00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikoranabuhanga riraha u Rwanda na Afurika amizero yo kwigobotora ubukene

Yanditswe na

Twizeyimana Fabrice

Kuya 2 October 2014 saa 04:52
Yasuwe :

Ibihugu by’Afurika byasabwe kwegamiza ubukungu bwabyo ku ikoranabuhanga nk’inzira yabifasha kwigobotora ubukene.
Uruhare rw’ikoranabuhanga mu iterembere ry’ibihugu ni imwe mu ngingo nyamukuru yagarutsweho mu itangizwa ry’inama "Smart Rwanda Days", ihuje ku nshuro ya kabiri inzego zifite aho zihuriye n’ikoranabuhanga n’abafatanyabikorwa batandukanye.
U Rwanda nka kimwe mu bihugu biza imbere mu kwimakaza ikoranabuhanga no kuribyaza umusaruro muri gahunda zitandukanye, rwagaragaje ko (…)

Ibihugu by’Afurika byasabwe kwegamiza ubukungu bwabyo ku ikoranabuhanga nk’inzira yabifasha kwigobotora ubukene.

Uruhare rw’ikoranabuhanga mu iterembere ry’ibihugu ni imwe mu ngingo nyamukuru yagarutsweho mu itangizwa ry’inama "Smart Rwanda Days", ihuje ku nshuro ya kabiri inzego zifite aho zihuriye n’ikoranabuhanga n’abafatanyabikorwa batandukanye.

U Rwanda nka kimwe mu bihugu biza imbere mu kwimakaza ikoranabuhanga no kuribyaza umusaruro muri gahunda zitandukanye, rwagaragaje ko ikoranabuhanga ari ryo shingiro ry’icyerecyezo rwihaye cyo kuva mu bihugu bibarwa nk’ibikennye ku isi, rukinjira mu mubare w’ibihugu bifite ubukungu buciriritse.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Isakazabumenyi (MYICT), Jean Philbert Nsengimama, yagaragaje ko ikoranabuhanga ubwaryo ryinjiza 2% mu bukungu bw’u Rwanda, umubare uruta kure rw’amafaranga yinjizwa n’uruhare ubuhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubucuruzi.

Minisitiri Nsengimana asanga ubukungu bw’u Rwanda bugenda bufata indi sura, kuko butagishingiye ku buhinzi n’ubworozi gusa, ahubwo buri gufata isura y’ubukungu bushingiye ku bwenge.

Imibare ishyirwa ahagaragara na MYICT igaragaza ko abaturage bakoresha telefoni mu Rwanda bamaze gukabakaba 70% muri 2014, mu gihe muri 2000 telefoni zari mu maboko y’abishoboye bari 0.1%. Ikirenzeho kandi, abaturage bakoresha interineti bayibyaza umusaruro mu bikorwa bitandukanye bamaze kugera kuri 25%.

Ubukana bw’ikoranabuhanga mu gufasha ibihugu kwihutisha iterambere, bwatumye u Rwanda rwiyemeza kuryagura cyane ku buryo nibura rigira uruhare rwa 5% mu bukungu bw’igihugu, rukarusha kure ibihugu byateye imbere byinjiza 3,7 % ava mu ikoranabuhanga.

U Rwanda rwemeza ko kuba ikoranabuhanga rikomeza kwihuta mu gihugu bitanga icyizere cy’uko rizongera ubukungu ndetse rigafasha igihugu kugera ku ntego cyiyemeje kugeraho mu mwaka wa 2020 nk’uko Minisitiri Jean Philbert Nsengimana yabivuze. Yagize ati “Iri terambere ry’ikoranabuhanga riduha icyizere ko tugiye kongera umusanzu w’ikoranabuhanga mu bukungu bw’igihugu. Tugiye gushyira ahagaragara igishushanyo mbonera cy’umushinga w’ikoranabuhanga kigamije kuzamura amafaranga ava mu ikoranabuhanga akagera kuri 5% mu mwaka w’2020”

Umunyamabanga mukuru wa International Telecommunications Union (ITU) Dr Hamadoun Toure yagaragaje ko ibihugu bimaze gukataza mu ikoranabuhanga nk’u Rwanda bitanga icyizere ku iterambere ryihuse ry’umugabane w’Afurika mu buryo budashidikanywaho.

Dr Toure avuga ko mu cyerekezo isi yihaye kugeraho nyuma ya 2015,ikoranabuhanga ryashyizwe imbere kuko ribonwamo umuti w’ibibazo by’ubukene byugarije Afurika.
Dr Hamadoun Toure yahamagariye ibihugu by’Afurika kwegamiza inzego zikomeye zirimo ubuhinzi , ubworozi, uburezi, ishoramari, imiyoborere n’itangwa rya serivisi ku ikoranabuhanga, kugira ngo bigere ku nzozi z’iterambere byifuza.

Umunyamabanga mukuru wa ITU asanga kugira ngo ikoranabuhanga risakare ku mugabane w’Afurika rinawufashe kuzamura imibereho y’abawutuye, buri gihugu gikwiye kugira igishushanyo mbonera cy’ikoranabuhanga mu gihugu ndetse na buri ntara ikagira icyayo, ibikorwa remezo byorohereza abashaka gushora imari mu ikoranabuhanga, no kubaka ubushobozi bw’uru rwego bikagira imbaraga.

Dr Toure yabwiye abitabiriye iyi nama ko Afurika ifite amahirwe yo kuba abakuru b’ibihugu bumva kandi bagaharanira iterambere ry’ikoranabuhanga, bityo abasaba gukomerezaho kandi bagakora uko bashoboye kose bakorohereza abifuza gushora imari ku butaka bwabo.

Afurika ku muvuduko mu ikoranabuhanga

Mu myaka 15 ishize, umubare bw’Abanyafurika batunze telefoni zigendanwa wari munsi y’abazitunze muri Leta ya New York, imwe muri 50 zigize Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA), ariko ubu ITU igaragaza ko umubare wa telefoni Abanyafurika batunze uruta uwa telefoni ziri muri Leta 50 zigize USA yose.

Dr Hamadoun Toure yabwiye itangazamakuru ko ubu Afurika ari yo mugabane wihutishije ikoranabuhanga cyane mu myaka 5 ishize, ugereranije n’indi migabane.
Umuyobozi wa "One UN" mu Rwanda Mamadou Lamin Manneh we yashimiye cyane leta y’u Rwanda yateje imbere ikoranabuhanga ryafashije kuzamura imibereho y’abaturage, asaba ko ibihugu by’Afurika byarushaho guteza imbere ikoranabuhanga ku ntumbero yo guhanga imirimo mishya ku rubyiruko hagamijwe kugabanya ubushomeri.

Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi baturutse mu bihugu bitandukanye, abagize urwego rw’abikorera n’abafatanyabikorwa baturutse hirya no hino ku isi.u Rwanda rwemeza ko Smart Rwanda Days na Transform Africa byagaragaje intambwe u Rwanda rurusha ibindi bihugu mu koroshya ishoramari, bituma abenshi batangiza ishoramari ryabo mu Rwanda.

Biteganyijwe ko ku munsi wa kabiri w’iyi nama, Perezida wa Repubulika Paul Kagame azayitabira akanageza ijambo kubayitabiriye.

Ushaka kureba uko byari byifashe mu mafoto kanda hano

Amafoto MYICT Rwanda

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages