00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyizere ni cyose ku igaruzwa ry’amafaranga Leta ishora mu gutunganya ibishanga

Yanditswe na

Olivier Rubibi

Kuya 20 April 2013 saa 03:05
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Agnes Kalibata aremeza ko amafaranga akoreshwa mu buhinzi hatunganywa ibishanga, yagaruzwa mu gihe gito cyane abahinzi bakoresheje ifumbire ndetse bagahinga n’igihingwa cyateganijwe.
Kalibata yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abahinzi bo mu gishanga cy’Umuvumba mu Murenge wa Rwempasha ndetse na Tabagwe mu Karere ka Nyagatare.
Nyuma yo kuzenguruka iki gishanga gifite ubuso bwa hegitari 1,750 gihinzemo igihingwa cy’umuceri kuri hegitari 700, (…)

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Agnes Kalibata aremeza ko amafaranga akoreshwa mu buhinzi hatunganywa ibishanga, yagaruzwa mu gihe gito cyane abahinzi bakoresheje ifumbire ndetse bagahinga n’igihingwa cyateganijwe.

Kalibata yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abahinzi bo mu gishanga cy’Umuvumba mu Murenge wa Rwempasha ndetse na Tabagwe mu Karere ka Nyagatare.

Nyuma yo kuzenguruka iki gishanga gifite ubuso bwa hegitari 1,750 gihinzemo igihingwa cy’umuceri kuri hegitari 700, igihingwa cy’ibigori gihinze kuri hegitari 350 ndetse na hegitari 700 zahawe umushoramari w’Umuhinde, Kalibata yavuze ko hari ikizere ko amafaranga Leta yakoresheje batunganya iki gishanga agera kuri miliyoni 13 z’amadolari y’Amerika azaba yabonetse nibura mu bihembwe bibiri by’ihinga abahinzi ni bitabira guhinga by’umwuga ndetse hagakoreshwa n’ifumbire.

Nk’uko Minisitiri Kalibata yabigaragaje mu mibare iki gishanga cyose gitunganijwe kigahingwa umuceri, buri gihembwe cy’ihinga abaturage bazajya basarura umusaruro ufite agaciro ka miliyari 3 n’igice z’amafaranga y’u Rwanda, ibi bikaba byatuma amafaranga agera kuri miliyoni 13 z’amadolari ya Amerika agaruzwa mu gihe cy’umwaka umwe gusa.

Minisitiri Kalibata yasabye ko nta hantu hasigara hadahinzwe muri iki gishanga, mu rwego rwo kubyaza umusaruro ahatunganyijwe ndetse n’abaturage bakiteza imbere.

Mu mbogamizi abahinzi bo muri iki gishanga bagaragaje, harimo kutagira imashini zihagije zifashishwa mu buhinzi, ibi bikaba bibuza abahinzi bakorera muri iki gishanga gukora uko bikwiye.

Kalibata yamaze impungenge aba bahinzi avuga ko iki gishanga n’ubundi kitakorewe guhingwa hifashishijwe amaboko ati “ Hari sosiyete igurisha imashini zihinga ubu turimo kuvugana nayo kuburyo mu gihe gitoya iki kibazo kizagenda gicyemurwa gahoro gahoro. Icyatumye dutinda ni uko imashini zicyenewe ari nyinshi.”

Guhera mu mwaka wa 2007 mu Rwanda hatangijwe gahunda yo guhuza ubutaka kugira ngo hakorwe ubuhinzi bw’umwuga.

Minisitiri Agnes Karibata aremeza ko mu gihe gitoya amafaranga Leta yakoresheje mu gutunganya ibishanga azaba amaze kugaruzwa
Imashini zikomeje umurimo w'ubuhinzi muri iki gishanga

Foto: Rubibi O.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages