00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikoranabuhanga rishya rigiye kwifashishwa mu guteza imbere ubuvumvu mu Rwanda

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 23 July 2023 saa 11:52
Yasuwe :

Umunyeshuri wa Kaminuza y’u Rwanda ku rwego rw’Ikirenga (PhD) ukora ubushakashati bwo gukoresha ikoranabuhanga mu buvumvu, Ntawuzumunsi Elias, yagaragaje ko ikoranabuhanga ryafasha mu kuzahura ubuvumvu mu Rwanda, nk’umwe mu mirimo imaze igihe mu gihugu ariko ugikorwa n’abatarabigize umwuga.

Binyuze mu mushinga watewe inkunga n’Ikigo International Centre of Insect Physiology and Ecology (ICIPE), ukorera mu Kigo Nyafurika cy’Icyitegererezo cyigisha Ikoranabuhanga Rihuza ibintu uifashishijwe internet (African Centre for Excellence in Internet of Things), uyu munyeshuri yashoboye gukora ikoranabuhanga ryakwifashishwa mu bworozi bw’inzoki rigafasha kurushaho kugenzura imibereho y’inzuki hagamijwe kongera umusaruro uva muri uyu mwuga.

Amateka agaragaza ko ubuvumvu bumaze igihe kirekire bukorwa mu Rwanda, kuko abanyarwanda bari bafite umwihariko wo kwenga inzoga irimo ubuki izwi nk’inkangaza cyangwa umutsama, ndetse n’amaturo yajyaga ibwami ntiyaburagamo ubuki.

Ibi byose byashobokaga kubera ko abavumvu bahakuraga ubuki.

Icyakora, uyu mwuga ntiwigeze ukura ku muvuduko nk’uw’iyindi kuko hari byinshi bigikorwa bya gakondo, ari nayo mpamvu umusaruro w’ubuki nawo ukomeza kuba muke ndetse ukanahenda cyane ku isoko.

Bimwe mu bishobora kunozwa hakoreshejwe ikoranabuhanga harimo nk’ubujura bwibasira imizinga, inyamaswa ziyonona, imyuka ihumanya ishobora kwica inzuki, ubukonje cyangwa ubushyuhe bukabije buturutse ku mihindagurikire y’ikirere cyangwa inkongi y’umuriro yegereye ahari umuzinga.

Ntawuzumunsi, umushakashatsi uri gusoza amasomo y’impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) mu ikoranabuhanga, avuga ko ibi byose byazaga bigwirira umuvumvu, byanamugeraho agahebera urwaje. Ariko ngo hamwe n’iri koranabuhanga, ibi byose bizarangira.

Akomeza avuga ko rizifashisha telefone, icyuma kizaba giteye ku mizinga kikazajya gitanga amakuru yose nkenerwa ku muvumvu kuri telefone ye, aho ari hose; akaba yatabara kare agakemura ikibazo kivutse mu mizinga ye.

Ati "Iiri koranabuhanga rigamije kurema umuzinga uteye imbere twise Smart Bee Hiving, aho umuvumvu azawukoresha akabasha gukemura bya bibazo byose, inzuki ze zikabaho neza maze zigakunda zikamuha n’umusaruro ushyitse, ari nabyo bizamuteza imbere".

Abavumvu bishimiye iri koranabuhanga

Bamwe mu baganiriye na IGIHE, bavuga ko bashimye iri koranabuhanga beretswe imikorere yaryo mu mahugurwa y’iminsi ibiri bakoreye muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye.

Bavuga ko rije kubarinda ibihombo bajyaga bahura nabyo mu bworozi bwabo, maze nabo bakabona umusaruro bakiteza imbere.

Nizeyimana Theogène ukorera umwuga w’ubuvumbu muri koperative KODAPE yo mu murenge wa Uwinkingi mu karere ka Nyamagabe, avuga ko iri koranabuhanga baryishimiye cyane kuko rizabarinda ibihombo bajyaga bahura nabyo.

Ati "Aho twororera mu nkengero za Nyungwe tuba duhanganye n’inyamaswa zikunda ubuki cyane nk’impundu. Iyo zumvise umuzinga urimo ubuki zihutira kuza kuwubirindura ngo ziburye."

"Ikoranabuhanga batweretse rero, rizaba rifite uburyo bw’intabaza (alarme) ivuga cyane igihe inyamaswa cyangwa umuntu yegereye umuzinga, maze ihunge, ndetse ubwo na telefone yanjye izaba yampamagaye imenyesha ko hari ikibaye ku mizinga yanjye maze ntabare bwangu. Ni gahunda dushima cyane.’"

Mukazayire Tantine wo mu murenge wa Ruheru mu karere ka Nyaruguru, na we avuga ko yashimishijwe cyane n’iri koranabuhanga.

Yabwiye IGIHE ko nk’umuvumvu w’umugore,uyu mwuga yawuhisemo ngo umugeze ku iterambere, akaba ahamya ko bigiye kurushaho kuba byiza kuko ikoranabuhanga riwuteza riwumusanzemo.

Ati "Twajyaga tugira ibibazo byo gutahura amarumbo (uburyo inzuki zigira abami barenze umwe mu muzinga bigatuma zimwe zigumuka) mu mizinga yacu; tukajya kubimenya byarasenye imizinga inzuki nyinshi zarigendeye. Ariko hamwe n’iri koranabuhanga, bigiye kutubera umugisha ahubwo kuko tuzajya tubitahura kare; tukimurira undi mwami mu yindi mizinga biryo ikarushaho kuba myinshi[imizinga]. Ni iby’agaciro cyane."

Icyuma kimwe kizagura hagati ya 150.000 Frw na 250.000 Frw.

Umuyobozi w’Ikigo Nyafurika cy’Icyitegererezo cyigisha Ikoranabuhanga Rihuza Ibintu Hifashishijwe Murandasi (African Centre for Excellence in Internet of Things) gikorera muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga, akaba n’Umuyobozi w’uyu mushinga, Prof Hanyurwimfura Damien, avuga ko bazakomeza gukora ubushakashatsi bugamije kugira impinduka nziza ku baturage.

Ati "Uyu ni umwe mu mishinga twarimo dukurikirana mu gihe cy’imyaka ibiri. Iba yatekerejwe n’abashakashatsi bacu bari gukorera impamyabumenyi z’ikirenga (PhD). Imishinga nk’iyi ihindura ubuzima bw’igihugu rero turayishimira cyane, kuko bihuza n’intego za Kaminuza y’u Rwanda. Iyi ni gahunda izakomeza kandi ishyigikiwe.”

Mu nkengero za Pariki y’Igihugu ya Nyungwe ni ho hakorerwa ubuvumvu ku kigero kinini muri ibi bihe, aho hagaragara abavumvu 938 bibumbiye mu makoperative 15 akorera mu turere twa Nyaruguru, Nyamagabe, Nyamasheke, Rusizi na Karongi.

Ubuki buhakomoka bushimirwa kuba bwiza cyane mu bwiza n’uburyohe kuko inzuki zaho zihova mu ishyamba rya cyimeza, rikungahaye ku bimera byinshi.

Uyu mushinga ushyirwa mu bikorwa ku bufatanye n’Ikigo NARADA LTD.
Abavumvu bakorera mu turere twa Huye na Nyaruguru bahuguwe kuri iri koranabuhanga kuva kuri uyu wa 21 kugera ku ya 23 Uku kwezi. Aya mahugurwa akaba yaratageuwe n’uyu mushinga hagamijwe gusobanurira abakora uyu mwuga uburyo iri koranabuhanga rikoreshwa.

Iri koranabuhanga rizafasha mu gukumira abajura n'inyamaswa zangiza imizinga
Abitabiriye amahugurwa ku mikoreshejeze y'iri koranabuhanga barerekwa uko telefone y'umuvumvu urikoresha ishobora kumuhamagara imumenyesha ikibaye ku mizinga ye mu gihe runaka.
Imizinga ya kijyambere igiye kujya yifashisha ikoranabuhanga
Iri koranabuhanga rizaba ryifashisha imirasire y'izuba
Bamwe mu bagize itsinda ry'abatekinisiye ba NARADA Ltd, ikigo gishyira mu bikorwa imishinga y'ikoranabuhanga ya Kaminuza y'u Rwanda ku bw'amasezerano.
Ntawuzumunsi wavumbuye ikoranabuhanga rigiye kwifashishwa n'abavumvu, avuga ko yababazwaga n'umusaruro udashyitse uva muri uyu mwuga
Abahuguwe bose bajyanye akanyamuneza, bahamya ko ubuvumvu bwabo bugiye kurushaho kugira agaciro.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages