00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikoranabuhanga mu gutanga amakuru ahakekwa ruswa cyangwa akarengane

Yanditswe na

Rwanyange René Anthère

Kuya 29 April 2013 saa 10:51
Yasuwe :

Ku bufatanye na IGIHE, Urwego rw’Umuvunyi rumaze gushyira ahagaragara uburyo bushya bwo gutunga agatoki ahakekwa ruswa cyangwa se akarengane hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Ubwo buryo buzafasha abakurikirana amakuru ku rubuga rwa IGIHE guhita bohereza amakuru y’aho babona hakekwa ruswa iyo ariyo yose cyangwa se akarengane, bitabaye ngombwa ko bagana Urwego rw’Umuvunyi cyangwa ngo bibafate igihe kirekire.
Mu itangwa ry’amakuru y’ahakekwa ruswa cyangwa akarengane, igitekerezo watanze (…)

Ku bufatanye na IGIHE, Urwego rw’Umuvunyi rumaze gushyira ahagaragara uburyo bushya bwo gutunga agatoki ahakekwa ruswa cyangwa se akarengane hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Ubwo buryo buzafasha abakurikirana amakuru ku rubuga rwa IGIHE guhita bohereza amakuru y’aho babona hakekwa ruswa iyo ariyo yose cyangwa se akarengane, bitabaye ngombwa ko bagana Urwego rw’Umuvunyi cyangwa ngo bibafate igihe kirekire.

Mu itangwa ry’amakuru y’ahakekwa ruswa cyangwa akarengane, igitekerezo watanze ntigifatwa nk’ihame ahubwo biha Urwego rw’Umuvunyi uburyo bwo gutangira gucukumbura ibijyanye n’amakuru yatanzwe.

Ikindi ni uko atari ngombwa gutanga umwirondoro wawe ariko ugomba kugaragaza ubwoko bwa ruswa cyangwa akarengane, ugatanga ibimenyetso bifatika cyangwa amakuru yafasha gutanga cyangwa kugera ku bimenyetso. Amakuru utanze aba ari ibanga kuko abonwa n’Urwego rw’Umuvunyi gusa.

Nkurunziza Jean Pierre, Umuvugizi w’Urwego rw’Umuvunyi atangaza ko ubu buryo bushya buzatuma abatanga amakuru ku hakekwa ruswa cyangwa akarengane, barushaho kwiyongera kuko uyatanga aba asa n’aho ari mu biro by’itora, amakuru ye akaba azwi na we n’Urwego rw’Umuvunyi gusa.

Atangaza kandi ko kugira ngo bashyireho ubu buryo bushya, ari uko n’ubundi ruswa itangwa mu ibanga bidakorerwa ku mugaragaro. Agira ati “Ubu buryo bushya bwo kumenyekanisha binyuze kuri internet, ahakekwa ruswa cyangwa akarengane, buzatuma amakuru agera ku Rwego rw’Umuvunyi ari menshi, kuko n’abari kure kuyatanga byoroshye.”

Nkurunziza asaba abantu bazi ahaba hakekwa ruswa cyangwa akarengane gutanga amakuru afatika, bakirinda kubeshyerana, gusebanya cyangwa se gutanga ibihuha.

Uburyo bwo kohereza amakuru

Ugiye ku rubuga IGIHE.com, ugana ku ruhande rw’iburyo ahanditse ngo “Kanda hano udufashe kugaragaza inzego za Leta zirangwamo ruswa n’akarengane” cyangwa se wandike www.ombudsman.igihe.org wuzuze ibisabwa mu gutanga amakuru kuri ruswa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages