Minisitiri Busingye akunze kugaruka ku mikorere mibi ya bamwe mu bahesha b’inkiko ndetse n’abandi bagira uruhare muri za cyamunara mu kurangiza imanza cyangwa ibyemezo by’izindi nzego.
Kuri iyi nshuro, mu kiganiro n'itangazamakuru cyo ku wa 25 Gicurasi 2018, Busingye yavuze ingamba zikomeye zafashwe nyuma y’aho inzego zitandukanye zikoze inama igamije gucoca ibibazo bya hato na hato bikunze kugaragara mu kurangiza imanza ndetse no kugurisha ingwate.
Yasobanuye ko mu guca uburiganya muri cyamunara hazanifashishwa ikoranabuhanga ndetse mu minsi ya vuba ubwo buryo bazatangira kugeragezwa.
Yagize ati “Tugomba gutera intambwe tugakora icyamunara hakoreshejwe ikoranabuhanga. Amabwiriza twayahaye abakozi babishinzwe ubu bari kubaka ubwo buryo, banambwiye bamaze kubunoza tugiye kureba uko bukora ariko ikirimo gikomeye ni uko niba inzu y’umuntu igiye gutezwa cyamunara kubera ko yananiwe kwishyura, yayitanzeho ingwate, umwanditsi w’ingwate akavuga ngo iyi nzu yawe igiye ku isoko kubera ko utishyuye; cyangwa umucamanza agafata icyo cyemezo cyangwa urundi rwego, ikizakorwa ni uko iyo nzu ishusho yayo aho iri n’ibindi biyireba biyisobanura bizashyirwa ku rubuga, noneho kuri urwo rubuga hagatangwa itangazo rivuga ngo iyi nzu ifite agaciro kangana gatya kagenwe n’umugenagaciro iri ku isoko.”
Yakomeje avuga ko umutungo utezwa cyamunara uzajya usurwa ku rubuga rwa internet ndetse n’aho uherereye ku buryo abapiganwa batazajya bamenyana mu rwego rwo kwirinda ko habaho za ruswa.
Mu gihe cya cyamunara, buri muntu upiganwa azajya atanga ibiciro bye ku rubuga, ari na ko abona iby’abandi, gusa amazina y’abapiganwa akazajya agaragazwa nyuma y’uko cyamunara irangiye, ushinzwe kuyikoresha akanagaragaza ibyayivuyemo.
Busingye avuga ko biteze ko ubwo buryo buzatuma za ruswa ndetse n’andi manyanga yabagaho bigabanuka, aho yashimangiye ko hari n’izindi ngamba zirimo izishingiye ku mategeko bamaze gufata ku buryo ababyihisha inyuma bazajya bakurikiranwa.

Uburiganya buba muri cyamunara
Nk’uko byagarutsweho mu kiganiro cy’Urwego rw’Umuvunyi muri iyo nama, abashinzwe kugurisha ingwate ngo basubika cyamunara bavuga ko nta baguzi babonetse cyangwa se ko ababonetse batanze amafaranga menshi bisubiyeho ntibishyure; bagategereza umunsi wa nyuma bagamije guca intege abafite gahunda yo kugura, bityo umutungo ukagurishwa ku giciro gito kubera ruswa n’inyungu zabo bwite.
Hanavugwamo uburiganya bwo gutesha agaciro imitungo y’abantu bikorwa n’abagurisha ingwate.
Mu bashyizwe mu majwi kandi harimo abakomisiyoneri bafatanya n’abashinzwe kugurisha ingwate n’abakozi b’amabanki bagatesha agaciro umutungo ugurishwa, abifuza kugura bagakumirwa.
Ikindi ni ukutita ku gaciro kari ku isoko mu gihe cy’igurisha ry’ingwate mu cyamunara ku buryo bitera igihombo abaturage, na banki ntibone amafaranga yose yo kwishyura umwenda kandi iba yaratanze umwenda hashingiwe ku gaciro k’ingwate.
Iyo cyamunara ibaye usanga ngo hari itsinda ry’abantu baba bafite umugambi wo kuyungukiramo, aho amafaranga bandika mu mpapuro usanga aba ahabaye n’ayo bagurishije umutungo, asigaye bakayagabana.
Umuvunyi Mukuru, Murekezi Anastase, yavuze ko bateganya ko bazajya bagenzura imitungo y’abakozi bo mu mabanki kugira ngo barebe niba inkomoko yayo idashingiye kuri ruswa.
Yavuze kandi ko itegeko rya ruswa riri kuvugururwa rizabemerera kuba bagenzura n’ibigo bitari ibya leta mu gihe hari ahagaragara ibimenyetso bya ruswa n’ibindi byaha bifitanye isano na yo.
Mu mpera za 2017, iki kibazo cyanagarutsweho na Banki Nkuru y’Igihugu, aho yahamagariye inzego zose bireba guhagurukira ibibazo bya ruswa n’akarengane bigaragara mu bikorwa byo guteza cyamunara imitungo y’abananiwe kwishyura inguzanyo z’amabanki.
Guverineri wungirije wayo, Dr Nsanzabaganwa Monique, yavuze ko abakozi b’amabanki bagira uruhare mu kugena uko cyamunara igenda bakabyungukiramo, icyo kibazo kikaba kitagomba kurenzwa amaso hagamijwe kugarura imyitwarire ikwiye muri uru rwego.







Ibitekerezo 0