00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikoranabuhanga rigiye kwifashishwa no mu buhinzi

Yanditswe na

Bukuru JC

Kuya 31 August 2015 saa 02:36
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubuhinzi mu Rwanda iratangaza ko hagiye kujya hifashishwa ikoranabuhanga mu bijyanye n’ubuhinzi, mu kugena inyongeramusaruro n’ibindi.

Abacuruza inyongeramusaruro hirya no hino mu Rwanda, baherutse guhurira mu biganiro na Minisiteri y’ubuhinzi ndetse n’ibigo nterankunga nka IFDC, ikigo mpuzamahanga cyita ku iterambere ry’ifumbire.

Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi n’Ubworozi, Dr.Louis Butare, yavuze ko bimwe mu bimaze gukorwa mu Rwanda mu kwifashisha ikoranabuhanga mu kongera umusaruro, ubu hakozwe ikarita igaragaza uko ubutaka bw’u Rwanda bumeze, n’ifumbire yakwifashishwa muri buri gace.

Ubu ni bumwe mu bushakashatsi bwakozwe na Kaminuza y’u Rwanda ishami ryigisha ubuhinzi, ubumenyi n’ubuvuzi bw’amatungo(UR-CAVM) bufatanyije na IFDC.

Bimwe mu byo bagaragaje harimo uruhare rw’abacuruza ifumbire n’izindi nyongeramusaruro mu gutuma umusaruro wiyongera.

Umuyobozi w'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuhinzi (RAB)

Abacuruza iyi fumbire bagiriwe inama y’uko uko bagenda biteza imbere bagakwiye no kwitabira gukora ubushakashatsi bw’ibice bakoreramo, ku bijyanye n’ubutaka n’inyongeramusaruro n’ibindi.

Ati “Abacuruza amafumbire turifuza ko mugira imbaraga mugakora ubushakashatsi, uko mukorana n’abahinzi mushobora kubona ibibazo uko biri mugafatanya n’abashakashatsi gushaka ibisubizo, bizaza ari uko mwamaze gukura.”

Leta y’u Rwanda yabasezeranyije ko izakomeza kuborohereza mu byo bifuza byose, ariko bagafasha guteza ubuhinzi imbere.

Uyu muyobozi ariko yanenze bamwe mu bacuruza inyongeramusaruro bagiye bashyira ku isoko izitujuje ubuzirange.

Yagize ati “Hari imbogamizi z’abacuruza inyongeramusaruro batakoze umurimo mu buryo bunoze, bangiza izina ryabo n’icyerekezo cy’igihugu, biciye mu kuzana ibitujuje ubuziranenge, iyo ubikoze uba wangirije umuturage washyizemo amafaranga ye.”

Ni muri urwo rwego Butare yabasabye kwirinda guhemuka abitsindagira.

Ati “Mwirinde kurarikira inyungu gusa, yego inyungu ni ngombwa ariko urarikira izirenze, agurisha ibitujuje ubuziranenge sibyo. Kuzanamamo uburiganya, uba wangije wa murimo w’icyubahiro ukora n’icyerekezo cy’igihugu.”

Dr.Naramabuye Francois Xavier, umushakashatsi muri CAVM, yavuze ko uruhare rw’abacuruza inyongeramusaruro rukenewe, ariko hakiri imbogamizi zitandukanye mu gukora ubushakashatsi bagombye kwirinda.

Zimwe muri zo zirimo, kwirinda gusubiramo ubwakozwe n’abandi. Kureba ibibazo abakoresha inyongeramusaruro bahura na byo bakanabishakira umuti.

Basabwe kandi kubahiriza igihe cyagenwe mu gushyikiriza abahinzi inyongeramusaruro kuko uyihawe nyuma y’igihe ahura n’ibibazo mu bijyanye no kubona umusaruro.

Mu kugena gahunda n’ubushakashatsi kandi ngo byagombye gushingira kuri gahunda zashyizweho n’ibigo nka REMA, Minagri n’abandi bose bafite aho bahurira n’ubuhinzi n’ubworozi ndetse no kurengera ibidukikije.

Abacuruza ifumbire bagaragaje imbogamizi bahura na zo zo kudasobanukirwa bihambaye uko inyongeramusaruro zikoreshwa, ku buryo usanga bashishikajwe n’ubuhinzi, nk’uko byagarutsweho na Mukeshimana Christine, uhagarariye abacuruza inyongeramusaruro mu Karere ka Muhanga.

Hakizayezu Martin, ushinzwe gahunda y’inyongeramusaruro muri IFDC, yavuze ko iki kigo cyahuguye abacuruza ifumbire mu gihugu hose, na nyuma y’aho bakaba barashyize muri buri karere abashinzwe gufasha abahinzi n’aba bacuruzi.

Abacuruza ifumbire mu Rwanda bagiye kuzana imashini zikora ifumbire, ku buryo zizajya zivanga iyi fumbire zikurikije ikenewe hirya no hino mu duce tw’urunaka.

Umuyobozi w'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuhinzi (RAB)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages