Imodoka 12 zimaze gufatwa na polisi y’u Rwanda zishaka kwinjizwa mu gihugu. Zavumbuwe hifashishijwe ikoranabuhanga ryitwa I-24/7 rikoreshwa n’ibihugu 190 bigize Umuryango wa Polisi Mpuzamahanga, Interpol.
Minisiteri y’Umutekano mu gihugu yagaragaje ko iryo koranabuhanga rikoreshwa ku mipaka ihuza u Rwanda n’amahanga, bivuze ko ibyibwe nk’imodoka n’ibindi nyirabyo agahita atangaza ko byibwe, bigashyirwa mu buryo bw’ikoranabuhanga ngo bishakishwe bidashobora kwambuka umupaka bidafashwe.
Kuva ubwo buryo bwashyirwaho hamaze gufatwa imodoka 12 zibwe mu bihugu birimo u Buyapani, Uganda, Kenya,u Bwongereza n’u Bubiligi, zishaka kwinjizwa mu Rwanda kandi zose zashyikirijwe bene zo.
Umuyobozi wa Polisi Mpuzamahanga ishami ry’u Rwanda, , A C P Tony Kuramba yavuze ko ikoranabuhanga rya I-24/7 rifasha mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka no gufata ababikoze, ndetse yongeraho ko rikoreshwa ku mipaka yose y’u Rwanda.
Ubwo Polisi y’u Rwanda yashyikirizaga iya Uganda imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Noha ifite nimero ziyiranga UAL 123L , umuhango abereye i Kagitumba tariki 24 Gashyantare, ACP Kuramba yavuze ko bakajije umutekano ku mipaka.
Nyuma y’aho ifatiwe, byaje kugaragara ko inzego z’ubuyobozi zo muri Uganda zari zaramaze kuyifata ndetse ziyisubiza nyirayo witwa Deo Arinitwe, ariko ntizayikura muri ririya koranabuhanga nk’igishakishwa, akaba ari na yo mpamvu yatumye ifatirwa ku mupaka w’u Rwanda na Uganda.
ACP Kuramba yakomeje agira ati"Ibi bigaragaza ko twakajije umutekano ku mipaka yacu dukoresheje ikoranabuhanga. Bituma turwanya bene ubu bujura ndetse n’ibindi byaha byambukiranya imipaka."
Izindi modoka zitandukanye na zo zagiye zifatirwa ku mipaka y’u Rwanda zirimo kugerageza kwinjizwa.


















TANGA IGITEKEREZO