasi 2013.
Haliyamutu avuga ko icyiza cya iBT, ngo ishobora gutangwa inshuro nyinshi mu mwaka kandi ugahabwa ikizamini cyo kuvuga, mugihe ikizamini cya PBT kitabaza “kuvuga” (speaking).
Ukora iBT abona amanota ari hagati ya 0-120, mugihe PBT abona hagati ya 310 kugera 677.
Ibizubiza bya iBT ngo biboneka vuba mugihe kitarenze iminsi cumi n’itanu, ibisubizo ukabibona ukoresheje urubuga rwa www.ets.org, mugihe ibisubizo bya PBT biboneka nyuma y’ukwezi n’igice.
Ushaka kumenye birambuye iby’ibi bizamini yahamagara kuri 0783593253, cyangwa 0788574131 cyangwa se akaba yakwandika kuri email:[email protected].
Hejuru ku ifoto: Haliyamutu Jean Fiacre, uhagarariye Ishuri International English Language School



















TANGA IGITEKEREZO