00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

ILPD yahawe umukoro wo kuziba ibyuho by’amategeko bituma hakiri abahishira abakoze Jenoside

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 30 May 2026 saa 05:40
Yasuwe :

Perezida wa IBUKA, Dr. Gakwenzire Philbert yasabye abarimu n’abanyeshuri bo mu Ishuri ryigisha rikanateza Imbere Amategeko (ILPD), kureba icyo bakora bagakura ibihato mu mategeko agituma abacumbikiye abakoze Jenoside, babahishira kugeza bapfuye, bo ntibibagireho ingaruka, kandi baba barabikoze babizi banabishaka, ndetse basanzwe barasinye amasezerano yo gukumira no guhana ibyaha bya Jenoside.

Ibi yabigarutseho mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 muri ILPD, cyabaye ku wa 28 Gicurasi 2026 ku cyicaro cy’iri shuri mu Karere ka Nyanza.

Mu buhamya bwa Munyantwali Alphonse w’imyaka 84 wavukiye akanakurira i Nyanza, yavuze yagaragaje uko amateka y’ivangura yashegeshe Nyanza, kuva mu cyiswe ubwigenge kugeza kuri Jenoside ubwayo yishe Abatutsi basaga ibihumbi 137 mu gihe gito cyane.

Yagaragaje ko nyuma yo kuhakura umurwa w’ubwami banaciyemo ibice umujyi wa Nyanza, igice kimwe kigashyirwa muri Perefegitura ya Butare, ikindi gice gishyirwa muri Perefegitura ya Gitarama, naho ikindi kijyanwa muri Gikongoro, ndetse umujyi uhindurirwa izina witwa Nyabisindu, hagamijwe gushwiragiza abanyenyanza ngo badakomeza kugira ubumwe no gutsimbarara ku matwara ya cyami.

Ati “Bagerageje gusibanganya ibimenyetso byarangaga Nyanza, birukana abacuruzi b’Abahinde n’Abagereki, bakajya babategeka gucuruza kabiri mu cyumweru gusa, bituma bigendera.’’

Mu kiganiro ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Dr. Gakwenzire yavuze ko hari ibyuho byakomeje kuranga urwego rw’amategeko kuko nko mu bihe by’ubutegetsi bwa Perezida Habyarimana hari igihe yamaze imyaka umunani ayobora nta Nteko Ishinga Amategeko agira, na nyuma yaho yifashisha amategeko atsindagira politiki z’iringaniza mu mashuri n’ibindi.

Ati ‘‘Habyarimana afata ubutegetsi mu 1973, Inteko Ishinga Amategeko yongeye kujyaho nyuma y’imyaka umunani mu 1981. Nta Minisitiri w’Intebe wabagaho, nta muyobozi w’ingabo na Jandarumori babagaho, kugera n’igihe ishyaka rya MRND mu nguni zose (cellules spécialisées), Habyarimana ari we wabaga ahayobora.’’

Yavuze ko abanyamategeko bagiye bifashishwa mu kugoreka ibintu kugira ngo bifatwe nk’ibifite ishingiro kandi atari byo, nko mu Budage bwa Hitler, aho yamburaga uburenganzira Abayahudi bari bahamaze imyaka myinshi kugeza bishwe, ndetse no mu Rwanda atanga urugero rwa politiki y’iringaniza.

Ati ‘‘Amategeko y’ivangura nk’ay’iringaniza mu mashuri, yabaga yaratowe n’abantu babyize. Ariko se mu by’ukuri ibyo byabaga bimaze iki? Ni yo mpamvu haba aha ndetse n’ahandi, igihe cyose biba bikenewe gushyiramo inyurabwenge.’’

Yagaragaje ko ibi byagiye binakoreshwa no mu zindi siyansi, aho nko mu mashuri bavugaga ngo ‘Abatutsi batanu ukuyemo batatu, hasigara bangahe?’, ibishimangira kurebera urwango ruganisha kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Dr Gakwenzire yasabye ILPD kubakira ku byagezweho mu guca umuco wo kudahana cyane cyane ku bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagaragaje ko nubwo hagiyeho amategeko mpuzamahanga akurikirana abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko ibihugu byinshi byabigenzemo biguruntege byaba iby’Afurika n’ahandi.

Yavuze ko Kabuga Félicien wahunze ubutabera igihe kirekire akagaragara mu 2020, kugeza igihe yapfiriye ataburanye kuko byavugwaga ko nta bushobozi bwo kuburana afite.

Ati ‘‘Kabuga yamaze imyaka 26 yihisha ubutabera, abifashijwemo n’abantu barimo na za Leta. Aho yagendaga hose yabaga afite ibyangombwa byemewe n’amategeko, uretse guhindura amazina gusa. Kugeza ubu tuzi ko yafatiwe mu Bufaransa ku wa 26 Gicurasi 2020.’’

‘‘Ese, ntabwo dukwiye kwibaza ngo ko yafashwe kuri iriya tariki, yari yagezeyo ryari? Yari yajyanyweyo na nde? Ni nde wamushyigikiye? Nk’abantu bakurikira imikorere y’ubutabera, mubona nta leta zikwiye kubihanirwa, kubera ko zabangamiye ubutabera? Njye mbibonamo ikibazo, naho ubundi ntibizongere tuba tuvuga, izakomeza ibe amagambo gusa, cyane cyane ko mu mategeko hanabaho gushyira mu gaciro.’’

Umuyobozi Mukuru wa ILPD, Dr. Muyoboke Aimé Karimunda, yavuze ko kuba ILPD ari igicumbi cy’amategeko hakwiye kuba ingombyi y’amategeko yo kurandura Jenoside, abahiga barimo n’abanyamahanga, bakihatira kuhakura amasomo yo kurwanya no kugendera kure urwango.

Yibukije ko Jenoside igihe cyose ibanzirizwa n’ivangura,

Ati ‘‘Ikintu cyose kiganisha ku ivangura, kiba ari urubuto utamenya igihe ruzerera, ariko ushobora kuzasaruramo jenoside.’’

ILPD igaragaza ko yakoze ubushakashatsi ku yahoze ari Centre National de Formation Judiciaire (CNFJ), igasanga amateka agaragaza ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi nta makuru ahari y’uko haba hari umuntu wahaguye.

Abiga muri ILPD barimo n'abanyamahanga bafatananyije n'abandi mu rugendo rwo kwibuka
Abarimo Perezida wa Ibuka ku rwego rw'igihugu, Dr. Gakwenzire Philbert, bakoze urugendo rwo kwibuka rwavuye kuri ILPD rugera ku Rwibutso rwa Nyanza, i Busasamana
Umuryango mugari wa ILPD wahawe umukoro wo kuziba ibyuho mu mategeko agiha urwaho abahishira abakoze Jenoside yakihishe hirya no hino
Umuyobozi Mukuru wa ILPD, Dr. Muyoboke Aimé Karimunda, yavuze ko kuba ILPD ari igicumbi cy’amategeko hakwiye kuba ingombyi y’amategeko yo kurandura Jenoside
Hanacanwe urumuri rw'icyizere
Dr. Gakwenzire, yagaragaje kenshi amategeko yagiye ashyirwaho mu nyungu z'abanyepolitiki zigamije kubuza bamwe uburenganzira, asaba abo muri ILPD kutaba nkabo
Abiga muri ILPD, basabwe gutanga umusanzu wabo mu kuziba ibyuho bigituma abahishira abakoze Jenoside bakarinda bapfa, ntibahanwe batabiryozwa
Abarimo Umuyobozi wa Koleji ya Huye, Dr. Muleefu Alphonse bari bitabiriye gahunda yo kwibuka muri ILPD
Abagize inzego z'umutekano nabo bari bitabiriye iki gikorwa cyo kwibuka muri ILPD
Umuyobozi Mukuru wa ILPD, Dr. Muyoboke Aimé Karimunda, yavuze ko kuba ILPD ari igicumbi cy’amategeko hakwiye kuba ingombyi y’amategeko yo kurandura Jenoside

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages