00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zimwe mu manza z’ibigugu zambutse 2014, n’ubu rukigeretse muri 2015

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 29 January 2015 saa 01:15
Yasuwe :

Muri uyu mwaka w’2015 mu Rwanda hakomeje imanza zifatwa nk’ibigugu, bitavuze ko zikomeye kurusha izindi cyangwa zifite agaciro gasumbye ak’izindi, ahubwo zigafatwa ziityo n’itangazamakuru, kuko ari zao zikunze kurihuruza.
Zimwe muri izi manza zikurura itangazamakuru cyane, zatangiye mbere ya 2014, izindi zitangira muri 2014. Turagaruka ku zambutse umwaka, zikaba zikomeje n’ubu muri 2015.
1. Urubanza rwa Angélique Kantengwa wayoboraga RSSB
Kantengwa Angelique wahoze ari Umuyobozi (…)

Muri uyu mwaka w’2015 mu Rwanda hakomeje imanza zifatwa nk’ibigugu, bitavuze ko zikomeye kurusha izindi cyangwa zifite agaciro gasumbye ak’izindi, ahubwo zigafatwa ziityo n’itangazamakuru, kuko ari zao zikunze kurihuruza.

Zimwe muri izi manza zikurura itangazamakuru cyane, zatangiye mbere ya 2014, izindi zitangira muri 2014. Turagaruka ku zambutse umwaka, zikaba zikomeje n’ubu muri 2015.

1. Urubanza rwa Angélique Kantengwa wayoboraga RSSB

Kantengwa Angelique wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), yatawe muri yombi muri Nzeli 2014, akurikiranyweho guhombya Leta amafaranga miliyari imwe na miliyoni 617 no kurya ruswa.

Kantengwa wigeze gukora muri Banki nkuru y’u Rwanda BNR yahise agezwa imbere y’ubutabera nuko muri uko kwezi Urukiko rwisumbuye rwa Nyamirambo ruhita rumukatira gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Mu rubanza ku ifungwa n’ifungurwa, ubushinjacyaha bwamureze guhombya Leta akayabo ka miliyari na miliyoni zisaga 600 ndetse no gutanga ibya Leta ku buntu.
Kugeza ubu ntarakatirwa, bisobanuye ko urubanza rwe rugikomeje.

2. Hasifa Ddungu yafatanywe Cocaine

Muri Kanama Polisi y’u Rwanda yafatiye ku kibuga cy’indege umugore ufite ubwenegihugu bw’u Bwongereza ukomoka muri Uganda witwa Ddungu Hasifa w’imyaka 47, afite ibiyobyabwenge byo mu bwoko bwa ‘Cocaine’ gifite agaciro ka miliyoni 45 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uretse kuba ibi biyobyabwenge byari bihenze, ikindi cyatumye iyi nkuru ivugwa cyane ni uko, nk’uko Polisi ibyemeza, uyu Ddungu yabaye umuntu wa mbere, mu myaka hafi icumi yari ishize, ufatanywe ku butaka bw’u Rwanda ikiyobyabwenge cya Cocaine kibarirwa mu bikomeye ku Isi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, umuyobozi w’ishami rishinzwe ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda, ACP Théos Badege yatangaje ko uyu mugore yari avuye ku i Bujumbura mu Burundi avuga ko agiye Entebbe muri Uganda.

Yafatanwe ikiro cy’ifu cya cocaine yari mu dufuko tubiri yari yahishe mu ikariso, afatwa kuwa Gatandatu tariki ya 23 Kanama 2014.

Nyuma yo gushakirwa umusemuzi n’umwunganizi mu by’amategeko uyu mugore yahise ashyikirizwa ubushinjacyaha uyu mwaka ukaba urangiye hagitegerejwe ko ashyikirizwa Urukiko rukuru ngo aburanishwe kuri iki cyaha ndengamipakaaregwa.
Nikiramuka kimuhamye, Ddungu ashobora kuzafungwa imyaka 10, akanacibwa ihazabu ya miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda. Ntaraburanishwa ngo atsinde cyangwa atsinzdwe.

3. Radio One: Nyagatare Jean Luc yigaranzuye KNC

Mu Ukuboza 2014, Urukiko rukuru rw’ubucuruzi rwa Nyamirambo rwemeje ko Nyagatare Jean Luc yirukanywe na Kakoza Nkuriza Charles bakunze kwita KNC mu buryo butubahirije amategeko, rwemeza ko akiri umunyamigabane wa Radio 1 Ltd.
Iki cyemezo gitandukanye n’icyari cyafashwe n’Urukiko rw’Ubucuruzi rwa Nyarugenge muri Gashyantare 2013 kuko rwo rwari rwanzuye ko Nyagatare Jean Luc atari umunyamigabane muri iyi Radio.

Nyuma yo kwemeza ko ubujurire bwa Nyagatare bufite ishingiro, uru Rukiko Rukuru rwasabye KNC kwishyura indishyi no guhemba abavoka Bingana na miliyoni imwe n’igice (1,500,000 Frw), akishyura andi miliyoni ebyiri (2,000,000 Frw) yasigaye ku gihembo cy’uwakoze Audit ya Radio 1 ndetse no gusubiza Nyagatare ayo yari yatanze nka avance angana na miliyoni imwe (1,000,000 Frw). Mbere yahoo kandi, KNC yari yarakatiwe gufungwa imyaka ibiri kubera inyandiko mpimbano muri uru rubanza rwa Radio One, ariko yahise ajurira.

Kuri uwo munsi watangarijweho iyi myanzuro, KNC uregwa na Nyagatare ko akoresha impapuro mpimbano, yahise atumizaho inama y’igitaraganya n’abanyamukuru abasobanurira ko atemera imyanzuro yatanzwe n’urukiko kandi ko ateganya kujuriramu Rukiko rw’Ikirenga.

4. Rubavu: Umusirikare yarashe batatu mu kabare, ahitana umwe

Nyuma y’umusirikare Munyambabazi Theogene wari warasiye abantu mu kabari I Gicumbi mu kwezi kwa munani 2014, nyuma y’ibyumweru bitatu Muri Nzeli Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwahamije Cpl Habiyambere Emmanuel icyaha cyo kwica umuturage rumukatira gufungwa burundu no kwamburwa ipeti rya gisirikare.

Iby’uru rupfu byabereye mu kabare ka Caribana k’uwitwa Mutuyeyezu, kari hafi y’umupaka w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokorasi ya Congo, aho mu rukerera babyina Cpl Habiyambere yatatse ko yibwe amafaranga 200 n’abo babyinanaga nuko asabye abakobwa bari kumwe kuyamusubiza baramutsembera we ahita asubira mu kigo abamo azana imbunda ahita amija amasasu mu ruvunge rw’abantu, arasamo batatu, umwe ahita apfa. Yasabiwe gufungwa burundu, ariko urubanza rwe ntirurarangizw amu buryo ndakuka.

5. Rujugiro yatsinzwe na Leta y’u Rwanda

Rumwe mu manza zabaye uyu mwaka harimo urw’umunyemari Tribert Rujugiro Ayabatwa watsinzwe mu kwezi kw’Ugushyingo na Leta y’u Rwanda mu urubanza ayiregamo gufatira imitungo ye irimo inzu ikorerwamo ubucuruzi mu Mujyi wa Kigali (UTC).

Muri Nyakanga, uyu munyemari Rujugiro yari yareze muri uru rukiko ruri muri Arusha Leta y’u Rwanda ko yafatiriye mu buryo bunyuranije n’amateko umutungo we ugizwe n’inyubakwa ya Union Trade Center mu mujyi wa Kigali.

Uru rubanza rufite imizi mu kwezi kwa cumi k’ umwaka wa 2013, ubwo komisiyo y’umujyi wa Kigali ishinzwe gucunga umutungo wasizwe na benewo, yategekaga abakodesha inyubakwa ya Union Trade Centre gutangira kujya bayishyura amafaranga y’ubukode.

Muri Gashyantare 2014, Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yatoye itegeko ryemeza ko imitungo idafite ba nyirayo izajya icungwa na Leta kugeza igihe beneyo babonekeye bakayisubizwa, mu gihe bemeje ko ari iyabo.
Rujugiro yajuririye iki cyemezo, bivuze ko urubanza ruzakomeza.

6. Ruhango: uwatorotse gereza akica abantu 6, aracyaburanishwa

Muri Kanama 2014mu Karere ka Ruhango, Baribwirumuhungu Steven wari waratorotse gereza ya Mpanga yakoze amahano yo kwica abantu batandatu bo mu muryango wa Ngayabarerura bari bafunganwe muri gereza ya Mpanga.

Uyu Baribwirumuhugu Polisi yahise imuta muri yombi, imukurye aho yari amaze iminsi yihishe, yaranahinduye amazina, asigaye yitwa Habumugisha Etienne.
Asobanura impamvu yabishe, yavuze ko yababajwe n’uko Ngayaberura yamennye ibanga ko yatorokeye iwe, akandikira umugore we amusaba kumusezerera ngo atazabateza ibibazo, ahitamo kumuhemukira amwicira umuryango.

Baribwirumuhungu yavuze ko ubwo umugore wa Ngayaberura yari yagiye kwahira ubwatsi bw’amatungo aribwo yagiye afata umwana umwe umwe amujyana hanze akamwicisha icyuma yari yaguze, na nyina atashye amukubita umuhini aramwica.
Amaze kubica nibwo yafashe imirambo yose uko ari itandatu ayishyira mu nzu, mu rukerera arahunga.

Abagororwa muri Gereza ya Muhanga bahise bamagana ubu bwicanyi.
Uretse uyu Baribwirumuhungu Steven hanatawe muri yombi abandi basore batatu bakatiwe gufungwa by’agateganyo iminsi 30; ari bo Simbarubusa Leonidas, Uwayisenga Livin na Mugemanyi Tito. Urubzna rwa Baribwirumuhungu rwasubukuwe muri iki cyumweru, ubushinjacyaha buracyamusabira gufungwa burundu.

7. Yakatiwe gufungwa burundu y’umwihariko azira gusambanya umwana w’imyaka 7

Uru rubanza ntirwavuzwe cyane kuko rwabaye mu gihe gito, ariko iki gihano gikomeye uwitwa Kaburame Desire w’imyaka 27 yahawe n’Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo cyatumye ruza mu manza zikomeye zaciwe uyu mwaka.

Uyu Kaburame yakatiwe igihano cyo gufungwa burundu y’umwihariko, anamburwa uburenganzira bwose afite mu gihugu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gufata ku ngufu umwana w’umukobwa w’imyaka 7.

Uru rubanza rwaburanishijwe inshuro ebyiri gusa, rwasomewe mu ruhame ku kibuga cy’umupira cyo mu Kagari ka Kidashya, Umurenge wa Jabana, Akarere ka Gasabo, kuwa 18 Nzeri 2014. Igihano cyarajuririwe, ariko isubukurwa ry’urubanza (Niba ubujurire bwarakiriwe), ntiriramenyekana.

8. Ishyaka rya Green Party ryareze Leta ku rurimi rw’igifaransa

Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), Green Party, mu Kuboza ryagejeje ikirego mu Rukiko rw’Ikirenga rishinja inzego za leta kudaha agaciro ururimi rw’Igifaransa kandi ruteganyijwe mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.

Iri shyaka ryazamuye iby’agaciro k’Igifaransa aho Banki Nkuru y’Igihugu yagikuye ku noti nshya, ariko rigaragaza ko no mu zindi nzego naho atari shyashya.Dr Habineza Frank yirinze kugira byinshi asobanura kuri iki kirego batanze, avuga ko ibindi bikubiye muri dosiye bizatangarizwa mu Rukiko urubanza rutangiye kuburanishwa.

Urukiko rw’Ikirenga rwatangaje ko iki kirego rutacyakiriye ku mpamvu z’uko cyagombaga guhera hasi, Perezida wa Green Party avuga ko bazatanga ikirego bahereye mu Rukiko Rukuru.

9. Lt Mutabazi yakatiwe gufungwa burundu, arajurira

Muri Mutarama nibwo uru rubanza rwa Lt Mutabazi rwatangiye. Uyu Mutabazi wari waratawe muri yombi muri Kanama mu 2013 na Polisi ya Uganda yamushyikirije iy’u Rwanda, yareganwaga n’abantu 15.

Bashinjwaga ibyaha by’iterabwoba, ubwicanyi, ubufatanyacyaha mu bwicanyi, kurema umutwe witwaje intwaro, gukwirakwiza ibihuha bigamije kwangisha abaturage ubuyobozi, gutunga intwaro binyuranyije n’amategeko, gukoresha inyandiko mpimbano ndetse no gutoroka igisirikare.

Aba bashinjwaga kugiraga uruhare mu iterwa rya gerenade mu bitero byabaga byateguwe n’abarwanya Leta y’u Rwanda barimo FDLR na RNC.

Uru rubanza rwabayemo impaka nyinshi rwaje kwerekeza i Rwamagana aho Lt Joel Mutabazi avugwaho kuba yarahishe imbundayo mu bwoko bwa Pistol Mutabazi yateganyaga kuzakoresha yivugana umukuru w’igihugu.

Mu gihe cy’amasaha arenga atanu, kuwa 3 Ukwakira 2014, ni ukuvuga nyuma y’amezi icumi urubanza rwiswe urw’iterabwoba rwamaze, Urukiko Rukuru rwa gisirikare rwa Kanombe rwakatiye Lt Mutabazi Joel gufungwa burundu no kwamburwa impeta za gisirikare, nyuma yo guhamwa n’ icyaha cy’ubwicanyi no gukorana na FDLR na RNC.

Nyuma yaho batanu, harimo abo mu muryango wa Joel Mutabazi, baburanaga muri uru rubanza bo baje kurekurwa kuko bamwe bagizwe abere abandi barangiza ibihano bari bahawe. Mutabazi yajuririye igihano cya burundu yakatiwe

10. Benshi bakubiswe n’inkuba kumva Kizito Mihigo mu ashinjwa kugambanira igihugu

Imwe mu nkuru zikomeye zavuzwe mu 2014, ni iy’ifungwa rya Kizito Mihigo.
Iyi nkuru yabanjirijwe n’amakuru y’ibura rye, mu matariki abanziriza gato icyunamo, aho we, umusirikare wavuye ku rugerero witwa Jean Paul Dukuzumuremyi, ndetse na Cassien Ntamuhanga, Umuyobozi wa Radio Amazing Grace wari bamaze icyumweru kirenga baraburiwe irengero.

Tariki 14 Mata, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko aba bagabo bose ibafite kandi ko bakurikiranweho ibyaha bifitanye isano no guhungabanya umutekano w’igihugu ndetse no kugirana ubufatanye na FDLR.

Imbere y’imbaga y’abanyamakuru, Kizito Mihigo yiyemereye ubwe ko yakoresheje skype na Whatsapp, yagiranye n’abantu bari muri RNC ibiganiro by’ubugome bisebya Leta, ariko yongeraho ati “Nsabye imbabazi. Nziko igihugu cyacu kiyoborwa n ‘abantu bafite umutima ntabwo kiyoborwa n’ibikoko , bababariye kugeza no kubishe abandi muri Jenoside.”

ACP Theos Badege, umuyobozi w’ishami rya polisi rishinzwe ubugenzacyaha, yavuze ko iri tsinda ryemeye ko ryari rifite imigambi yo kuzahorera Patrick Karegeya wishwe anizwe muri Afurika y’ Epfo. Kumuhorera ngo kwari ukuzica umwe mu bayobozi bakomeye.

Haje gutangazwa bumwe mu butumwa, bivugwa ko ari bwo Kizito yohererezanyije n’uwitwa Sankara.

Uru rubanza rwakomeje kugenda rutinzwa, ku buryo Kizito yaje gusaba ko rwatandukanywa, kuko we yavugaga ko yiteguye kuburana.

Mu rukiko, Kizito wagiye uvugana agahinda, kugeza ubwo anaturika akarira. Rugitangira kuburanishwa mu mizi hatangajwe ko itabwa muri yombi rya Kizito na bagenzi be ryatumye haburizwamo intambara yategurwaga kuba mbere ya Kanama 2014, hagafatwa Intara imwe y’u Rwanda, amahanga agahurura.

Hagaragajwe ko Kizito ari mu bagambaniraga umukuru w’igihugu Paul Kagame, abasirikare bakuru barimo Gen. Jacques Nziza, Col Dan Munyuza n’abandi banyapolitike barimo Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo ndetse na Depite Bamporiki Edouard.

Byanavuzwe ko n’Umunyamakuru wa BBC, Nshimiyimana Venuste yari ari muri uwo mugambi, ari we ahita abigarama avuga ko mu byo yavuganaga na Kizito ibyo kugambanira ubutegetsibitarimo.

Ubushinjacyaha bwasabiye Kizito Mihigo gufungwa burundu. Urubanza ntirurarangira mu buryo ndakuka.

11. Col. Byabagamba na Jenerali Rusagara batangiriye umwaka mu gihome

Mu gihe cy’icyumweru kimwe, muri Kanama abasirikare bakomeye barimo Col. Tom Byabagamba, Brig. Gen. Frank Rusagara wavuye ku rugerero batawe muri yombi, bakurikiranyweho kugira uruhare mu bikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’igihugu.

Undi waje kuza muri uru rubanza ni Sgt Kabayiza Francois warezwe ubufatanyacyaha mu guhisha nkana ibimenyetso byafasha gutahura ibyaha, kuko ngo yavanye imbunda kwa Brig Gen Rusagara akazijyana kwa Col Byabagamba.

Ubwo bagezwaga imbere y’urukiko muri Nzeri, Col. Tom Byabagamba na Brig. Gen. Frank Rusagara barezwe ibyaha birimo gusebya igihugu no gukwirakwiza ibihuha byangisha abaturage ubutegetsi buriho, gutunga imbunda bitemewe n’amategeko no guhishira ibimenyetso byafasha Ubugenzacyaha gutahura ibyaha bihungabanya umutekano w’igihugu.

Abunganira Brig Gen Frank Rusagara na Sgt Francois Kabayiza bo babanje kugaragariza Urukiko rw’Ibanze rwa gisirikare ko rudafite ububasha bwo kubaburanisha ku ifungwa cyangwa ifungurwa ry’agateganyo, kuko basezerewe mu gisirikare.

Muri Nzeli Urukiko rwa Gisirikare i Nyamirambo rwabakatiye uko ari batatu gufungwa iminsi 30 y’agateganyo ngo hakorwe iperereza, hanakusanywe ibimenyetso byose bibashinja.

Icyo gihe bose bahise bajuririra iri fungwa, ariko Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwa Kanombe rutegeka rutangaza ko ubujurire bwabo nta shingiro bufite, ubu bakaba baratangiye kuburana mu mizi, biregura ku byaha bashinjwa.

12. Capt David Kabuye

Yaburanishijwe azira gutunga intwaro mu buryo butemwe n’amategeko. Yasabiwe gufungwa amezi atandatu, agomba kuvanwamo amenzi ane amaze mu gihome.

13. Intwarane za Yezu na Mariya zakatiwe imyaka 5

Kuwa 10 Ugushyingo Urukiko Rukuru rwakatiye gufungwa imyaka 5 abantu 8 muri 10 bagize itsinda ryitwa ’Intwarane za Yezu na Mariya, aba nabo bakaba bari bakurikiranyweho ibyaha birimo gukora imyigaragambyo binyuranije n’amategeko no kwangisha abaturage ubuyobozi.

Muri Nyakanga umwaka wa 2013, iri tsinda ryitwa Intwarane nibwo ryatawe muri yombi, bageze hafi y’urugo rw’Umukuru w’igihugu bavuye mu Misa kuri Kiliziya ya Saint Michel, bavuga ko we (Perezida Kagame ) n’abamufasha kuyobora ari abanyagitugu, kandi ko nibatihana ubutegetsi bwabo bugiye kuvaho no mu gihugu hakameneka amaraso menshi.

Batawe muri yombi ari 15, ariko 10 baba ari bo bagezwa imbere y’ubutabera. Ubwo aba umunani bakatirwaga gufungwa imyaka itanu 2 barimo uwari umuyobozi wabo bo bahanaguweho icyaha.

Ubushinjacyaha bwasabiraga izi "Ntwarane za Yezu na Mariya" igifungo cy’imyaka 15. Igihano cyarajuririwe.

14. Abayobozi i Musanze barezwe gukorana na FDLR

Muri Mutarama tariki 6 mu rugo rw’umuyobozi w’Akarere ka Musanze hatewe igisasu, igitero cyahitanye umwana w’umwaka n’igice.

Tariki 27 y’uku kwezi nanone muri uyu Mujyi abantubabiri bari kuri moto bongera gutera ikindi.

Muri Werurwe mu nama y’umutekano ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru yabaye mu muhezo nibwo herekanywe abantu bane bakekwaho uruhare mu iterwa ry’ibyo bisasu, nuko hamenyekana ko abo bantu barangajwe imbere n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, Alfred Nsengimana.

Muri Mata imiryango y’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ya Gashaki na Muko, Nduwayezu Jean Marie Vianney na Ndahiro Amiel, yaje gutangaza ko yaburiye irengero aba bayobozi.

Ariko nyuma yaho gato haje guhita hatangazwa ko abayobozi batandatu bo mu Karere ka Musanze barimo babiri byavugwaga ko baburiwe irengero, bari mu maboko y’abashinzwe umutekano, bakurikiranweho gukorana n’umutwe wa FDLR.

Gitifu wa Cyuve Nsengimana wari ufungiye muri Gereza ya Ruhengeri byaje gutangazwa ko yarashwe bivugwa ko yageragezaga gutoroka inzego zisahinzwe umutekano, agiye kubereka aho avuga ko yatabye imbunda.

Mu kwezi kw’Ugushyingo nibwo urukiko rwa Musanze rwatangiye kuburanisha mu mizi urubanza ruregwamo aba bantu 14 bakurikiranyweho ibyaha birimo gukorana na FDLR.

Uru rubanza rukaba rwaraburanishirijwe mu ruhame, muri Stade Ubworoherane, aho umwe mu baregwa witwa Nsengiyumva Jotham yashinje Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Guverineri Bosenibamwe kubatera inkunga, ariko we ahita abyigarama, avuga ko atanabazi.

Aba bantu basabiwe gufungwa burundu, ariko urubanza ruracyakomeza. Hagati aho, Guverineri Bosenibamwe yihakanye abantu bose bavuga ko yaba afite uruhare mu mikoranire na FDLR.

15. Imanza z’aboherejwe n’amahanga bakekwaho uruhare muri Jenoside

Izindi manza zigaragara mu itangazamakuru cyanbe zambutse umwaka wa 2014 ikaba zigikomeje n’ubu, ni iz’Abanyarwanda boherejwe n’amahanga bakurikiranyweho uruhare muri Jenoside. Abo ni Dr Leon Mugesera, Charles Bandora, Pastoro Jean Uwinkindi.

Hiyongeraho kandi n’abari basanzwe bafungiwe mu Rwanda nka Prof Runyinya Barabwiriza, na Agnes Ntamabyariro.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages