00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikosa Abanyarwanda badakwiriye gutinyuka gukora mu mboni za Gen Kabarebe

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 13 April 2022 saa 08:20
Yasuwe :

Umujyanama wihariye wa Perezida mu birebana n’umutekano Gen. James Kabarebe yavuze ko Abanyarwanda badakwiriye gukora ikosa ryo kwibagirwa amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo n’imbaraga zakoreshejwe mu kongera kurwubaka.

Gen. Kabarebe yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abakozi bo mu bigo bitatu birimo Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora n’abakora mu Biro by’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta cyateguwe hagamijwe kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Gen. James Kabarebe wari umushyitsi mukuru yagarutse cyane ku rugendo rw’inzitane rwaranze urugamba rwo kubohora igihugu guhera mu 1990 ubwo ingabo za RPA zatangiraga guharanira kukibohora.

Yavuze ko nubwo hari aho Abanyarwanda bageze bubaka ubumwe mu gihe cy’imyaka 28 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe no kwiyubaka mu iterambere, Abanyarwanda batagomba gukora ikosa ryo kwibagirwa kuko ari ryo rishobora no kongera kubatura mu kaga.

Yagize ati “icyo abantu bakwiye kujya bibaza uyu munsi, ni ugusubiza amaso inyuma bakareba icyatumye biba [Ubumwe bw’Abanyarwanda] u Rwanda rwongera kubaho, abanyarwanda bakongera kubaho. Nubwo ibikomere bihari, abantu bajye bazirikana izo mbaraga bazirikane naho byatumye.”

Yavuze ko ubumwe bw’Abanyarwanda ari ibintu byizanye gutyo kandi ko abantu bakwiye kwirinda kubyitiranya asaba ko Abanyarwanda batagakwiye gukora ikosa ryo kwibagirwa.

Ati “Buriya kamere muntu ni mbi cyane, abantu bakunda kwibagira, umunsi Abanyarwanda bibagiwe n’iryo kosa rya mbere bazaba bakoze nyuma ya Jenoside. Iryo ni naryo kosa rizatuma wenda kera barangaye amahano yongera kuba.”

Yavuze ko kutibagirwa arizo mbaraga zizatuma abanyarwanda bakomeza kubaho, yemeza ko ubugome n’ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi biri mu byateye imbaraga Inkotanyi zo guhagarika zo kuyihagarika kuko abasirikari batri bagisabwa kwitanga ahubwo bo babikoraga bibavuye ku mutima.

Icyo atazibagirwa mu bihe byo kwibuka

Muri iki kiganiro Gen. James Kabarebe wavuze ko akunze gushaka uko atakitabira ibikorwa byinshi mu bihe nk’ibi kubera ubukomere n’ibihe bigoye bagiye bacamo mu rugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi yasobanuye ko icyo atazibagirwa mu bihe nk’ibi byo kwibuka ari ibyo yaboneye ku mugezi w’Akagera.

Ati “Nabonye byinshi ariko muri ibi bihe icyo ntajya nibagirwa ni ku Akagera, aho wabonaga imirambo ya ba bandi bajugunyaga muri Nyabarongo, bakamanuka bakazagera ku Kagera. Njye nabonye umugore bamwishe bamushyize ku gisongo cy’igiti kirekire bongeraho akana, bashyiraho aka kabiri, aka gatatu … bagera kuri bane.”

“Ukibaza uti nonese ko uwabicaga yari afite ubushobozi bwo kubica niba ari umuhoro yakamutemye yaba ari imbunda akabarasa. Nonese kujya kwica ukongera ugashyira no ku giti birongeraho iki? Urica ukongera ukica n’uwapfuye, urwo ni urwego rw’ubugome n’urwango rwa rundi rurenze rwagaragariraga mu mvugo mu byo bakoraga byose byarabigaragazaga.”

Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, Bizimana Ruganintwali Pascal, yavuze ko Abanyarwanda nabo bakwiye guhora bafite icyizere cyo kubaho ndetse buri wese akabera mugenzi we urumuri.

ati “Dukwiye guhorana icyizere kubera ko abahagaritse Jenoside baracyahari kandi inyigisho baduha zituma duharanira ko bitazongera kubaho. Buri mwaka turicara tukabiganiraho kandi byakabaye mu by’ukuri bitubera isomo, tukava aha tuzi ko mu byo dukora, aho dutuye dukwiye kuba urumuri rugararaza icyizere.”

Umugenzuzi Mukuru W’Imari ya Leta, Kamuhire Alex, yagaragaje ko aho u Rwanda rugeze rwiyubaka nta muntu wari ukwiye kubikerensa ahubwo ari ibintu bikwiye kuzirikanwa hagamijwe gusigasira ibimaze kugerwaho.

Gen James Kabarebe yasabye Abanyarwanda kwirinda kwibagirwa imbaraga zakoreshejwe mu kubohora Igihugu.
Abari aho basabwe gukomeza umuco wo kubabarira no kwirinda gutoneka Abarokotse Jenoside.
Abakozi bari bitabiriye iki gikorwa cyo kwibuka basabwe gukomeza kwimika ubumwe.
Komiseri Mukuru wa RRA Ruganintwali Pascal yasabye ko buri wese yaharanira kubera mugenzi we urumuri rw'icyizere.
Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta Kamuhire Alex yavuze ko Abanyarwanda bakwiye gukomeza kuba umwe.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages