00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikoreshwa rya telefoni zigendanwa ku biga mu mashuri yisumbuye ntirivugwaho rumwe

Yanditswe na
Kuya 6 September 2014 saa 12:44
Yasuwe :

Kuri ubu telefoni nyinshi zirimo gahunda nyinshi z’ikoranabuhanga abantu bashobora gukenera mu bushakashatsi bwa buri munsi; ku ruhande rw’ abanyeshuri ariko ngo n’ubwo batazemerewe, bashimangira ko ku rwego rwabo zibafasha gushakisha ibijyanye n’amasomo biga kuko mudasobwa z’amashuri yabo zitagira interineti.
N’ubwo bimeze bityo ariko, ikoreshwa rya telefoni mu banyeshuri ntiryemewe na Minisiteri y’Uburezi kubera ko zishobora kurangaza abanyeshuri bigatuma batiga neza uko bikwiriye.
Mu (…)

Kuri ubu telefoni nyinshi zirimo gahunda nyinshi z’ikoranabuhanga abantu bashobora gukenera mu bushakashatsi bwa buri munsi; ku ruhande rw’ abanyeshuri ariko ngo n’ubwo batazemerewe, bashimangira ko ku rwego rwabo zibafasha gushakisha ibijyanye n’amasomo biga kuko mudasobwa z’amashuri yabo zitagira interineti.

N’ubwo bimeze bityo ariko, ikoreshwa rya telefoni mu banyeshuri ntiryemewe na Minisiteri y’Uburezi kubera ko zishobora kurangaza abanyeshuri bigatuma batiga neza uko bikwiriye.

Mu bihe byahise habayeho gahunda nyinshi zo kurwanya ikoreshwa rya telefoni zigendanwa ku mashuri, ku buryo bamwe mu bazifatanywe bahabwa ibihano bikomeye harimo no kwirukanwa burundu.

Ku rundi ruhande ariko bamwe mu bayobozi b’ibigo bavuga ko iyo bafatanye umunyeshuri telefoni, ayamburwa akayihabwa igihembwe cyangwa umwaka w’amashuri birangiye.

Mu Rwanda higeze kuvugwa irwanywa rikomeye rya telefoni zigendanwa ku banyeshuri bo mu mashuri yisumbuye. Icyo gihe Dr Mathias Harebamungu, wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, yagaragaye mu kigo cy’ishuri kimwe amenagura telefoni zigendanwa yifashishije isuka; ibi bintu ntibyavuzweho rumwe na benshi.

Dr Harebamungu amenagura telefoni akoresheje umujyojyo

Minisiteri y’Urubyiruko n’isakazabumenyi mu ikoranabuhanga yo ishishikariza urubyiruko gukoresha ikoranabuhanga cyane mu kuvumbura no guhanga udushya kandi telefoni ni bimwe mu bikoresho byifashishwa.

Abanyeshuri bemeza ko telefoni ntacyo zitwaye cyane cyane ku biga bataha kuko zibafasha kumenya n’ibindi mwarimu atabona umwanya wo kubigisha.

Umwana w’umuhungu ufite imyaka 17 wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye ku kigo cya EPA we yabwiye IGIHE ko telefoni imufasha gushakisha amakuru y’ibyo yiga kuri interineti aho kwibanda ku byo mwarimu amuha gusa; ngo iyo arangije ibyo, anifashisha iyo telefoni mu karuhuko, aho yumva kandi akareba umuziki.

Abajijwe aho yakuye telefoni yagize ati “Ntabwo wabura aho ukura telefoni muri iki gihe tugezemo”.

Undi munyeshuri wiga ku kigo cy’amashuri cya Camps Kigali wagaragaye ari gukoresha telefoni ku ishuri, yabajijwe icyo ari kuyimaza, avuga ko nk’umuntu witegura gukora ikizamini gisoza amashuri yisumbuye, aba ashakisha kuri internet ibibazo byose atekereza ko bazamubaza noneho akabishakira n’ibisubizo.

”Nshakisha ikintu cyose numva ko cyazaza mu bizamini nkahita nkibonera n’igisubizo”.

Gusa uyu munyeshuri we ngo by’umwihariko ni umuhanzi, akaba yumvira umuziki kuri telefoni ngo akomeze atere imbere.

Abanyeshuri bajya bahabwa amahugurwa mu ikoranabuhanga

Abandi banyeshuri batatu baganiriye na IGIHE bavuga ko bazihamagaza basobanuza bagenzi babo mu gihe cyo gusubiramo amasomo bari iwabo ndetse bagakoresha facebook na whatsup bandikirana n’inshuti.

Ku rundi ruhande ariko ababyeyi ntibemeranya n’abana ku mikoreshereze ya telefoni kuko ngo iyo umubyeyi abajije umwana ibyo arimo atamwemerera kubireba.

Bamurange ni umubyeyi utuye mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge, avuga ko umwana abaye ari gukoresha telefoni ubushakashatsi bw’amasomo atakwanga ko umubyeyi abireba.

“Ntabwo umwana yaba ari gushakisha ubumenyi mu byo yiga ngo numubaza ahite azimya telefoni, ahubwo baba barimo nko mu miziki cyangwa bareba filime mbi, usanga umwana ahuze cyane areba muri terefoni kandi namusaba kunyereka ibyo arimo agahita abivanamo akancenga bigatuma ngira amakenga ko atari byiza”.

Uyu mubyeyi akomeza avuga ko yicura agasanga umwana ari kuganirira kuri telefoni ku buryo n’iyo ayimwambuye undi munsi atira iy’umukozi akaba ari yo ahamagaza.

Ababyeyi batandukanye bemeza ko batazi icyo abana babo bakoresha telefoni kuko babona abana bahuze cyane bareba muri telefoni ariko ntibamenye niba ari ibyiza bazikoresha cyangwa ibibi.

Ku ruhande rwa Minisiteri y’Urubyiruko n’isakazabumenyi mu itumanaho yo ivuga ko ishishikariza urubyiruko gukoresha ikoranabuhanga, gusa ngo baba bakwiriye kurikoresha mu buryo bwiza bubungura ubumenyi no guhanga udushya.

Abanyeshuri ba LDK mu Mujyi wa Kigali/ Foto: Izuba Rirashe

Emmanuel Habumuremyi, Umujyanama wa Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga yagize ati “Abanyeshuri baramutse bakoresheje telefoni mu gihe bari mu rugo bagacukumbura kugira ngo bunguke ubumenyi cyangwa bamenye ibyo mwarimu atavuze, nta cyo byaba bitwaye ariko kuzizana ku ishuri byo si byo rwose”.

Yongeyeho ati “[…] umwana aba akwiye gukurikiranwa n’umubyeyi ntamureke”.

Mu gihe twateguraga iyi nkuru, twagerageje mu buryo bwose kuvugana n’abayobozi ba Minisiteri y’Uburezi ngo bagire icyo batangaza ku ikoreshwa rya telefoni mu mashuri yisumbuye, ariko birananirana.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages