00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Udushya n’Ikoranabuhanga mu turimo two mu rugo ryahesheje igikombe IPRC-East

Yanditswe na

Bukuru JC

Kuya 2 September 2015 saa 09:25
Yasuwe :

Ishuri rikuru ryigisha imyuga n’ubumenyingiro mu Ntara y’Iburasirazuba (IPRC-East) ryahawe igikombe cy’umumurikabikorwa w’indashyikirwa kubera udushya, ikoranabuhanga n’ibindi bikorwa iryo shuri ryamuritse mu imurikagurisha ngarukamwaka ryasojwe kuwa 31 Kanama 2015.

Iri murikagurisha (Expo) ryaberaga mu Karere ka Ngoma ryari ryatangiye kuwa 21 Kanama 2015, ryitabiriwe n’abamurikabikorwa batandukanye b’imbere mu gihugu ndetse n’abanyamahanga baturutse mu bihugu bya Tanzania, Kenya, u Buhinde na Pakistan.

Iki gikombe IPRC East yagishyikirijwe na Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Francois Kanimba.

Bimwe mu byerekanywe ni uguteka icyayi cyangwa ibiryo, bikorerwa kuri internet. Ibyo bikorwa uteka ari aho ari ho hose mu gihe ibikoresho byo guteka biba biri mu rugo.

Minisitiri Kanimba asobanurirwa ikoranabuhanga rijyanye no guteka hifashishijwe internet naho ibikoresho byo guteka biri mu rugo byamuritswe na IPRC East

Akandi gashya kerekanywe ni ukwatsa imodoka no kuyizimya hakoreshejwe telefone. Urugero ibi byafashamo ni iyo nyir’imodoka ari mu nzu imodoka iri hanze ashaka kubanza kuyatsa ngo ishyuhe mu minota runaka, hanyuma agakoresha telefone atiriwe asohoka ngo ayatse akoresheje kontaki.

Hamuritswe n’ibindi bikorwa bya IPRC-East mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu by’imodoka ndetse n’ubukerarugendo n’amahoteli.

Hamuritswe kandi cotex zikorwa mu mitumba y’insina , ibyo bikorwa ku ufatanye hagati na IPRC East n’umuryango witwa Sustainable Health Enterprise (SHE ).

Ikindi cyamurikiwe abasura expo ni ikoranabuhanga ryo kubika amazi y’imvura agakoreshwa mu kwuhira imyaka kandi akanakorerwa filtration ku buryo yongera gukoreshwa mu rugo ari amazi meza.

Umuyobozi wa IPRC East Dipl.-Ing. Ephrem Musonera yavuze ko guhabwa igikombe cy’umumurikabikorwa w’indashyikirwa ari ikintu gikomeye mu ntumbero y’iryo shuri yo guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro, guhanga udushya no guteza imbere ireme ry’uburezi.

Dipl.-Ing. Musonera asanga ibyo bibaha imbaraga bikanabereka ko ibyo bakora bitanga umusaruro.

Yagize ati: ’’Ibi bigaragaza ko turi mu nzira nziza mu kugera ku cyerecyezo twihaye mu bijyanye no guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro no guhanga udushya byose bigamije gusubiza ibibazo by’abaturage. Tuzakomereza aho dukore n’ibindi, tugamije guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro by’umwihariko ndetse n’iterambere ry’igihugu muri rusange.’’

Minisitiri Kanimba yitegereza cotex zikorwa mu mitumba y'insina ku bufatanye hagati ya IPRC East na SHE

IPRC East kandi yahawe ikindi gikombe cy’umuterankunga w’ibanze watanze inkunga neza kandi ku gihe, iyo nkunga yafashije mu gutegura imurikagurisha.

Iri murikagurisha ryitabiriwe n’abamurikabikorwa 149, muri bo 7 baturuka mu bihugu byo hanze ari byo Tanzania, Kenya, u Buhinde na Pakistan. Abantu bagera ku 31,000 bakaba ari bo basuye ibikorwa bitandukanye byamurikwaga.

Mu gusoza ku mugaragaro iri murikagurisha, Minisitiri Kanimba yavuze ko imurikagurisha mu Rwanda ari igikorwa kimaze gutera intambwe ndende kubera agaciro gihabwa mu ngamba z’imbaturabukungu kandi ngo bifasha kwireba mu ndorerwamu y’intambwe iterwa mu iterambere ry’ubukungu muri rusange.

Minisitiri Kanimba yagize ati : ’’Imurikagurisha ni ishuri abamurika banyuranye, cyane cyane abafite ibigo bito n’ibiciriritse bikora ibikorwa binyuranye, bigiramo byinshi barebera kuri bagenzi babo kugirango na bo ubwabo bazarusheho kunoza no gutunganya ubuziranenge bw’ibyo bakora.’’

IPRC East yamurikaga udushya mu ikoranabuhanga turimo gukora imirimo imwe n’imwe yo mu rugo hifashishijwe internet, bityo umuntu akagenzura ibyo mu rugo ari aho ariho hose.

Iri murikagurisha ryari rimaze iminsi isaga icumi ni ku ncuro ya karindwi ryari ribaye , bikaba ari n’incuro ya kabiri ryari ribereye mu karere ka Ngoma.

Minisitiri Kanimba ashyikiriza igikombe umuyobozi wa IPRC East Dipl.-Ing.Ephrem Musonera
Umuhango wo gusoza expo waranzwe n'imbyino

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages