Ibi byagarutsweho kuwa 05 Ukuboza 2023 ubwo hasozwaga ibiganiro byahuje ubuyobozi bwa ILPD n’itsinda ry’abayobozi bahagarariye Ishuri ryigisha amatekego ryo mu gihugu cya Uganda ryitwa Uganda Law Development Centre.
Umuyobozi wa ILPD Dr Muyoboke Karimunda Aime, yavuze ko kugirana umubano na Uganda Law Development Centre ari iby’agaciro kenshi kuko ari ikigo gikora ibisa nk’ibya ILPD.
Yagize ati “Ni ikigo cyafashije cyane kugira ngo ILPD itangire gukora ibyo ikora ubu, dusanzwe dufitanye imikoranire. Mu myaka ya 2008, abayobozi ba ILPD bigeze kujyayo. Hari abarimu bagiye bava muri Uganda bakaza gutanga ubumenyi hano kandi ibyo byose bifite akamaro. Ibi bizamura ubuhahirane n’ubutwererane muri byose’’.
Yakomeje avuga ko ibiganiro nk’ibi iyo bibaye buri wese yerekana ibyo akora bituma buri ruhande rwigira ku rundi maze abantu bakarushaho kunoza ibintu.
Ati “Nk’ubu batubwiye ko mu gihugu cyabo cya Uganda ibizamini bitangwa bigamije kwinjiza abantu mu mwuga w’abavoka, bikoreshwa n’ishuri ryabo mu gihe hano mu Rwanda atari ko bimeze. Hano barangiza ILPD bagasohoka,hanyuma bagakora ibizamini babikoreshejwe n’izindi nzego zo hanze.”
Yavuze ko ari ibintu bashaka guteza imbere kuko byakorohereza abanyeshuri n’umwuga muri rusange.
Umuyobozi w’Ishuri ry’Iterambere ry’amatego muri Uganda, Frank Nigel Othembi, yavuze ko ikigo ayoboye kimaze imyaka 53 gikora, kikaba kinafite abanyeshuri basaga 2000 bigamo.
Yashimye umubano wabo na ILPD. Ati “Twashimishijwe cyane n’uburyo hano ubona ko batekereje ku buryo bwo gucumbikira abaza bagana iri shuri. Ibi bikorwaremezo biri hano biranejeje. Ubona ko natwe dukwiye kubigiraho. Twakunze cyane ukuntu bategura ibintu byose,kandi ubona biri ku murongo,ni ibintu byiza twabishimye’’.
Uyu muyobozi akomeza avuga ko bikiri mu ntago, agashimangira ko bazakomeza kubaka umubano ubafasha gusangira ubumenyi,abarimu n’ubundi bigamije kuzamura uburezi batanga.
Ubuyobozi bwa ILPD butangaza ko inntego ari ugukaza umubano n’ibigo byose byigisha amategeko mu bihugu by’akarere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!