Abo ba rwiyemezamirimo babigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Werurwe 2020 ubwo bari mu mahugurwa y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutunganya amasoko ya leta (RPPA) ku mikoreshereze y’urubuga rwa 'Umucyo e-procurement' rufasha ba rwiyemezamirimo gupiganira amasoko ya leta bakoresheje ikoranabuhanga.
Muhorakeye Joyeuse yabwiye IGIHE ko akunze gupiganira amasoko ajyanye no gutanga ibikoresho by’isuku, aho we kimwe n'abandi bapiganira amasoko asanga hari ibyiza by’iryo koranabuhanga birimo kugabanya igihe, ikiguzi no kwimakaza umucyo mu mitangire y'amasoko ya leta.
Ku rundi ruhande avuga ko hari umwihariko iryo koranabuhanga rizagira kuri ba rwiyemezamirimo b’abagore, birimo guca ukubiri na ruswa y’igitsina bamwe bashoboraga gusabwa igihe babonanye n’abazatanga amasoko.
Ati “Hari ruswa nyinshi, abantu batangaga amasoko mbere bashoboraga kutagusaba amafaranga bakagusaba ruswa y’igitsina ariko ntaho twahurira kuko nta sura yanjye yabona ni ikoranabuhanga ibisabwa byose tubinyuza mu ikoranabuhanga.”
Uyu mugore yavuze ko iyo ruswa yashoboraga kuyisabwa ntayitange akabyihorera ariko hakagira undi uyitanga akaba araryegukanye. Muhorakeye yakomeje avuga ko ubu nta yindi mbogamizi abona yamubuza gupiganira isoko.
Ati “Ubu nta bwoba nagira bwo gupiganira isoko kubera ko nta muntu umpagarika mu nzira nzi ko nta n’inkomyi iyo ariyo yose icyo nzabasha gutekereza nkategura isoko ryanjye neza nzaba nzi ko igihe icyo aricyo cyose naritsindira.”
Uwihoreye Jeannette ukorera mu Karere ka Nyamagabe, yavuze ko icyizere mu masoko ya leta cyiyongereye kurusha uko byari bisanzwe hakoreshwa impapuro. Ni mu gihe kandi ngo nk’abagore babifatanya n’indi mirimo yo kwita ku rugo nabyo bizaborohereza kubera igihe gito bitwara.
RPPA iri mu bukangurambaga bwo gushishikariza ba rwiyemezamirimo babishaka kandi babifitiye ubushobozi kwinjira mu ikoranabuhanga rya ‘Umucyo e-procurement’ ribafasha gupiganira amasoko ya leta.
Ni ubukangurambaga buri kujyana no gutanga amahugurwa yimbitse ku bamaze kwiyandikisha n’abasanzwe bakoresha ubwo buryo kugira ngo bajye babyikorera ndetse bakerekwa n’uburyo bazajya basabamo ubufasha igihe bagize ingorane runaka.
Impuguke mu by’amasoko ya leta muri RPPA, Nkubito Eugene, avuga ko agendeye ku mibare y’abantu bashya bari gushishikarira kwinjira mu gukoresha ikoranabuhanga mu bukangurambaga bari gukora bizazamura umubare w’abapiganira amasoko ya leta muri rusange.
Ati “Bigaragara ko abantu babyishimiye bitanga icyizere kuba barabyishimiye bizazamura umubare w’abapiganira amasoko ya leta kandi turi gukomeza na gahunda hose n’ahandi benshi hasigaye tuzahagera.”
RPPA imaze gukorera ubwo bukangurambaga n’amahugurwa mu turere dutandukanye two mu Ntara y’Amajyepfo n’Iburasirazuba ahamaze kwiyandikisha ba rwiyemezamirimo bashya barenga 67.
Ku bukangurambaga bwakozwe hahujwe uturere twa Kamonyi, Muhanga na Ruhango hiyandikishije 22, Kayonza na Rwamagana hiyandikisha 16, Huye, Gisagara na Nyaruguru 17 naho Nyanza na Nyamagabe hiyandikisha 12.
RPPA ihugura abafite ubushake n’ubushobozi bwo gukoresha ikoranabuhanga bapiganira amasoko ya leta ari nayo mpamvu isaba abaryinjiyemo kurikoresha bapiganira amasoko.




Amafoto: Dushimimana Ami Pacifique




Ibitekerezo 0