00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikoranabuhanga mu miyoborere rizaca imvugo ya ̔Genda uzagaruke’-Min.Nsengimana

Yanditswe na

Rutikanga Paul

Kuya 24 March 2015 saa 07:53
Yasuwe :

Gukoresha ikoranabuhanga mu miyoborere, aho abayobozi n’abayoborwa bashobora kugirana inama binyuze mu ikoranabuhanga rigezweho bizakemura byinshi birimo no kugabanya igihe umuturage yakoresha ngo abone serivisi runaka akeneye.

Nk’uko Minisitiri w’Urubyiruko n’ikoranabuhanga mu isakazabumenyi Minisitiri Jean Philbert Nsengimana yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 23 Werurwe 2015, ikoranabuhanga rikunze gukoreshwa muri serivisi zitandukanye nko kohererezanya amafaranga, guhanga udushya, n’ibindi, bityo ngo nirinakoreshwa mu miyoborere bizakemura byinshi.

Minisitiri Nsengimana yagize ati “Gukoresha ikoranabuhanga mu miyoborere bigiye guca imvugo ya ̔Genda uzagaruke̓ kuko umuntu n’iyo yaba ari mu rugo ntibyamuza gutanga serivisi.”

Muri icyo kiganiro, Minsitiri Nsengimana yanagarutse ku kuba ikoranabuhanga rigiye kurushaho gukazwa mu myishyurire itandukanye bikazatuma kwishyura hakoreshejwe impapuro bicika burundu.

Ati “Tugiye kongera imbaraga mu ikoranabuhanga no kwishyurana rijye ryifashishwa, hatabayeho guhererekanya impapuro nk’uko byari bisanzwe bikoreshwa, ibi bikazabungabunga ibidukikije ndetse n’izindi hanirindwe ingaruka zishobora kubaho.”

Minisitiri Nsengimana yari kumwe na Prof. Tim Unwin umuyobozi wa CTO (Commonwealth Telecommunications Organisation), icyo kiganiro kikaba cyari mu rwego rwo gutegura inama Inama ihuza inzobere zitandukanye ikazatangirwamo ibiganiro ku ikoranabunga, u Rwanda rugasangiza abandi uburyo rwageze ku majyambere atangaje n’ibihe bikomeye rwanyuzemo.

Minisitiri Nsengimana yagize “Abenshi bafite amatsiko yo kwirebera ibyo u Rwanda rumaze kugeraho n’uburyo rwabigezeho mu gihe habaye Jenoside yahitanye imbaga y’Abatutsi igashyira Igihugu mu icuraburindi.”

Prof. Tim Unwin umuyobozi wa CTO, yavuze ko u Rwanda rutangaje bitewe n’aheza rugeze, kandi ubuyobozi bwiza rufite bukaba bukomeje gushyira imbaraga mu ikoranabuhanga, bikaba bigaragarira mu nzego zitandukanye, aho usanga zose zifashisha ikoranabuhanga.

Yijeje ko abazitabira iyi nama bazayikuramo byinshi aho bazungurana ibitekerezo, bagakomeza gusangizanya ubunararibonye bafite ndetse bakazigira byinshi ku Rwanda nk’igihugu kimaze kugera kure mu by’ikoranabuhanga.

Iyi nama biteganyijwe ko izatangira kuri uyu wa 24 werurwe i Kigali, ikazasozwa kuwa 25 werurwe 2015, ikaba izigirwamo byinshi ku ikoranabunga aho no mu miyoborere cyangwa imitangire ya serivisi n’ibindi hifashishwa ikoranabuhanga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages